Meya Mupenzi Narcisse afatanya n'abikorera gushyikiriza inzu Nirere Thacien n'umuryango we.
Kwibuka abari abikorera bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi byabanjirijwe no kunamira Abatutsi 53.062 baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamasheke,bari barimo abikorera benshi.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamasheke,nk’uko babisobanuriwe na Mukantaganzwa Godebelt, ushinzwe imirimo yarwo ya buri munsi, rushyinguyemo imibiri 53.062 rugizwe n’ibice 3.
Ati” Igice cya mbere ni imva ishyinguyemo Abatutsi 45.000,bashyinguwemo mu 1996. Biciwe mu kiliziya i Nyamasheke n’inkengero zayo, zirimo iyari GS Saint Cyprien ubu yahindutse GS Saint Joseph yari yahungiyemo Abatutsi benshi.”

Mukantaganzwa Godebelt ushinzwe imirimo ya buri munsi y’urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamasheke asobanurira abikorera amateka yarwo
Akomeza avuga ko imva ya 2 ishyinguyemo Abatutsi 3.058, bashyinguwemo muri 2006 ubwo bari bifatanije n’umukuru w’igihugu Pau Kagame.
Ni abakuwe ku misozi hirya no hino mu zari komini za Kirambo na Kagano, mu myobo,mu bwiherero,abari barubakiweho hejuru mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso,n’ahandi.
Igice cya 3 ni amasanduku arimo imibiri 5004,irimo 5003 yahimuriwe ikuwe mu rwibutso rwa Kibogora mu ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo Tyazo- Kibogora,hakaba n’undi mubiri umwe wakuwe mu murenge wa Bushekeri.
Avuga ko muri aba bashyinguye muri uru rwibutso harimo abikoreraga benshi, banazizwaga imitungo yabo, bakabica banagamije kuyibambura.
Hatungimana Léonard, mu kiganiro ku mateka y’uRwanda yahatangiye yagarutse ku gucamo ibice abanyarwanda ari byo ntandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo n’ubu zigikurikirana abanyarwanda.

Hatungimana Léonard watanze ikiganiro ku mateka y’uRwanda yerekanye uburyo iyo abateguye Jenoside badashyira amacakubiri mu banyarwanda itari gushoboka
Yavuze ko nyuma ya Jenoside uRwanda rwatangiye inzira yo kwiyubaka ari ko ruhangana n’ingaruka zayo, n’ubu rugihanganye n’ingengabitekerezo ya Jenoside inagera mu karere ruherereyemo, aho abanyekongo b’Abatutsi na bo batotezwa,bakanicwa bazira gusa ko ari Abatutsi.
Ati” Ni ngombwa kurwanya uwo ari we wese ukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yaba ari mu gihugu cyangwa hanze yacyo kuko ari yo yagejeje uRwanda habi rwageze kandi nta wakina ashaka kuhadusubiza.”
Nzayituriki Patrice uri muri mbarwa barokokeye muri kiliziya ya Nyamasheke yavuze ko padiri Ubald Rugirangoga ari we wari padiri mukuru wa paruwasi gatolika ya Nyamasheke.
Ati” Padiri Ubald Rugirangoga wayiyoboraga yashinjwe n’interahamwe ko atunze imbunda zavugaga ko yahawe n’Inkotanyi, iwe mu gipadiri barahasaka natwe baradusaka. Byarakomeye kugeza ubwo baduha amasakaramentu ya nyuma y’ikubagahu.”

