Abakirisitu n’abayobozi ba Diyosezi ya Kigeme bagaragaje ibyishimo n’ishimwe mu ruzinduko rw’isezerano rw’ubushumba bagiriwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Dr. Laurent Mbanda, Arikiyepisikopi akaba na Musenyeri Mukuru wa Kiliziya Angilikani mu Rwanda, mbere y’uko ajya mu kiruhuko cy’izabukuru mu mpera z’Ukwakira 2026.
Muri uru ruzinduko, rwabaye umwanya wo gusezera ku bakirisitu no kubashimira ubufatanye bamugaragarije mu gihe yamaze ayobora Kiliziya Angilikani mu Rwanda, Arikiyepisikopi Mbanda yasuye ibikorwa bitandukanye bya Diyosezi n’ibiteza imbere imibereho y’abaturage.

Mu byo yasuye harimo inzu y’ubucuruzi ya Gasarenda, inzu nshya y’Umwepisikopi wa Kigeme, Ishuri rya St Emmanuel Kigeme, inzu y’Umuryango w’Abagore (Mothers’ Union) i Kigeme n’Ibitaro bya Kigeme.
Nyuma yo gusura ibyo bikorwa, Arikiyepisikopi Mbanda yashimye intambwe Diyosezi ya Kigeme imaze gutera mu iterambere, agaragaza ko mu myaka umunani ishize habaye impinduka nziza mu bikorwa bitandukanye.
Yashimye Kiliziya ku bw’umuhate igaragaza mu guteza imbere ibikorwa by’iterambere, ashimangira akamaro ko gukomeza guhuza umurimo w’ivugabutumwa n’ibikorwa bifasha abaturage gutera imbere.
Mu butumwa bwe, yashimiye abakirisitu ku nkunga, ubufatanye n’uruhare bagize mu gihe yamaze ayobora Kiliziya, agaragaza ko ibyo bagezeho ari umusaruro w’imikoranire n’ubwitange bw’abagize umuryango wa Kiliziya.

Ku ruhande rwa Diyosezi ya Kigeme, ubuyobozi bwayo bwashimiye Arikiyepisikopi Mbanda ku ruzinduko rw’ubushumba yabagiriye, buvuga ko kuba yari kumwe na bo, amasengesho, amagambo y’ihumure n’inama yabahaye byababereye umugisha ukomeye.
Bumushimira kandi ubuyobozi bwe, umurimo w’ubudahemuka yakoreye Kiliziya n’ubuyobozi yagaragarije ubwoko bw’Imana mu gihe cyose yamaze mu nshingano.
Mu gihe yitegura kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, Diyosezi ya Kigeme yamwifurije ubuntu bw’Imana, amahoro n’imigisha myinshi, isaba ko Imana yakomeza kumukomeza no kumuyobora mu cyiciro gishya cy’ubuzima bwe.

Uru ruzinduko rwabaye mu gihe Arikiyepisikopi Mbanda yitegura gusoza inshingano zo kuyobora Kiliziya Angilikani mu Rwanda, aho azasimburwa nyuma y’imyaka yamaze ayobora iyi Kiliziya.
Urugendo rwe muri Diyosezi ya Kigeme rwahurije hamwe ibyishimo, kwizihiza ibyagezweho no kumushimira uruhare yagize mu murimo w’iyobokamana n’iterambere ry’abaturage.
@Rebero.rw
