Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububitsi bw’Imari, Scott Bessent, yatangaje ko igihugu cye kigiye gutangiza igikorwa gikomeye cy’ubukungu kigamije kongera igitutu kuri Iran, nyuma y’uko Perezida Donald Trump avuga ko ubushobozi bwa gisirikare bw’iki gihugu bwangijwe bikomeye.
Bessent yavuze ko ibikorwa bya gisirikare byakozwe ku butegetsi bwa Perezida Donald Trump byangije hafi 100% by’inganda za Iran zikora ibikoresho bya gisirikare, ndetse bigahungabanya gahunda y’iki gihugu ijyanye n’ibikorwa bya kirimbuzi.
Mu ijambo rye, Bessent yavuze ko Amerika ubu yinjiye mu cyiciro cya nyuma cy’ibikorwa byo guhangana na Iran, aho igikorwa gikomeye cy’ubukungu giteganyijwe gutangira mu rukerera.
Yise icyo gikorwa “D-Day y’ubukungu”, mu mvugo igereranya igikorwa Amerika igiye gushyira mu bikorwa n’igitero gikomeye cyane mu rwego rw’imari cyigeze gukoreshwa ku gihugu bahanganye.
Bessent yavuze ko iyi gahunda izaba igamije gukoresha imbaraga z’ubukungu mu gushyira igitutu kuri Tehran, nyuma y’uko ubushobozi bwayo bwa gisirikare n’inganda zikora ibikoresho bya gisirikare buvugwa ko bwangijwe.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko Iran imaze igihe ikoresha iterabwoba nk’uburyo bwo kwerekana ko ishobora kurinda umutekano wayo no guhangana n’abayihanganye.
Yavuze ko Tehran yakomeje kugira imbaraga ishingiye ku myumvire ivuga ko izihorera igihe cyose yaba itewe, mu gihe Amerika yo itazashyira mu bikorwa ibyo itangaza.
Bessent yavuze ko iki gikorwa gishya cy’ubukungu kigamije guhindura iyo myumvire, Amerika ikerekana ko ishobora gukoresha imbaraga z’ubukungu mu gihe ibihugu bihanganye na yo bidashyize mu bikorwa ibyo isaba.
Nubwo Bessent atatangaje mu buryo burambuye ingamba zose zizashyirwa mu bikorwa, yavuze ko iki gikorwa kizaba kimwe mu bikorwa bikomeye Amerika ikoresheje mu rwego rw’ubukungu mu guhangana na Iran.
Iki gikorwa gitegerejwe mu gihe umubano hagati ya Washington na Tehran ukomeje kuba mubi, cyane cyane ku bibazo by’umutekano, gahunda ya kirimbuzi ya Iran n’ibihano by’ubukungu byafatiwe iki gihugu.
@Rebero.rw
