Umusaruro w'isambaza uracyabangamiwe na ba rushimusi
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu karere ka Rusizi buravuga ko nubwo mu ifungura ry’ikivu habonetse umusaruro mwiza, utaragera ku rwego rushimishije cyane kubera ba rushimusi bakigaragara, bugasaba ubuyobozi bw’aka karere kongera ubukangurambaga guhera kuri ba Gitifu b’utugari kumanura mu buyobozi bw’Imidugudu ngo bahashywe.
Ubwo Rebero.rw yageraga ku cyambu cya Sumo ya Mana mu Murenge wa Nkanka, hamwe mu hagezwa umusaruro w’uburobyi mbere yo kujyanwa ku masoko, abarobyi n’abacuruzi b’isambaza bayitangarije ko mu minsi 2 bari bamaze baroba umusaruro wari mwiza ariko ba rushimisi batumye utagera ku kigero cyisumbuyeho.
Nyiranzeyimana Valencie,umucuruzi wazo avuga ko ugereranije n’aho umusaruro w’isambaza n’indugu wari uhagaze mu ifunga, batabura kwishima.

Aha ku Ishywa mu Murenge wa Nkombo abacuruzi bazo na bo barinubira ba rushimusi
Ati’’ Twifuze ko ikilo cy’isambaza mbisi kigeze ku mafaranga 12.000, mu ifungura kiragura amafaranga 3.000 tukazigeza I Kamembe kigeze hagati ya 4000 na 5000 kubera ko tuba twabanje kuzumutsa.’Ibase yazo yari igeze hafi ku mafaranga 120.000 ubu ni amafaranga hagati ya 50.000 na 60.000. Ikilo cy’izumye ni amafaranga 14.000 mu gihe twafunze arenga 20.000. N’indugu zabonetse neza.’’
We na bagenzi be bavuga ariko ko habonetse ba rushimusi bangije utwana twazo, bakishimira ko hari abafashwe n’imiraga yabo igafatwa, ariko kuko hari ba Mudugudu bakibakingira ikibaba kubera kubaha ku zo bashimuse ikibazo kigihari.
Mukanganyirimana Donatille,ati’’ Isambaza ni ikiribwa cyiza mu mirire iboneye hano iwacu ni yo mpamvu nk’ubu bafunguye ikivu buri wese ashakisha uburyo yazibona akazigaburira umuryango we. Zabonetse ariko turasaba ko imbaraga polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi ishyira mu guhashya ba rushimusi zanagera mu nzego z’ibanze zitwegereye kuko bangiza umusaruro ntuboneke uko byifuzwaga.’’

Nyirabukeye Beline avuga ko nubwo umusaruro wabonetse ikilo cy’isambaza kikagera ku mafaranga 3000 ba rushimusi bataworoheye
Abihuriraho na Nyandwi Marie uzicuruza azikuye mu Mudugudu wa Ishywa,Umurenge wa Nkombo, uvuga ko ba rushimisi barandutse burundu ikilo cyava ku mafaranga 5000 bagurishaho kikagera mu mafaranga 3000.
Ati’’Bazonga umusaruro cyane kuko bangiza amagi n’utwana bigatuma utaboneka uko wari uteganijwe tugafunga zenda gushiramo, twanafunga bagakomeza gucunga ku jisho abarobyi n’inzego z’umutekano n’ubundi bakawangiza. Ba Mudugudu baba babazi kuko iyo mitego yangiza bakoresha bayitahana mu ngo. Babishyizemo imbaraga bakirengagiza utwo duke babaha, isambaza zarushaho kuboneka.’’
Si abacuruzi bazo gusa babigaragaza,n’abarobyi bavuga ko ari ko babibona.
Ntirenganya Innocent,ati’’ Muri iyi minsi 2 dutangiye uburobyi bwari bwiza,umusaruro warabonetse abaturage baroroherwa kuko twafunze ziribwa n’umugabo zigasiba undi. Gusa wabonetse neza aha ku Nkanka ariko nko ku Nkombo ntiwashimishije.’’
Avuga ko ikivu cyafunzwe abona ibilo bitarenga 5 mu ifungura arabona ibirenga 50, akavuga ko gufunga birimo inyungu nyinshi cyane, akemeza ko ba rushimusi bakiri imbogamizi zikomeye ku musaruro.

