Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Soraya Hakuziyaremye, yitabiriye inama n’amahugurwa yo gutangiza gahunda igamije guteza imbere amasoko y’impapuro mpeshwamwenda muri Afurika, hagamijwe kongera ubushobozi bw’umugabane mu gushaka igishoro cyifashishwa mu bikorwa by’iterambere.
Iyi nama yabereye i Bangkok muri Thailand, ku ruhande rw’inama ngarukamwaka z’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) na Banki y’Isi (World Bank Group) za 2026.
Hakuziyaremye yitabiriye kandi inama ya mu gitondo yateguwe ku bufatanye na Euroclear n’Ikigo Liquidity and Sustainability Facility (LSF), yahuriranye no gutangiza gahunda ya Pan African Bond Market Initiative (PABMI).

Iyi gahunda igamije guteza imbere amasoko y’impapuro mpeshwamwenda muri Afurika, kugira ngo ibihugu n’ibigo bikenera igishoro bibashe kukibona ku masoko y’imari, mu gihe abashoramari na bo babona amahirwe menshi yo gushora imari muri uwo mugabane.
Ibiganiro byibanze ku buryo bwo gukusanya no gukoresha neza ubwizigame bw’Abanyafurika, guteza imbere amasoko y’imari n’ishoramari, koroshya ishoramari ryambukiranya imipaka no kongera ubushobozi bwo kubona inkunga y’imishinga y’iterambere.
Guteza imbere ayo masoko bishobora gufasha ibihugu bya Afurika kugabanya inzitizi mu kubona igishoro, kongera amahirwe y’ishoramari no gushaka ubundi buryo bwo gutera inkunga ibikorwa by’iterambere, birimo ibikorwaremezo n’izindi gahunda z’iterambere ry’ubukungu.
Uruhare rwa Guverineri wa BNR muri ibi biganiro rubaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushaka uburyo bwo kurushaho guteza imbere urwego rw’imari no kwagura amahirwe yo kubona igishoro gishyigikira iterambere rirambye.
@Rebero.rw
