Basabwe imbaraga mu gukomeza kuwongerera ubwinshi n'ubwiza
Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’icyayi bo mu Mpala ( UCOTHEI), Kayitarama Epimaque avuga ko muri rusange umusaruro w’icyayi muri Rusizi na Nyamasheke , nubwo wahuye n’ibibazo by’ibiza hamwe na hamwe n’ikirere kitagenze uko byifuzwaga, wabonetse ku kigero cya 98,24%, ko nubwo atari 100% ushimishije.
Yabivugiye mu mana y’inteko ruzange y’iri huriro ku wa 2 Mata,2026, rigizwe n’amakoperative 5: COOPTHE Shagasha, Thé villageois UMACYAGI zikorera mu karere ka Rusizi , COOPTHE Mwaga-Gisakura COOPTHEVIGI na COTHECYAKA yo mu Murenge wa Cyato,zikorera mu karere ka Nyamasheke.
Nk’uko inama yabigaragaje, muri rusange Muri COOPTHE Shagasha umusaruro wabonetse ku kigereranyo cya 92%, Thé villageois UMACYAGI barenza intego kuko bageze ku 111%, COOPTHE Mwaga-Gisakura bageza kuri 85% bitewe n’ibibazo by’ibiza bahuye na byo, COTHECYAKA bagera ku 143%,ariko iyi yo kubera ko ikiri nto,icyiyubaka, bari bahize umusaruro muke cyane, basabwa ko ubutaha bajya bahiga umusaruro uzamutse ngo ikigereranyo nka kiriya kidatera abahinzi kwirara.
Kayigire Vincent,umuyobozi wa COOPTHE Shagasha, avuga ko kutagera ku 100% babitewe n’uko hari icyayi bari kuvugurura ngo kizarusheho gutanga umusaruro mwinshi mu minsi iri imbere, umusaruro wari kukivamo ntuboneke bigatubya n’uwabonetse,ariko muri rusange 92% wabonetse ukaba ari mwiza.

Umuyobozi wa komite ngenzuzi muri FERWACOTHE,Uwasabahizi Azaria yijeje abahinzi b’ icyayi mu Murenge wa Cyato ba koperative COTHECYAKA ko ibibazo byo gukomeza kujyana umusaruro mu ruganda rutabahemba bizwi n’ inzego nyinshi bireba, bizakemuka bidatinze.
Yishimira ko igiciro cyazamutse, bikaba byarashimishije cyane abahinzi, bibaha imbaraga zo gukomeza gukunda icyayi no kugikorera neza.
Ati’’ Abahinzi bameze neza, bishimiye ko n’ubwiza bw’icyayi bwazamutse bakabona igiciro cyiza nubwo tugomba guhora dukora cyane ngo kirusheho kuzamuka.’’
Umuyobozi w’iri huriro Kayitarama Epimaque,yemeza ko abahinzi b’icyayi bishimye,uretse aba COTHECYAKA bafite ikibazo cyihariye gituma basa n’abakorera mu gihombo,amafaranga bakoreye ntibayabone, akavuga ariko ko iki kibazo kizwi n’inzego nyinshi z’ubuyobozi burimo n’ubwa FERWACOTHE, yizera ko kizakemuka na bo bakishima.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative 5 y’abahinzi b’icyayi ba Rusizi na Nyamasheke, Kayitarama Epimaque yishimira ko muri rusange umusaruro w’umwaka ushize wagenze neza.
Ati’’ Muri rusange 98,24% by’umusaruro, nubwo atari 100%,dukurikije ibibazo byagiye bivuka mu makoperative amwe n’amwe birimo Ibiza, urashimishije ariko turifuza kuwurenza tukanarenza 100%.
Avuga ariko ko bagifite imbogamizi, zirimo ibyo bibazo biri mu bahinzi b’icyayi ba COTHECYAKA, imihanda yinjira mu cyayi idakoze neza hamwe na hamwe bikabangamira ko umusaruro ugera mu nganda neza, n’ikibazo cy’abasoromyi kikiri ingorabahizi.
Ati’’ Ku by’imihanda turaganira n’ababishinzwe ngo turebe ko byakemuka, n’icy’abasoromyi hafashwe gahunda yo kubongeza amafaranga basobomera ngo bareke kuducika bigira gukora ahandi,nko mu bwubatsi babahaga menshi kuturusha.’’
Asaba abahinzi gukomeza kwita ku cyayi mu buryo bwose bushoboka hagamijwe kukizamurira ubwinshi n’ubwiza.

Abahagarariye Abahinzi bijeje gukomeza gukora ibishoboka byose bizamura ubwinshi n,ubwiza bw’umusaruro
Ati’’ Dukomeze twagure ubuso gihingwaho kuko icyayi ni inka idateka. Nta kindi gihingwa wabonaho amafaranga buri kwezi nk’icyayi. Niba wasoroma mu minsi 8,mu minsi 15 cyangwa ukwezi ukabona amafaranga, nta kindi gihingwa wabinganya ni yo mpamvu hari n’abandi benshi tubona bashaka kugihinga.’’
Anavuga ko kuba abahinzi b’icyayi bafite SACCO yabo bwite babitsamo bakanaguza, ari intambwe nini yatewe,baheraho bashimira Umukuru w’igihugu Paul Kagame udahwema kugaragaza kuzamura ubu buhinzi, binagaragarira mu iterambere ry’abagihinga nk’uko bamwe muri bo babyivugira.’’
Umuyobozi wa komite ngenzuzi mu rugaga rw’amakoperative y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda ( FERWACOTHE) ,Uwarusabahizi Azaria yijeje abahinzi ba COTHECYAKA ko ikibazo cyabo kizwi mu nzego nyinshi zitezweho ku gikemura, ari NAEB,FERWACOTHE, n’inzego zindi za Leta zifite aho zihuriye n’ubuhinzi bw’icyayi, babirimo,bizakemuka vuba. Bazajya bajyana umusaruro mu ruganda bakorana bakishyurwa neza nta mananiza yandi.

Abayobozi banyuranye bishimira uburyo icyayi cyutaweho
Yashimiye iri huriro imikorere n’imikoranire inoze n’amakoperative arigize, arisaba kurushaho gushyira ingufu mu buhinzi bw’icyayi mu Murenge wa Rangiro muri aka karere, ahari imirima mishya usanga yarayobotswe n’abahinzi b’icyayi bo mu majyaruguru y’igihugu. Na bo bakwiye gukanguka bakahagura imirima bakagihinga.
Ihuriro UCOTHEI rigizwe n’abanyamuryango bakabakaba 7000 Umukozi ushinzwe iterambere ry’ishoramari n’amakoperative mu Murenge wa Giheke urimo icyicaro cy’iri huriro, Ndabarora Mathias,yabibukije akamaro gakomeye k’icyayi nk’igihingwa ngengabukungu, ko n’umuturage wo mu burasirazuba bw’igihugu,utagihinga inyungu zacyo zimugeraho.

Umukozi ushinzwe iterambere ry’ ishoramari n’ amakoperative mu Murenge wa Giheke Ndabarora Mathias yasabye abahinzi b’ icyayi kurushaho kucyitaho.
Ati’’ Ni yo mpamvu mugomba kucyitaho cyane,mukakizamurira ubwinshi n’ubwiza kubera akamaro gakomeye gifitiye igihugu cyose, aho amadovize kibyara atugirira akamaro twese,abagihinga n’abatagihinga.’’
@Rebero.rw
