Umuryango Nyarwanda uharanira kurwanya indwara zitandura (Rwanda Non-Communicable Diseases Alliance – RNCDA) watangije ubukangurambaga bugamije gukangurira Abanyarwanda kumenya indwara y’uturemangingo tw’amaraso dusa n’ukwezi, izwi nka Sickle Cell Disease, no guhangana n’imyumvire itari yo ndetse n’akato bikigaragara kuri iyi ndwara.
Muri ubu bukangurambaga, RNCDA irashaka kongera ubumenyi bw’abaturage kuri iyi ndwara ikomoka ku ruhererekane rw’uturemangingo ndangasano, no kuyishyira mu biganiro n’ibikorwa by’igihugu bigamije gukumira no kurwanya indwara zitandura.
Uyu muryango ugaragaza ko iyi ndwara itakunze guhabwa umwanya uhagije mu bukangurambaga bw’ubuzima, nyamara itera abarwayi n’imiryango yabo ibibazo bikomeye by’ubuzima, ihungabana n’igihombo cy’amafaranga, ikanongerera umutwaro inzego z’ubuvuzi.
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, RNCDA iri gushyiraho ubufatanye n’ibitangazamakuru kugira ngo amakuru yizewe kuri iyi ndwara agere ku baturage, afashe gukuraho imyumvire itari yo, kugabanya akato no gushishikariza abantu gushaka ubuvuzi hakiri kare.
Indwara ishobora guteza ibibazo bikomeye iyo itamenyekanye hakiri kare
Indwara ya Sickle Cell Disease ni indwara ikomoka ku ruhererekane rw’uturemangingo ndangasano, yibasira uturemangingo dutukura tw’amaraso, ikabangamira uko dutwara umwuka wa ogisijeni mu mubiri.

Ku muntu utarwaye iyi ndwara, uturemangingo dutukura tw’amaraso tuba dufite ishusho y’uruziga, tworoshye kandi dushobora kunyura mu miyoboro mito y’amaraso bitagoranye.
Ku muntu uyirwaye, hemoglobine idasanzwe ishobora gutuma utwo turemangingo duhindura ishusho, tukamera nk’ukwezi cyangwa umuhoro, tugakomera kandi tukabura ubushobozi bwo kunyura mu miyoboro y’amaraso mu buryo busanzwe.
Ibyo bishobora gutuma utwo turemangingo tuziba imiyoboro y’amaraso, amaraso ntatembere neza mu bice bitandukanye by’umubiri, bikagira ingaruka ku mikorere y’ingingo. Nanone, utwo turemangingo turangirika vuba, bigatera kubura amaraso.
Abantu bafite iyi ndwara bashobora guhura n’ibibazo birimo ububabare bukabije, kubura amaraso no kwibasirwa n’indwara zitandukanye. Ubukana bw’ibimenyetso buratandukana bitewe n’umuntu n’imiterere y’indwara ye.
Abana benshi bahitanwa na yo itaramenyekana
Imibare mpuzamahanga igaragaza ko abantu barenga miliyoni 7,7 ku Isi babana n’indwara ya Sickle Cell Disease, mu gihe buri mwaka havuka abana barenga ibihumbi 500 bayifite. Hafi ya 80% by’abo bana bavukira muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Iyi mibare igaragaza uburemere bw’iki kibazo ku bihugu bya Afurika, aho hakenewe kongera ubushobozi bwo kuyisuzuma, kuyivura no gukurikirana abarwayi kuva bakiri bato.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) rigaragaza ko, mu gihe hatabayeho kwisuzumisha hakiri kare no guhabwa ubuvuzi bw’ibanze, hagati ya 50% na 80% by’abana bavukanye ubwoko bukomeye bw’iyi ndwara bashobora gupfa batarageza ku myaka itanu.

Mu ngamba zifasha kugabanya ibyago byo guhitanwa na yo harimo gusuzuma abana bakivuka, kubakingiza, kubaha penicillin mu rwego rwo gukumira indwara zimwe na zimwe ziterwa na bagiteri no gukoresha imiti nka hydroxyurea ku barwayi bayikeneye, bayihabwa n’abaganga babakurikirana.
RNCDA igaragaza kandi ko impfu ziterwa n’iyi ndwara zishobora kuba nyinshi cyane kurusha izigaragara mu bitabo byandikwamo impfu zisanzwe, ibintu bituma hari abatazwi neza mu mibare y’abahitanwa n’indwara z’amaraso.
Ibi bishimangira ko hakenewe kongera isuzuma hakiri kare, gukurikirana abarwayi no kunoza uburyo amakuru ajyanye n’iyi ndwara yandikwamo.
RNCDA irasaba ubufatanye mu kuyirwanya
RNCDA ivuga ko nta mwana cyangwa umuntu mukuru ukwiye kubabazwa n’iyi ndwara cyangwa kuyitakarizamo ubuzima bitewe no gutinda kuyimenya, kubura imiti y’ingenzi cyangwa kutabona amakuru ahagije.
Uyu muryango ushimangira ko guhangana n’iki kibazo bisaba ubufatanye bw’inzego za Leta, abaganga n’inzobere mu buzima, imiryango ikorera mu baturage ndetse n’ibitangazamakuru.
Ubufatanye n’itangazamakuru bwitezweho gufasha abaturage gusobanukirwa n’imiterere y’iyi ndwara, kumenya igihe cyo gushaka ubuvuzi no guhangana n’ibihuha n’akato bishobora gutuma abarwayi n’imiryango yabo batabona ubufasha bukwiye.
RNCDA ivuga ko ubu bukangurambaga ari igice cy’ingamba zayo zo gushyira indwara ya Sickle Cell Disease mu bikorwa byo gukumira no kurwanya indwara zitandura mu Rwanda.
Uyu muryango wiyemeje gukomeza guharanira ko abana basuzumwa hakiri kare, abarwayi babona imiti ikenewe kandi buri wese ahabwa ubuvuzi buboneye, butabogama kandi buboneka mu turere twose tw’igihugu.
Ubu bukangurambaga kandi bushimangira akamaro ko guha iyi ndwara umwanya mu biganiro by’ubuzima rusange, kugira ngo abaturage bayimenye, abayirwaye bashyigikirwe kandi ingaruka zayo zigabanuke.
@Rebero.rw
