Intore za GS Saint Bruno Gihundwe A zerekanye umusaruro uri mu mpano yazo.
Ababyeyi barerera muri GS Saint Bruno Gihundwe A ,ishuri rimaze imyaka 102 rishinzwe, riri mu Murenge wa Gihundwe,mu mujyi wa Rusizi bavuga ko imitsindire yaryo iri ku rwego rwo hejuru ari yo ituma barihoranira icyizere.
Babigaragaje kuri uyu wa 6 Ukwakira,2026 mu kwizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka wa Mutagatifu Bruno,umurinzi waryo, wanajyanye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 102 rimaze rishinzwe,bavuga ko n’iyo abana babo batsindiye kujya mu bigo bya kure bibacumbikira,bahitamo kubazana muri iri shuri rimaze kugira abana 4.340 .
Ni ibirori byabanjirijwe n’igitambo cya misa cyatuwe na padiri ushinzwe uburezi gatolika muri Diyoseze gatolika ya Cyangugu,Manirabaruta Jean Pierre washimiye abarezi barirereramo ubwitange burihoza mu budashyikirwa.
Mu ijambo rye, Umuyobozi waryo,padiri Bikorimana Silas yagaragaje uburyo ryagiye ritera imbere, mu nyubako kuko ryatangiye mu 1924 bigira mu byumba 4 bya nyakatsi,ubu rifite ibyumba 55 birimo n’iby’amagorofa.

Umuyobozi wa GS Saint Bruno Gihundwe A, padiri Bikorimana Silas avuga ko ishuri ayoboye rifite intumbero yo kugira abana indashyikirwa mu buhanga n’uburere bwuzuye.
Ryanateye imbere cyane mu mubare w’abarigana,aho ubu ribarizwamo abana 4340 barimo 50 bahoze mu muhanda na 25 bafite ubumuga, n’abarezi 99. Muri 2009 ryashyizwemo ishuri ryisumbuye, rifite amashami 2, iry’indimi n’irya siyansi. Rigendera ku ndangagaciro za Kiliziya gatolika.
Ati’’ Rinafite umwihariko wo kugira karitasi (caritas) yaryo,aho abanyeshuri n’ababyeyi babo bateranya ubushobozi bagafasha abana bahiga bafite ibibazo binyuranye, bakiga ibyo bibazo byajyaga kuribakuramo.’’
Ku mitsindire yagize ati’’ Iri ku rwego rwo hejuru ari yo mpamvu ababyeyi benshi babyiganira kurirereramo nubwo tugira ikibazo cy’ibyumba bike ntitubakire bose, ari yo mpamvu turi aba mbere muri iyi ntara bafite umubare munini w’abana.’’
Yarakomeje ati’’ Nk’ubu twakoresheje abana 155 mu mashuri abanza batsinda bose, barimo 3 barengeje amanota 90%. Icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye dukoresha abana 153, hatsinda 145, abarenga 70 babona amabaruwa abajyana mu bigo bibacumbikira. Mu mashami batsinze bose uko ari 46 na buruse bazazibona.’’

Mu muvugo bashimiye ishuri ribaha uburezi n’uburere bunoze
Avuga ko babikesha abarezi bitangira umurimo wabo mu buryo budasanzwe, ubufatanye n’ababyeyi n’izindi nzego zirimo ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’abana ubwabo bazi icyo bakora n’icyo bashaka, ko n’ibindi nk’isuku,imyifatire myiza y’abana,imikino n’imirire myiza bibigiramo uruhare rukomeye cyane.
Mu mbogamizi,padiri Bikorimana Silas agaragaza izirimo ubucucike bukabije bw’abana,ahari n’icyumba cyigwamo n’abana 120 ingunga imwe mu nshuke, n’abanza akabamo abarenga 70 mu cyumba ,hakenewe nibura ibyumba 24 ngo gikemuke.
Kuba ritazitiye bitera abajura, imfashanyigisho zidahagije,kutagira Laboratwari, kutagira ibigega by’amazi aho bakeneye nibura 6, n’izindi yizera ko ubuyobozi bw’Akarere buzafasha kuzikemura.
Avuga ko bafite intumbero yo kurigira indashyikirwa ku rwego rw’igihugu, binyuze mu kurera umwana akaba umuntu muzima wuzuye,ufite ubuhanga,wubaha Imana n’abantu, unarangwa n’ikinyabupfura cyuzuye,n’isuku ikagera ku rwego rw’indashyikirwa,ngo baranabitangiye, ishuri rikaguka,babifashijwemo n’Akarere na Diyoseze.
Abarirereramo,nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe n’umwe muri bo Nyiransengiyumva Jeanne bavuga ko ibi bigwi byose bituma n’uwoherejwe ahandi marimuzanamo.
Ati’’ Ni ishuri ryiza dufitiye icyizere nk’ababyeyi, ridutoreza abana indangagaciro zishingiye ku ijambo ry’Imana, abana bose bafatwa kimwe,udafite ubushobozi agafashwa, ufite ubumuga cyangwa uwabaga mu muhanda bakagira agaciro kamwe n’abandi, n’ibindi byinshi bidukururira kurirereramo. Uruhare rwacu nk’ababyeyi ruzakomeza kuba ntagereranywa.’’
Muri ibi birori abana bagaragaje impano zabo,haba mu mbyino,imivugo n’ibindi. Mu izina ry’abarezi bagenzi be, Cyiza Félix yashimye agaciro bahabwa n’ishuri n’ababyeyi, nk’abarezi, kabatera imbaraga zo gukora umurimo wabo bishimye,yizeza kudatezuka

