GS Gasaka ni kimwe mu bigo 228 byo mu turere 29 byahawe amashyiga 244 akoresha inkwi mu buryo bubungabunga ibidukikije, hagamijwe kugabanya ingano y’inkwi zikoreshwa mu gutegurira abanyeshuri amafunguro.
Ibi byavuzwe ku wa 11 Ugushyingo 2026, ubwo itsinda ry’abarimo abakozi ba Minisiteri y’Uburezi, abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga basuraga GS Gasaka, mu rwego rwo kureba umusaruro w’aya mashyiga mu kunoza gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri.
Hagenimana Martin, Umuyobozi wa GS Gasaka, yavuze ko kuva iki kigo cyatangira gukoresha amashyiga agezweho, cyagabanyije ku kigero kigera hafi kuri 50% inkwi cyakoreshaga mu gutegura amafunguro y’abanyeshuri.
Yasobanuye ko mbere ikigo cyakoreshaga amasiteri agera kuri 80 y’inkwi mu gihembwe, ariko ubu kikaba gikoresha hagati ya 35 na 40.

Yagize ati: “Mbere twakoreshaga amasiteri hafi 80 mu gihembwe, ariko ubu dukoresha amasiteri hagati ya 35 na 40. Urabona ko inkwi zagabanutse hafi kimwe cya kabiri, urumva ko harimo inyungu.”
Iri gabanuka ry’ikoreshwa ry’inkwi rifasha ikigo kugabanya amafaranga cyakoreshaga mu kugura ibicanwa, rinagira uruhare mu kurinda amashyamba atemwa kugira ngo haboneke inkwi zo gutekera abanyeshuri.
Ku rundi ruhande, Jean Damascène Nsengimana, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ubuzima n’imibereho myiza mu mashuri, yavuze ko Leta iri gutekereza no ku bundi buryo bwafasha amashuri gukoresha neza umutungo, cyane cyane mu gutegura amafunguro y’abanyeshuri.

Yavuze ko harimo gutekereza uburyo ibigo by’amashuri byinshi byajya bihuriza hamwe igikoni, ku buryo byajya bitekerwa ahantu hamwe, aho kugira ngo buri kigo kigire igikoni cyacyo.
Iyi gahunda igamije kugabanya amafaranga akoreshwa mu mikorere y’ibikoni, ndetse n’ikoreshwa ry’inkwi nyinshi zishobora kugira ingaruka ku mashyamba no ku bidukikije.
Amashyiga agezweho yashyikirijwe ibigo by’amashuri na Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na UNICEF, binyuze muri gahunda ya System Transformation Grant, iterwa inkunga na Global Partnership for Education (GPE).
Iyi gahunda iri mu bikorwa bigamije kunoza no kurushaho gutuma gahunda y’igihugu yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri iramba, binyuze mu kugabanya ikiguzi cy’imikorere no gukoresha neza umutungo kamere.

Uretse gufasha amashuri kuzigama amafaranga yagendaga mu kugura inkwi, aya mashyiga anitezweho kugira uruhare mu kugabanya iyangirika ry’amashyamba, bityo gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri ikomeze gutanga umusaruro mu buryo burengera ibidukikije.
@Rebero.rw
