Intandaro yo kweguza komite nyobozi yari iyobowe na Uwiragiye Marc n’imikoreshereze mibi y’umutungo w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung-Fu byatumye amaranga mutima y’abanyamuryango azamuka binjujijwe muri komite ngenzuzi bifuza kugenzura komite nyobozi.

Komite ngenzuzi yasabye nyobozi ko yabemerera bagakora ubugenzuzi bwo kuva muri 2017 kugeza 2024 ariko nyobozi yanga ko yakorerwa ubugenzuzi ikavuga ko ubugenuzi bakorewe mu mwaka wa 2022 bwo aribwo bushingirwaho maze ngenzuzi na banyamuryango bakareka ibikorwa by’ishyirahamwe bigakomeza,ubu bugenzuzi bwakozwe bukaba aribwo bwatumye abanyamuryango bagira impungege kubera inyemeza bwishyu zagiye zigaragazwa na komite nyobozi zitanyunze komite ngenzuzi.
Aho kugirango nyobozi yemere ko habaho ubugenzuzi ahubwo yakomeje kugenda igira ibikorwa bimwe nabimwe igenda itegura kandi yarasabwe kugenzurwa ntibyemere.
Komite nyobozi itegura irushanwa ry’abana ribera mu karere ka Muhanga rituma komite ngenzuzi ifata umwanzuro wo kuba ihagarite bimwe mubikorwa by’ishyirahamwe kugirango habanze habeho igenzurwa.
Abanyamuryango ndetse na Komite Ngenzuzi bahereye kuri iri rushanwa, bavuze ko batumva uburyo ngo ryakoreshejwemo 6,285,000 Frw, mu gihe bo bavuga ko umuterankunga wabo mukuru ari we Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, yabahaye miliyoni 30 Frw zagombaga gukoreshwa bityo ko harimo amafaranga atakoreshejwe kuko yari ayo gutegura irushanwa ry’abato ndetse na GMT.

Nyuma y’uburyo abanyamuryango batumva uko ayo mafaranga yakoreshejwemo banabajije komite nyobozi uburyo amafaranga angana n’ibihumbi 160 by’amadorari bahawe yu gushyira mubikorwa umushinga imbarutso uko yaba yarakoreshejwe maze babwirwako ibyowo mushinga bazangera kubibaza kuko ibyawo byarangiye,hari nandi mafaranga nayo agera ku bihumbi 50 by’amadorari nubundi nayo yatanzwe na Ambasade y’abashinwa yari yatanzwe ngo afashe mu guhugura abari buyu mukino nayo abanyamuryango ntago bazi icyo yakoreshejwe.
Ku wa 19 Ukwakira 2024, Uwiragiye Marc yandikiye amakipe yose ari bo banyamuryango b’iri Shyirahamwe mu Rwanda, abatumira mu Nteko Rusange idasanzwe yari kuba tariki ya 3 Ugushyingo 2024, igamije gukemura umwuka mubi wari umaze igihe ugaragara muri uyu mukino nk’uko impamvu yitumizwa ryayo ibigaragaza, gusa ntiyabaye kuko yabuze abanyamuryango bateganywa n’amatego ngo ibe yakorwa.
Kubura abantu bitabira iyi Nteko Rusange idasanzwe byo ntabwo byari ku busa kuko ku itariki 29 Ukwakira 2024, Perezida wa Komite yatorewe mu Nteko Rusange ubuyobozi butemera, Ishimwe Valens yandikiye abanyamuryango bose ibaruwa ibabuza kwitabira Inteko Rusange yatumijwe n’ubuyobozi wakwita ubwemewe.

Nyuma yo kongera gutumiza indi nteko rusange idasanzwe binyujijwe mu mpuzamashyiramwe ry’imikino hano mu Rwanda (Komite Olimpike) ku cy’umweru taliki 10 ugushyingo 2024 abanyamuryango bitabiriye Inama iyoborwa n’umunyamabanga wa Komite olimpike.
Maze abanyamuryango bafata icyemezo cyo gukuraho ubuyobozi bwari busanzweho maze komite nkemurampaka igafata inshingano zo kuba iyoboye umuryango kandi ubuyobozi bwakuweho bukaba buzakorerwa ubungenzuzi butakiri mu nshingano.
Iyi nama kandi yemeje ko amatora azaba tariki 1/12/2024 hakaba haranaganiriwe uburyo hasubukurwa champion ikazaba tariki 8/12/2024 .
@REBERO.RW
