Abanyeshuri 21 mu ifoto y'urwibutso n'abayobozi nyuma y'indahiro y'ubwere
Nyuma y’amezi 3 bahabwa inyigisho zinyuranye zijyanye n’imyitwarire myiza no kwirinda ingeso mbi zirimo ubusambanyi, bakazatekereza iby’imibonano mpuzabitsina igihe bazaba bashyingiwe byemewe n’amategeko, abanyeshuri 21 biga muri GS Umucyo Karengera, babifashijwemo n’ubuyobozi bw’ishuri ryabo n’umuryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda, bakoze indahiro y’ubwere biyemeza kwirinda ibishuko byabashora mu ngeso mbi z’ubusambanyi.
Iyi ndahiro yanakozwe mu bindi bigo by’amashuri 7 birimo 6 byo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, na GS Shyogwe mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo, nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe na Hakizimana Claude,umukozi w’umuryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda, ushinzwe ivugabutumwa mu bana n’urubyiruko rurimo urwiga.
Muri iri shuri iyi ndahiro yabanjirijwe n’amateraniro y’abanyeshuri baganirizwa ijambo ry’Imana, banakora amarushanwa yo gusoma Bibiliya, igikorwa ishuri rikoranamo na World Vision, kigamije kumenyereza abana gusoma Bibiliya bakiri bato, aho abatsinze,mu bihembo bahabwa hanazamo za Bibiliya.
Hakizimana Claude avuga ko, mbere y’indahiro y’ubwere, abanyeshuri babanza kwigishwa itozamuco rya gikirisitu, aho bahabwa amasomo menshi ajyanjye no kwirinda ingeso mbi, cyane cyane ubusambanyi,arimo iryitwa’ Urukundo nyakuri rurategereza, urukundo n’irari,uri umuntu udasanzwe”, n’izindi, bamara kuzigishwa, bakanigishwa ingaruka mbi z’ubusambanyi cyane cyane ku rubyiruko, ababyiyemeje bakagira indahiro barahira yitwa iy’ubwere, izabayobora mu kwirinda ubusambanyi ubuzima bwabo bwose.

Bari kumwe na bagenzi babo b’abaririmbyi muri korali.
Ati” Nihereyeho, nanjye nize muri iri shuri. Iyi ndahiro nayirahiye muri 2009 niga mu wa 4 wisumbuye. Nayigendeyeho irandinda cyane kugeza mbonye uwo turushingana, kuko nahoraga ntekereza indahiro narahiye nkirinda kuyitatira.”
Yunzemo ati:” Iyo umusore cyangwa inkumi bafashe icyemezo nk’icyo,nta gahato, bakanakirahirira mu ruhame kirabarinda cyane, ni yo mpamvu, nk’umuryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda, iyi ndahiro tuyiha agaciro gakomeye cyane kandi nta wigeze ayirahira ngo yicuze.”
Avuga ko abamaze kurahira bahabwa utububiliya twitwa’ Komera ku buzima guhitamo ni ukwawe’ babwirwa ko ubuzima bugira agaciro ari uko nyira bwo we ubwe akabuhaye, ko kwiyandarika bigira ingaruka mbi zinarimo gutakaza ako gaciro.
Bamwe mu bafashe iki cyemezo cyo kuzarinda ubusugi n’ubumanzi bwabo kugeza bashyingiwe, babwiye Rebero.rw ko bishimiye amahitamo yabo banashimira cyane ishuri ryabo n’umuryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda ,babahaye inyigisho zibafasha bakanabarahiza.
Gatako Judith w’imyaka 18 wiga mu wa 6, ati” Narahiye kwirinda ubusambanyi n’izindi ngeso mbi bigendana kuko nzi ingaruka mbi zazo n’akaga zateje abakobwa benshi, barimo abataye amashuri ubuzima bwabo bugasharira cyane n’ababashoye muri izo ngeso mbi ntibagire icyo babamarira.”

Umukozi w’umuryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda Hakizimana Claude avuga ko iyo umuntu yiyeme kwirinda ubusambanyi akiri muto, n’iyo yubatse rurakomera iyo agize amahirwe agahura n’undi wirinze.
Avuga ko azabifashwamo no gusenga, gusoma Bibiliya n’inama z’ababyeyi be, cyane cyane ko afite amahirwe y’uko ari Abakirisito,ubuyobozi bw’ishuri n’umuryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda,n’ababyiyemeje mbereye bamubera ba’ Bandebereho.”
Kamana Régis w’imyaka 19, wiga mu wa 5, uturuka mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali avuga ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kubona urubyiruko rwinshi rwangirika mu mujyi wa Kigali, arahira kutazigera yiyandurisha ubusambanyi n’izindi ngeso mbi.
Ati” Ngira amahirwe yo kuba mu nzira y’Imana nkiri muto kuko hari beshi mu rungano rwanjye bamaze kwangirika“.
Yarakomeje ati” Nubwo bamwe muri bagenzi banjye bazaga bansha intege ngo niyemeje ibyo ntazashobora, nzi ko nta kizananira kandi n’uwo tuzashakana azishimira ko narinze neza ubusore bwanjye, umubiri wanjye n’ubugingo bwanjye. ”
Umuyobozi wa GS Umucyo Karengera, Uwihanganye Samuel avuga ko babonye umusaruro ukomeye w’iyi gahunda ari yo mpamvu bayikomeraho no mu yandi mashuri bayihageza.

Umuyobozi wa GS Umucyo Karengera Uwihanganye Samuel yemeza ko gufata icyemezo nk’iki ukagihagararaho ari intangiriro yo kugera no ku bindi byemezo bikomeye birinda ubuzima bw’uwabifashe.
Ati” Ni gahunda dufashamo abana kugira intego yo kwirinda ubusambanyi n’ibisa na bwo, bakazategereza uwo bazabana, bakazakora imibonano mpuzabitsina bashyingiwe.”
Yakomeje ati” Turareba isi turereramo ubu, tukareba urubyiruko rw’ejo hazaza rumwe rugenda rwangirika, tukabona ko hari icyo tugomba gukora ngo tururinde.Iyi ndahiro rero ni kimwe muri ibyo tugomba gukora. Tuzakomeza gukangura n’abandi bagere ikirenge mu cya bagenzi babo kuko ingero z’ababyiyemeje mbere bagaruka gushima turazifite nyinshi.”
Umuryango w’abasoma Bibiliya, ku isi watangiye mu 1867. Uba mu bihugu 130. Wageze mu Rwanda mu 1969,ufite icyicaro mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Uri mu mashuri 359 abanza n’ayisumbuye mu gihugu cyose n’amashuri 19 ya kaminuza.
Mu mashuri, utoza abaryigamo gutangira gusoma Bibiliya bakiri bato,gukura bubaha Imana, amasezerano y’ubwere,n’ibindi.
@Rebero.rw
