Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri 7605
Kwibuka abasengeraga muri ADEPR paruwasi ya Karengera mu karere ka Nyamasheke bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, byaranzwe no kunamira Abatutsi 7605 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kirimbi,bashyira indabo ku mva zibitse imibiri y’aba barushyinguyemo baranabasengera.
Abashyinguye muri uru rwibutso, nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe na Gahunga Onesme, harimo abimuwe bakuwe mu nzibutso za Gitsimbwe na Muhombori mu murenge wa Gihombo, hakaba abiciwe mu rusengero rw’abadive b’umunsi wa 7 rwegeranye n’uru rwibutso n’abakuwe hirya no hino mu misozi irukikije.
Ati” Hano ku rusengero rw’abadive twahageze turi benshi cyane ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, twinjiramo tuzi ko ntawahadusanga ngo ahatwicire.

Abayobozi banyuranye bafatanije n’abakirisito ba ADEPR paruwasi ya Karengera kwibuka
Avuga ko interahamwe zije kubiciramo haje Umusore amubwira kuruvamo vuba agahunga abicanyi bari bagiye gutwikana urusengero n’abarimo bose.
Ati” Naruvuyemo niruka, interahamwe zinyirukaho ndazicika, zigota ikibuga cy’ururengero, zimisha abantu mo amagerenade.”
Arakomeza ati” Zatoboye urusengero zikoresheje amapiki, ziteramo amagerenade, zirica karahava, abatapfuye zisukamo lisansi zibatwikiramo, umugore wanjye n’abana 3 twari tubyaranye zibatwikiramo.”
Avuga ko ubunyamaswa bwabereye aha bwari ndengakamere kuko abahahungiye hafi ya bose bishwe,bajugunywa mu byobo babakuyemo nyuma ya Jenoside, umwihariko w’aha uru rwibutso rwubatse mu kagari ka Muhororo ukaba ari uko hagaragara imibiri ikiri uko yari iri ba nyirayo bicwa.

Bunamira Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kirimbi
Ubu bugome bwagarutsweho mu kiganiro cy’amateka y’uRwanda cyatanzwe na Ntibanyurwa Innocent Israël wavuze ko bwahereye ku gucamo ibice abanyarwanda byakozwe n’abakoloni b’Ababiligi.
Ati” Aho u Rwanda ruboneye ubwigenge, abayobozi bakurikiye abakoloni bakomeje uwo mujyo w’ivangura no gucamo abanyarwanda ibice byiswe amoko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, binashyirwa mu ndangamuntu, biherwaho bamwe batoneshwa abandi bakandamizwa.”
Avuga ko byakomeye cyane urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye, Jenoside irageragezwa mu bice bimwe by’ugihugu, indunduro yayo iba mu 1994.

Ntibanyurwa Innocent Israël avuga ko imbaraga zahagaritse Jenoside zigihari,itazasubira ukundi
Ihagaritswe hakurikiyeho ibitekero by’abacengezi baturukaga iyo bari barahungiye mu yari Zayire,na byo u Rwanda rurabihashya, mu mashyamba ya Kongo hasigara FDLR n’ubu ikirota guhungabanya umutekano w’uRwanda kubera kwarikwamo n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagaragaje ko Leta y’uRwanda iriho ubu yimakaje ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda na gahunda ya ndi umunyarwanda, abasaba cyane cyane urubyiruko guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside, amacakubiri n’ivangura aho byaturuka hose, kuko ari yo ntwaro abatifuriza u Rwanda amahoro bashaka kwitwaza barusenya.
Agendeye ku ijambo ry’Imana riri muri Yesaya 41:10, uwari uhagarariye umushumba w’ururembo rwa Gihundwe, Rèv.past. Gakuru Eliel, yabakomeje.
Ati” Abacu baragiye ariko ijambo ry’Imana ritwiringiza byuzuye ko tuzababona kandi ni ukuri.”

Basabwe gukomeza ubumwe bwabo n’urukundo muri bagenzi babo
Yabasabye kwiringira Imana kuko nubwo baciye mu bisharira,yakoresheje Inkotanyi zikabarokora, zinahashya abacengezi bagarukaga kubica, perezida Kagame na Guverinerinoma ye bagarura amahoro, ari yo mpamvu n’uyu mwanya wo kwibuka uboneka.
Yanabijeje ko itorero ADEPR rizabahora hafi kuko ari inshingano zaryo anasaba Abakirisito bose gukomeza ubumwe bwabo,urukundo no gusengera mu kuri no mu mwuka ibihe byose.
Nkejumuto Isaïe w’imyaka 76, yavuze mu buhamya bwe ko ingoma ya cyami yayibayemo abakoloni b’Ababiligi bamugaraguza agati n’aho uRwanda ruboneye ubwigenge akomeza kumererwa nabi, atwikirwa,bamwe muri bagenzi be bicwa,abandi bameneshwa mu gihugu, Jenoside yakorewe Abatutsi imubera rurangiza yongera kugira ihumure igihugu kibohowe.

