Shampiyona y’amakipe y’abagabo ya CAVB ku nshuro ya 47 yatangiye abera mu Rwanda ahitabiriye amakipe agera kuri 24 aturuka mu bihugu 15, bikaba ari ubwa mbere bibereye munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Iyi mikino yari ikunze kubera mu bihugu by’abarabu ndetse no muri Afurika y’iburengerazuba gusa, nyuma yo gufungura ibirori byabereye muri BK Arena hakurikiyeho umukino wa huje ikipe ya APR VC yo mu Rwanda yakira Black Rhinos VC yo muri Zimbabwe.
Uyu mukino ukaba wakurikiwe n’Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, ndetse n’abakunzi benshi ba Volleyball bari baje gushyigikira iyi mikino ibereye mu Rwanda bwa mbere.

Nyuma y’amagambo yavuzwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, Ngarambe Raphael, asaba abanyarwanda kuzaba hafi y’amakipe aduhagarariye na Visi Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleball muri Afurika (CAVB), Rwakiranya Louis aho yashimye u Rwanda ndetse akavuga byaharaniwe kugira ngo iyi mikino ibere mu Rwanda.
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, avuga ko kwakira imikino nkiyi ikomeye biri muri gahunda y’u Rwanda, bityo rero amakipe arenga 20 aturuka hirya no hino muri Afurika ari ishema ku Rwanda ndetse n’abanyarwanda.

Umukino watangiye APR VC itirekura mu mukino ariko aho bamaze kubona ko ikipe bakina idakomeye cyane umutoza wayo Mulinge yakoresheje abakinnyi bose kugira ngo akomeze abemenyereze, umukino ukaba warangiye APR VC itsinze Black Rhinos VC amaseti 3-0 (25-18, 25-10, 25-22), mu mukino wa mbere wo mu itsinda rya mbere.
Captain wa APR VC Prince akaba yavuze ko uyu mukino batsinze ni ubaha intangiriro nziza ariko umukino wose bagomba kuwutegura nkaho ariwo batsinze wa mbere, kuko twiteguye gushimisha abanyarwanda batuba hafi kuko itsinzi yose ni iyabo, kandi nk’ikipe ya gisirikare kubabona hafi hari icyo batwongerera mu kwitwara neza.
@Rebero.rw
