Abanyeshuri barimo gusubiza ibibazo babajijwe mu kigo cy'amashuri cya LDK
Uyu munsi tariki ya 21 Gashyantare 2025, hakozwe ubukangurambaga mu kigo cy’Ishuri rya Lycee ya Kigali ryo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, nka bamwe mu byiciro byibasirwa n’indwara ya malariya.
Ihuriro ry’imiryango ikora ku buzima ndetse n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (Rwanda NGO Forum), mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko mu Mujyi wa Kigali byumwiharika mu karere ka Nyarugenge hari malariya nyinshi mu byiciro byibasirwa niyi ndwara hakaba harimo abanyeshuri biga bacumbikiwe, akaba ariyo mpamvu Rwanda NGO Forum irimo gukora ubukangurambaga mu bigo by’amashuri.
Abanyeshuri biga muri iki kigo bakaba basobanuriwe ububi bw’indwara ya malariya ndetse nabo berekana umukino ugaragaza ko malariya kuyirwanya bihera mungo, aha bakaba bagaragaje ko kurwanya umubu utera malariya bikozwe neza batema ibihuru ndetse naho umubu wororokera bayihashya.
Umwe mubakinaga twavuganye yadutangarije ko guhera mu bigo by’amashuri ari inzira nziza kuko mu gihe cyo gusubiramo amasomo usanga buri wese ashaka aho yakwihengeka cyane cyane abiga bacumbiwe ku ishuri kugira ngo abashe kwiga neza.

Agira ati: “Ubundi ni byiza guhera mu bigo bicumbikira abanyeshuri kuko mu myigire yacu kuko turi mu byiciro byibasirwa na malariya, ariko mu bufatanye na Rwanda NGO Forum ishobora kugabanuka kuko tugirwa inama yuko twayirinda, ubu bukangurambaga bwabaye hari icyo budusigira nk’abanyeshuri bacumbikiye mu ishuri”.
Yakomeje avuga ko imikino dukina hano mu kigo bituma turushaho kumva ububi bw’indwara ya malariya kandi tubifashijwemo n’ishuri kuko riduha umwanya wo kubasha gutegura uyu mukino, ariko ubutaha hari ibindi tuzongeramo byo kurushaho gukangurira bagenzi bacu kwirinda iyi ndwara ya malariya.
Umulisa Edith umukozi mu Ihuriro ry’imiryango ikora ku buzima ndetse n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (Rwanda NGO Forum and health Promotion), Ushinzwe kurwanya malariya mu Mujyi wa Kigali, uyu munsi twakoreye ubukangurambaga mu kigo cy’amashuri cya Lycee ya Kigali ryo mu karere ka Nyarugenge mu rwego rwo kwirinda malariya.

Umulisa Edith asobanura ko abanyeshuri bari mu byiciro byibasirwa na malariya
Agira ati: “Turabakangurira kwirinda no kumenya kwivuza hakiri kare kugira ngo iyi ndwara itabagiraho ingaruka, mu byiciro bigera kuri 7 harimo n’abanyeshuri biga bacumbikiwe kubera ko mu myigire yabo batinda hanze cyane bityo nabo bakaba bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’umubu utera malariya”.
Yakomeje avuga ko ubu umubu wahinduye amayeri kuko usigaye uryana ku mannywa bityo rero kuwirinda ni igihe cyose wisiga amavuta arwanya umubu cyangwa se ukambara ukikwiza kugira ngo utabona uko ukurya ukaba wagushyiramo ubumara butera malariya.
Umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho n’ubukangurambaga Emma Claudine Ntirenganya wari umushyitsi mukuru muri ubu bukangurambaga bwo kurwanya malariya mu kigo cy’ishuri cya LDK, yahaye ubutumwa abanyeshuri.

Agira ati: “Kurwanya malariya bihera kuri wowe nanjye bityo tukaba twifuza ko kurandura malariye bicika burundu mu Rwanda, bityo bikazasigara ari amateka kandi birashoboka kuko hari indwara zamaze gucika nk’imbasa ndetse n’izindi, ariko malariya igomba gucika nayo kandi nitwe tuzabigiramo uruhare”.
Ubu bukangurambaga bwasojwe n’umukino wa Basketball hagati y’abanyeshuri biga muri Lycee ya Kigali,uyu mukino ukaba uzakinwa inshuro ebyiri hanyuma abatsinze bakazagororerwa

Abayobozi bakurikiranye uburyo banyeshuri batanze ubutumwa mu mukino bakinnywe

Umukino washimishije abanyeshuri uburyo kwirinda umubu utera malariya bikorwa hakiri kare

Abayobozi bakurikiranye umukino wa basktball wahuje abanyeshuri

@Rebero.rw
