Abaturage bijeje gutanga amakuru ku gihe aho bakeka iki cyaha hose
Mu bukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu bwabereye mu Murenge wa Cyanzwe,Akarere ka Rubavu kuri uyu wa kane tariki ya 12 Werurwe,2026, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha( RIB) rwagaragarije abaturage ko iki cyaha gihangayikishije cyane, abibasirwa bikomeye bakaba urubyiruko rw’imyaka hagati ya 18 na 35.
Umugenzacyaha mu ishami rishinzwe gukumira icyaha cy’icuruzwa ry’abantu muri RIB,Kayitesi Justine yavuze ko ubushakashatsi bwo muri 2017 bwagaragaje ko ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu byinjizaga mu mwaka amadolari arenga miliyoni 150.
Ati’’ Ibyo ni ibikorw biva mu icuruzwa ry’abantu,aho abantu bashakira inyungu mu bandi. Murumva ko bikomeye. Iri curuzwa ry’abantu ryibasiye cyane urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35, bitewe n’uko ari bo baba bashaka gukira vuba,byoroheje,batabanje gushishoza no gutega amatwi.’’

Umugenzacyaha mu ishami rishinzwe kugenza icyaha cy’icuruzwa ry’abantu muri RIB, Kayitesi Justine agaragaza ko urubyiruko ari rwo rwibasiwe cyane n’iri curuzwa ry’abantu.
Avuga ko muri iki kigero,kubera ko abenshi baba batagira akazi cyangwa bafite akatabahemba menshi cyane, bumva aho bazahembwa menshi cyangwa bagiye guhabwa buruse ngo nyuma bazahabwe akazi keza cyangwa ibindi bizezwa, bakamera amababa,bakibagirwa ko abo babashuka nta kindi bapfana uretse kubashakamo indonke, bikarangira bisanze mu buzima bibagora kwigobotora.
Ati’’ Uwashutswe gutyo akagenda, agerayo agahabwa akazi k’uburetwa, katagize icyo kamumariye uretse kumwangiriza ubuzima, bamwe bakazahava barahetamye imigongo, abandi barahungabanye bikabije, hakaba n’abahagwa imiryango yabo ntizamenye iherezo ryabo.
Yavuze ko ariko hari n’irindi curuzwa abantu kandi na ryo ribi cyane, aho umuntu afata itsnda ry’abantu kuko abona bateye impuhwe,akabakoresha mu gusabiriza bamushyira.
Ati’’ N’iryo ni icuruzwa kuko uba ushakira inyungu muri za ntege nke z’abana,iz’ababyeyi cyangwa undi wese umuntu yagirira impuhwe.’’
Ikindi avuga gikorwa ari icuruzwa ni ugushyingira umwana ku gahato mu muryango runaka ugamije ko uwo muryango ushyingiyemo hari icyo uzakumarira, uzakubakira inzu, cyangwa izindi ndonke uwutegerejeho.
Avuga ko iri curuzwa rikoreshwamo amayeri menshi cyane,bisaba gushishoza kugira ngo abantu bayatahure. Anavuga ko kuva muri 2020 kugera muri 2024 mu Rwanda imibare y’abacurujwe igera kuri 297, agasaba buri wese guhaguruka akarwanya iki cyaha kubera ibibi byinshi byacyo n’ingaruka mbi ku buzima bw’urikorewe, zirimo ihungabana rikomeye kuko hari n’abo bakuramo ingingo z’umubiri,kubakoresha iby’urukozasoni n’inyamaswan’ibindi bibi, hakaba n’abahapfira.
Asaba buri wese kuba maso, uwumvise aho ibikorwa nk’ibi binuganugwa agatanga amakuru hakiri kare,icyaha kigakumirwa kitaraba.
Umusore w’imyaka 28 watanze ubuhamya,wacurujwe muri kimwe mu bihugu bya Aziya, yavuze ko na we yakuwe Iwabo mu mujyi wa Kigali yizezwa akazi keza mu kigo gikomeye, ahageze yicuza icyamujyanye, ku bw’amahirwe aza kugarurwa mu Rwanda,ubuzima bwe burokoka butyo.
Ati’’ Ababyeyi n’urubyiruko mwitonde cyane muri uku kwizezwa ibitangaza ,cyane cyane biciye mu ikoranabuhanga kuko jye nashukiwe kuri Facebook, numva ngiye gukira ariko ibyo nahaboneye ni agahomamunwa. Mwirinde kwizezwa ibitangaza ngo mwirukanke kuko abenshi bagerayo bakicuza gutaha bitagishobotse cyangwa bitacyoroshye.’’

