Abagize Komisiyo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri Sena, basobanuriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon. Habimana Dominique, ingamba nshya Leta yashyizeho mu rwego rwo kongera ubunyamwuga n’ikinyabupfura mu Rwego rushinzwe gucunga umutekano mu Turere ruzwi nka DASSO (District Administration Security Support Organ).
Ibi biganiro byabaye mu rwego rw’ubugenzuzi Sena ikora ku ruhare rw’uru rwego mu gucunga umutekano w’abaturage, kubungabunga ibikorwa remezo bya Leta ndetse no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta mu Turere.
Minisitiri Habimana yagaragarije Abasenateri ko hari impinduka zikomeye zamaze gukorwa mu mikorere ya DASSO, hagamijwe gukemura ibibazo byari bikigaragara mu myitwarire ya bamwe mu bayigize.
Ingamba zagaragajwe zirimo:
1. Amahugurwa y’ibanze ategetswe kuri bose: Minisitiri yavuze ko ubu nta muntu n’umwe winjira muri DASSO atabanje guhabwa amahugurwa y’ibanze ku nshingano, amategeko, uburenganzira bwa muntu n’ubunyamwuga. Ati: “Twahinduye uburyo bwo kwinjiza abakozi. Buri wese abanza guhugurwa, akumva neza inshingano ze n’imbibi atagomba kurenga.”

2. Abari mu kazi bose bamaze guhugurwa: Yavuze ko abakozi bose bari basanzwe mu kazi bamaze guhabwa amahugurwa y’inyongera yo kubongerera ubumenyi, kugira ngo bakore kinyamwuga kandi bubaha abaturage.
3. Amahugurwa ahoraho (Continuous Training): Leta yateganyije gahunda y’amahugurwa ahoraho, agamije guhangana n’ibibazo bishya bigenda bigaragara nko gukoresha ikoranabuhanga mu gucunga umutekano, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kunoza itumanaho n’abaturage.
Ibi bije nyuma y’aho Minisitiri Habimana aherutse kwibutsa abinjira muri uru rwego kwirinda imyitwarire mibi n’ibyaha, ubwo yizihizaga isozwa ry’amahugurwa y’abinjiye bashya 391 mu Ishuri rya Polisi rya Gishari muri Kanama 2025.

Abasenateri bishimiye izi ngamba, ariko basaba ko ubugenzuzi bukomeza gukazwa, DASSO igakorana bya hafi na Polisi y’Igihugu n’abayobozi b’inzego z’ibanze, kugira ngo irusheho kuba ijisho ry’abaturage kuruta kuba urwego rubakanga. Biteganyijwe ko Sena izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izi ngamba mu Turere twose tw’Igihugu.
@Rebero.rw