Mu izina rya bagenzi be, Cyiza Félix yashimiye ubuyobozi bw’ishuri agaciro bubaha bigatuma barushaho kunoza umurimo
Ati’’ Turatsindisha ni yo ntego yacu, tukabasaba ko ibidukoma mu nkokora nk’ubucucike bukabije,kutagira Laboratwari,ibura ry’ibitabo no koherezwa kwiga ngo tubone ubushobozi bwisumbuyeho byakemuka ngo turusheho kunoza umurimo.’’
Mugenzi we Munezero Magnifque,mwalimu w’uburezi budaheza avuga ko muri rusange abana bafite ubumuga batsinda neza, ariko ko hagikenewe imbaraga mu kwita cyane cyane ku bafite ubwo kutumva no kutavuga n’abandi bakenera ibyihariye badahita babona.
Ishimwe Asifiwe wakuwe mu muhanda yari yarajyanywemo n’amakimbirane y’ababyeyi be aho yavukiye mu karere ka Musanze, akanisanga mu mujyi wa Rusizi n’ubundi mu muhanda, yishimira ko ageze mu wa 6 w’ayisumbuye, anafite intego yo kuzagira uruhare mu gukura na we abana mu muhanda bakiga.

Munezero Magnifique, umwalimu w’uburezi budaheza avuga ko abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagihura n’imbogamizi
Ati’’ Nagiye mu muhanda mfite imyaka 8 gusa. Ndashima ko ngiye kurangiza ayisumbuye, nkagira intego yo kuziga neza, nkazagira akamaro nk’ako nagiriwe ko kutemera ko hari umwana waba mu muhanda. Turi 50, dufashwe neza bidutera icyizere cy’ejo hazaza heza“.
Ku bibazo byagaragajwe,umukozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe uburezi, Habineza Florien yijeje uruhare rwako mu kubikemura.
Ati’’ Nk’ikibazo cy’ibigega bifata amazi,Laboratwari,ibitabo,n’ibindi byagaragaye turakomeza gushakira hamwe uburyo byakemuka.’’
Yijeje ko Akarere kazakomeza kubaba hafi mu gutanga ibikenewe byose ngo ishuri rikomeze gutera imbere.
Padiri ushinzwe uburezi gatolika muri Diyoseze gatolika ya Cyangugu,Manirabaruta Jean Pierre yijeje uruhare rwayo mu gukomeza kwita ku burezi.

Padiri ushinzwe uburezi gatolika muri Diyoseze gatolika ya Cyangugu, Manirabaruta Jean Pierre avuga ko Kiliziya gatolika itazahwema kunoza ireme ry’uburezi.
Ati’’ Nka kiliziya gatolika ntituzahwema gukomeza kwita ku burezi n’uburere mu guharanira umuryango unoze,uryoshye,aho buri mwana yifuza kuba no kurererwa.’’
Yavuze ko kuba iri shuri ryaragaragaye mu yahembwe n’Akarere mu ndashyikirwa ku munsi wa mwalimu ari ukubera ubufatanye bw’inzego zose zirebwa n’uburezi muri aka karere, ashimira ubuyobozi bwaryo,anashimira abarezi bitangwa umunsi ku wundi baha abana uburere n’uburezi buboneye.

Umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Rusizi, Habimana Florien yijeje iri shuri ubufatanye mu gukemura imbogamizi zikigaragara

Itorero ry’iri shuri rigaragaza impano zaryo

Abayobozi banyuranye bifatanya n’ubuyobozi bwa GS Saint Bruno Gihundwe A mu kwizihiza Mutagatifu Bruno, umurinzi w’iri shuri n’isabukuru y’imyaka 102 rimaze rishinzwe

GS Saint Bruno Gihundwe A yigamo abana 4340 bahera mu irerero kugera mu yisumbuye
@Rebero.rw

Birashimishije!