Abayobozi banyuranye bari bitabiriye Ubu bukangurambaga
Urubyiruko rusanga gushishoza ari yo ntwaro yarufasha gutsinda ibi bishuko birufatira ku mibereho.
Uwizeyimana Clémentine uvuga ko na we yahuye n’iki kibazo akagira amahirwe aya mayeri agatahurwa ataragenda, na we aburira urubyiruko bagenzi be.
Ati’’ Nari nsanzwe mbizi, byambayeho mba mu karere ka Karongi. Bwa mbere nahamagawe na mubyara wanjye ambwira ko yamboneye akazi hanze,we yakoreraga mu Bugarama mu karere ka Rusizi, ambwira ko nzajya nkorera amafaranga 500.000 ku kwezi,ko ari inshuti ye izaduhuza.’’
Arakomeza ati’’ Namubwiye kubibwira papa ngo ampe amafaranga nshake ibyangombwa by’inzira,papa amubwira gutegereza ukwezi, akagurisha ikimasa cyari mu rugo akabinshakira. Igihe cyo gushaka umukiliya kigeze,mbiganiriza inshuti yanjye imbwira kuba ndetse ikambariza neza ab’iwabo babayo. Yarababajije dusanga abo ngo banshakaga bari abatekamutwe bashakaga kunshuruza,tubivamo dutyo.’’
Avuga ko byamusigiye isomo rikomeye ryo kwitonda cyane kuri ubwo bushukanyi,kuko hari bagenzi be bagiye bica amatwi bakajyayo,bakagaruka batumva,batabona kubera ibyo bahuriyeyo na byo, akanashimira cyane Leta ibagarura,inakora ubu bukangurambaga ngo abantu bamenye ubu bucuruzi bubi,uko bukorwa n’ingaruka mbi zabwo.
Uyu ni umurenge wa 4 wari ubereyemo ubu bukangurambaga muri aka karere ka Rubavu. Bwatangiriye mu Murenge wa Busasamana ku wa mbere,tariki ya 9 Werurwe,2026, hakurikiraho Nyamyumba na Bugeshi, bugasoreza mu wa Gisenyi kuri uyu wa gatanu tariki 13 Werurwe,2026.
Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco na we wari wabwitabiriye, yasabye abaturage gutekereza cyane kuri iki cyaha, bakajya bagira amakenga, bakibaza impamvu umuntu ashuka undi ngo yamuboneye ,ishuri cyangwa ibindi byiza we atishakiye.

Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco( wa 2 uturutse I buryo) yasabye abaturage gushishoza ku baza babizeza ibitangaza ibyo ari byo byose
Ati’’ Ibyo rero dukwiye kubyumva neza kuko iri curuzwa ry’abantu ririmo ibyo kwizeza umuntu ibitangaza no koroherezwa bidasanzwe,ukumvako harimo inyungu nyinshi,harimo amafaranga n’ibindi bakwizeza ukagira ngo ugiye kubaho neza na ho byahe byo kajya.’’
Yashimiye cyane RIB n’abafatanyabikorwa bayo kuri ubu bukangurambaga, abaturage na bo bishimira kumenya byimbitse iby’iki cyaha n’ingaruka mbi zacyo, bizeza gutanga amakuru aho bagiketse hose.
@Rebero.rw
