Abantu bane bahitanywe n’impanuka y’ikamyo yagonze inzu z’ubucuruzi zari zirimo abantu, abandi batanu barakomereka. Iyi mpanuka yabereye ahazwi nko mu Byahi, mu Karere ka Rubavu, mu ijoro ryo ku wa 16 Ukwakira 2026.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Rwibasira Jean Bosco, yatangaje ko iyi mpanuka yatewe no kubura feri kw’ikamyo, agaragaza ko ishobora kuba ifitanye isano no kudakoresha ibinyabiziga bifite icyemezo cy’uko byujuje ibisabwa mu igenzura rya tekiniki.
Polisi y’u Rwanda ikomeje gusaba ba nyir’ibinyabiziga n’ababitwara kwirinda gukoresha ibinyabiziga bidafite icyemezo cy’igenzura rya tekiniki (contrôle technique), kuko ari imwe mu ngamba zigamije kurinda umutekano wo mu muhanda no gukumira impanuka zishobora guterwa n’ibinyabiziga bidakora neza.

Kugeza igihe aya makuru yatangazwaga, agaciro k’ibyangijwe n’iyi mpanuka ntikari katangazwa.
Iyi mpanuka yongeye kugaragaza akamaro ko kugenzura ibinyabiziga mbere yo kubikoresha mu muhanda, by’umwihariko kureba niba feri n’ibindi bikoresho by’ingenzi bikora neza, kugira ngo hirindwe impanuka zishobora gutwara ubuzima bw’abantu.
@Rebero.rw