Nkejumuto Isaïe avuga ko ku myaka ye 76,imyinshi yamubereye iy’umubabaro azira uko yavutse
Ati” Jenoside yantwaye umugore n’abana 6, urugo rwanjye rwose ruratsembwa n’aho mpungye ku Idjwi interahamwe zidusangayo bamwe zirabica, ndazicika ngaruka mu Rwanda.”
Ashimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda kuba mbere na mbere yarakuye amoko mu ndangamuntu kuko ni cyo cyabazonze cyane gituma benshi muri bo bicwa, kuko uretse kureba imisaya n’uditsinsino, indangamuntu ari yo bakurikizagayo mu kumenya umututsi no kumwica.
Yavuze ko nubwo Jenoside yamumariye abe, ikamusigira ibikomere byinshi by’umutima n’umubiri yiyubatse, akaba yarongeye gushaka akanabyara nubwo anagendana n’ ibikomere by’umubiri yatewe n’isasu yarashwe n’abacengezi bagarutse kwica abarokotse muri uyu murenge,bamwe bakabica.
Yashimiye itorero ADEPR ryakomeje kumubungabunga mu buryo bw’umubiri n’ubw’ubugingo, rikanamuremera ubu akaba ahanganye n’ibibazo by’imibereho nk’abandi bose ariko atekanye.
Mu izina rya Ibuka muri uyu murenge wa Kirimbi, Ayingeneye Stéphanie yavuze ko uyu murenge wa Kirimbi urimo inzibutso 2 za Jenoside, urwa Kabuga rushyinguyemo imibiri 170 n’urwa Kirimbi rushyinguyemo imibiri 7605, byerekana ubukana Jenoside yakoranywe muri iki gice cy’iyahoze ari komini Rwamatamu.

Mu izina rya Ibuka, Ayingeneye Stéphanie yavuze ko bagishengurwa n’abadatanga amakuru y’aho bashyize imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro
Yashimiye Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yabungabunze ubuzima bw’abarokotse, bamwe borozwa inka izabo zari zarashize, bongera kunywa amata, abari bakeneye ubuvuzi barabubona, abana bariga, icyanga cy’ubuzima kiragaruka.
Ati” Turanashimira cyane itorero ADEPR, akarere ka Nyamasheke n’umurenge wa Kirimbi bakomeje kutuba hafi, badukomeza,banadufata mu mugongo mu buryo bwose bushoboka.”
Yavuze ariko ko abarokotse bagifite intimba ikomeye bakomeje guterwa n’abahisha amakuru y’ahari imibiri y’ababo itarashyingurwa mu cyubahiro, asaba abafite aya makuru kuyatanga bakaruhura abarokotse na bo batiretse.
Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Nyamasheke Kanamugire Adolphe yashimiye Abakirisito ba ADEPR uburyo bitabira kwibuka.

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Nyamasheke Kanamugire Adolphe ashimira itorero ADEPR imbaraga rishyira mu gufata mu mugongo abarokotse.
Yababwiye ko urwibutso rwa Jenoside rwa Kirimbi ruri mu zizubakwa neza rukaguka n’imibiri irushyingiyemo ikarushaho gufatwa neza.
Ati” Nkomeje abarokotse bafite ababo bashyinguye muri ruriya rwibutso rwa Jenoside rwa Kirimbi no mu zindi nzibutso ziri hirya no hino mu gihugu.”
Yakomeje ati” Nkomeje kandi abarokotse bafite imibiri y’ababo itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro kubera ubugome abateguye Jenoside bakaniyishyira mu bikorwa bayikoranye, bituma amakuru akomeje guhishwa kugeza ubu.”
Yashimiye Abakirisito b’itorero ADEPR ubumwe bubaranga,butuma bafata mu mugongo abarokotse,haba mu kubaremera kubereka ko batari bonyine n’ubundi buryo bashoboye.
Yashimiye perezida Kagame n’ingabo yari ayoboye zahagaritse Jenoside, igihugu cyose kigatekana, anizeza uruhare rw’akarere ka Nyamasheke mu gukomeza kwita ku bibazo by’abarokotse.

Rev.past Gakuru Eliel yahumurije abarokotse ababwira ko ababo babuze bazabasanga mu ijuru
Kugeza ubu hamaze kumenyekana abari Abakirisito ba ADEPR paruwasi ya Karengera 309 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo Abapasitori 2, abavugabutumwa 2, abadiyakoni 7, abaririmbyi 19, n’abakirisito basanzwe 279, nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe n’umushumba w’iyi paruwasi Bazimaziki Balthazar.
Ikorera mu mirenge ya Kirimbi, Gihombo na Mahembe. Ifite Abakirisito 5267 bari mu matorero 38, ayoborwa n’abapasiteri 7.

Itorero ryaremeye Nikuze Consolée warokotse.
Ashimira Abakirisito be ubumwe bafitanye bwatumye bashobora kubona inka baremera Nikuze Consolée warokotse, isanga izindi 2 bahaye abandi imyaka ishize, ko hatari ubumwe batabigeraho.

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Nyamasheke Kanamugire Adolphe yashimiye itorero ADEPR imbaraga rishyira mu kwita ku barokotse barisengeramo

Basabwe guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura iryo ari ryo ryose
@Rebero.rw