Nzayituriki Patrice warokokeye kuri Kiliziya gatolika ya Nyamasheke ashimira perezida Kagame wahagaritse Jenoside agasubiza igihugu ku murongo
Avuga ko kuva icyo gihe haje ibitero byica benshi bari bagerageje kwirwanaho biranga, bamwe bicwa batwitswe.
Yemeza ko ari muri mbarwa bashoboye gusohoka muri ubwo bwicanyi, ajya ku muturanyi aramuhisha aramwambutsa amugeza mu yari Zayire,arokoka atyo.
Ashimira cyane perezida Kagame n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi yari arangaje imbere bahagaritse Jenoside, hagashyirwaho n’igihe cyo kwibuka ayo mateka mabi banyuzemo, banaharanira ko atazasubira ukundi.
Kudasubira ukundi kw’ayo mateka mabi yaranze uRwanda byanagarutsweho n’uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel wihanganishije abarokotse ababwira ko Jenoside itazasubira ukundi mu Rwanda.
Yashimiye abikorera b’akarere ka Nyamasheke uburyo bafata mu mugongo abarokotse anaboneraho kugaya abikorera bakoresheje imbaraga n’ubutunzi bari bafite mu kwica abavandimwe babo b’Abatutsi.
Ashimira abikorera yagize ati” Turashima uko abikorera bakomeje gufasha abarokotse ngo ubuzima bwabo burusheho kugenda neza.
Yasabye inzego soze guhagurukira rimwe zikarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, hagafatwa ingamba zikomeye ngo uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi atazongera gupfa yishwe.
Mu izina ry’urugaga rw’abikorera ku rwego rw’igihugu Kayitesi Eugénie, yihanganishije abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamasheke no mu zindi nzibutso z’aka karere.

Mu izina ry’urugaga rw’abikorera mu gihugu, Kayitesi Eugénie yijeje ko urugaga rw’abikorera ruzakomeza kugira uruhare rutaziguye mu gukemura ibibazo by’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashimiye abarokotse bagize imbaraga zo kubaho,kwiyubaka no gufatanya n’abandi urugamba rwo kubaka uRwanda.
Yunze mu ry’abamubanjirije agaya abikorera bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati” By’umwihariko turagaya abikorera bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagatanga inkunga zitandukanye zagize uruhare mu kurimbura imbaga y’Abatutsi.”
Yakomeje ati” Jenoside yakorewe Abatutsi yashegeshe abikoreraga kuko abenshi bari Abatutsi bitewe n’amateka y’iki gihugu atarabemereraga kwiga,bakagerageza kwirwanaho ngo batunge imiryango yabo binyuze mu bucuruzi kuko mbarwa ari bo babonaga imyanya mu kazi ka Leta.”
Yongeye gushimira abikorera ba Nyamasheke bateguye iki gikorwa cyo kwibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside yizeza ko urugaga rw’abikorera ruzakomeza kugira uruhare rutaziguye mu gukemura ibibazo by’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse na we yashimiye abikorera ba Nyamasheke igikorwa cyiza bateguye cyo kwibuka no gushyikiriza uwarokotse Jenoside inzu bamwubakiye, byerekana ubufatanye busesuye buri hagati y’akarere ayoboye n’abikorera.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse ashima abikorera uruhare rwabo mu bikorwa byo gufata mu mugongo abarokotse.
Yavuze ko Leta mbi zayoboye igihugu mbere ya Leta y’ubumwe zifashishije abikorera mu gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside kuko hakenerwaga amikoro ngo ushyirwe mu bikorwa.
Ati” Kuko umugambi wabo wari uwo kurimbura Abatutsi, Leta mbi yakeneraga gukoresha uburyo ubwo ari bwo bwose ngo iwutegure, haba mu mikoro no koza ibitekerezo by’abantu, ni yo mpamvu yashobotse ikadutwara abarenga 1.000.000 mu minsi 100 gusa.”
Yasabye abikorera n’abandi baturage b’akarere ka Nyamasheke gukumira no kurwanya icyashaka cyose kugarura abanyarwanda mu mateka mabi banyuzemo kuko nta kindi cyashoboka nta mutekano, abantu baryana.

Abayobozi banyuranye bifatanije n’urugaga rw’abikorera mu karere ka Nyamasheke kwibuka.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse acanira abandi urumuri rw’icyizere

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse yunamira Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Nyamasheke

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Nyamasheke, Uzamukunda Isabelle avuga ko bibabaje cyane kubona bamwe mu bikoreraga barishe bagenzi babo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse n’abikorera bashyikirije Nirere Thacien wo mu mudugudu wa Ryagatari, akagari ka Mutongo, umurenge wa Macuba, n’umuryango we inzu abikorera bamwubakiye.
@Rebero.rw
