Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) kiri kwakira inama ya 20 y’Ihuriro rya EAC Codex Forum, igamije guhuza ibitekerezo by’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku bijyanye n’umutekano n’ubuziranenge bw’ibiribwa.
Iyi nama yibanda ku gutegura umwanya uhuriweho w’ibihugu bigize EAC mbere y’inama mpuzamahanga za Codex ziziga ku bibazo bitandukanye birebana n’ibiribwa.
Muri iyi nama, ibihugu bigize EAC birimo gutegura umwanya umwe w’akarere uzashyikirizwa mu nama ya 19 ya Codex Committee on Contaminants in Foods (CCCF), iziga ku byerekeye imyanda n’ibindi bihumanya bishobora kuboneka mu biribwa.

Abitabiriye kandi barimo gutegura umwanya uhuriweho uzagezwa mu nama ya 28 ya Codex Committee on Food Import and Export Inspection and Certification Systems (CCFICS), ishinzwe ibijyanye no kugenzura ibiribwa bitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga, ndetse n’uburyo bwo kubyemeza ko byujuje ibisabwa.
RSB, nk’ikigo gishinzwe ubuziranenge mu Rwanda, iri kugira uruhare mu guhuza impuguke n’abahagarariye ibihugu bya EAC kugira ngo barebere hamwe ibibazo birebana n’umutekano w’ibiribwa n’ubucuruzi bwabyo mu karere.

Kugira umwanya uhuriweho w’ibihugu bya EAC muri izi nama za Codex bifatwa nk’uburyo bwo kurushaho kugira ijwi rimwe mu biganiro mpuzamahanga bigena amahame n’amabwiriza ajyanye n’ubuziranenge n’umutekano w’ibiribwa.
Ibi kandi bishobora gufasha ibihugu bigize EAC guhuza uburyo bwo kugenzura ibiribwa byinjira n’ibisohoka mu karere, kurinda ubuzima bw’abaguzi no koroshya ubucuruzi bw’ibiribwa byujuje ubuziranenge hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.
@Rebero.rw