Umurobyi Ntirenganya Innocent avuga ko inzego z’ibanze zibishyizemo imbaraga ba rushimusi bahashywa
Ati’’ Ikitubangamiye cyane ni ba rushimusi. Barahari cyane. Umusaruro ntiwageze ku kigero twifuzaga kuko nko mu Murenge wa Nkanka zarabonetse ku Nkombo ziba nke. Ba rushimusi babaye intandaro.’’
Arakomeza ati’’ Twe dukorera mu mazi. Ba rushimusi iyo baducitse bakinjira mu nzu z’abaturage,ntitwemerewe kubakurikiranamo. Inzego zegereye abaturage zirimo ba Mudugudu bamwe na bamwe ntizigira uruhare rugaragara mu kubarwanya. Hari bamwe ahubwo bakorana na bo,bakabakingira ikibaba kubera udusambaza babaha bigatuma iyo ngeso idacika.’’
Avuga ko abarobyi bemewe bakoresha ubwato mu guhiga abo ba rushimusi, babahigira mu gice cy’Umurenge wa Nkanka bagacikira mu wa Nkombo kuko baba bafite abo bakorana babacungira.
Ati’’ Ariko ba Gitifu b’utugari n’abandi bayobozi bari munsi yabo badufashije kubarwanya,bakagaragaza ababikora kuko baba babazi umusaruro wakwiyongera cyane.’’
Basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi guha imbaraga iki kibazo niba bushaka umusaruro mwinshi,kuko ikilo kimwe cy’utwana tw’isambaza cyangwa cy’amagi bangije kiba cyari gutanga amatoni y’isambaza nziza,nini .
Bishimira ko hari abafashwe ku bufatanye na polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi,ariko ko inzira ikiri ndende.
Umuyobozi w’ihuruiro ry’amakoperative y’abarobyi muri Rusizi , sebuhoro Vedaste,avuga ko ku ijoro rya mbere,ku wa 29 Nzeri, habonetse isambaza toni 3 n’ibilo 905, indugudu toni n’ibilo 862. Ku ijoro rya 2 haboneka toni 4 n’ibilo 159 by’isambaza hanaboneka toni nibilo 947, bigaterwa n’uko ijoro rya mbere hari harayemo umuyaga. Bafunze batarenza ibilo 400.’’

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu karere ka Rusizi, Sebuhoro Vedaste avuga ko mu mezi 2 ikivu gifunze, ku bufatanye n’inzego z’ umutekano n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, bafashe ba rushimusi 9 n’ imitego irenga 2000 itemewe.
Ati’’ Ni umusaruro mwinshi kuko twe dufite igice gito cy’ikivu,ariko twifuza ko wiyongera. Dushimira ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi budahwema kutuba hafi na polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi idufasha mu guhashya ba rushimusi ariko inzego z’ibanze zitwegereye ntizidufasha uko bikwiye kandi turashaka ko umusaruro wiyongera.’’
Arakomeza ati’’ Kugira ngo ukomeze kuboneka birasaba kudahuga mu kurwanya abo ba rushimusi uhereye ku murobyi ubwe,ba Mudugudu n’abandi bayobozi. Ni ho n’igiciro cyagabanuka cyane.’’
Yemeza ko n’uyu musaruro wabonetse byasabye imbaraga nyinshi ku bufatanye n’inzego z’umutekano wo mu mazi.
Ati’’ Twafashe supaneti zigera mu 2000 muri ariya mezi 2 gusa,dufata ba rushimusi 9 barimo 4 bafatiwe mu Murenge wa Nkanka,abandi bafatirwa mu wa Nkombo. Ntibacika,ni ikibazo gikomeye cyane. Ariko kuko ubuyobozi bw’akarere bukizi,hari n’intambwe imaze guterwa kuko mbere twajyaga tubafata bakadutera amabuye,ubu bakaba batakiyadutera bitewe n’uko ubuyobozi bwatangiye kwigisha abaturage,n’ibindi amaherezo bizashoboka.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Alfred, avuga ko hari ubufatanye n’amakoperative y’uburobyi binyuze mu bitwa ‘Garde pêche’ bakora ubugenzuzi bareba ko hari abaroba batabiherewe uburenganzira cyangwa abarobesha imitego itemewe. Abo bafashe babashyikiriza inzego zibishinzwe bagakurikiranwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habimana Alfred.
Ati’’Kuba hari ba Mudugudu babakingira ikibaba twakurikirana uwabifatirwamo akabibazwa. Icyo tubasaba ni ukujya batanga amakuru ku bantu bose babangamira s imigendekere myiza y’uburobyi.’’
Avuga ko kubahashya bishoboka cyane,ba Mudugudu babigize ibyabo,kugera ku Murenge bakabyumva neza.
Ashimira perezida Kagame wateje imbere uburobyi,ubuyobozi bw’Akarere bubahora hafi,kimwe n’inzego z’umutkano, agasaba Akarere gukomezakubikorera ubukangurambaga mu baturage.
@Rebero.rw
