Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh, yakiriye itsinda ryaturutse muri Malawi Defence Force (MDF) Command and Staff College, ryari mu ruzinduko rwiga ku mikorere n’iterambere ry’inzego z’umutekano mu Rwanda.
Iri tsinda ryakiriwe ku Cyicaro Gikuru cya RDF, Kimihurura, aho ryahawe ikiganiro cyibanze ku rugendo RDF imazemo igihe rw’ivugurura n’ihinduka ry’imikorere yarwo.

Iri tsinda ryari riyobowe na Deputy Commandant akaba na Chief Instructor wa MDF Command and Staff College, Col Joseph Mambo.
Mu ruzinduko rwabo, abo basirikare bahawe ibisobanuro ku buryo RDF yagiye ivugurura imikorere n’inzego zayo, hagamijwe kongera ubushobozi no guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka.
Nyuma y’ikiganiro ku rugendo rw’ivugurura rya RDF, habayeho ibiganiro byimbitse byahuje abashyitsi n’abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda, biyoborwa n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare.

Ibiganiro byabaye umwanya wo gusangira ubunararibonye no kungurana ibitekerezo ku bufatanye bwa gisirikare ndetse n’uburyo inzego z’ingabo z’ibihugu byombi zishobora gukomeza gusangira ubumenyi.
Uruzinduko rw’itsinda rya Malawi Defence Force Command and Staff College ruri mu bikorwa bigamije guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’inzego z’ingabo z’u Rwanda na Malawi, cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa, gusangira ubumenyi n’ubunararibonye bwa gisirikare.
@Rebero.rw
