Abayobozi n'abanyeshuri ba GSFAK n'abandi bayobozi berekwa amateka ya Jenoside ari mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba
Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba bakirebera ubugome Abatutsi baruruhukiye bicanywe, aho bamwe bishwe batwikiwe mu nzu bari bari barunzwemo, abanyeshuri ba GS Frank Adamson de Kibogora (GSFAK) mu karere ka Nyamasheke, bavuze ko bababajwe cyane n’ibyo bahiboneye biyemeza gukumira no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba basuye rushyinguyemo imibiri 20.174, nk’uko babisobanuriwe na Higiro Donald ushinzwe imirimo ya buri munsi yarwo.
Uretse abiciwe ku kibuga cyari icy’umupira cya Gashirabwoba ubu cyubatsemo uru rwibutso, abandi batutsi bahazanywe bakuwe mu mpande zinyuranye biciwemo z’iyari komini Gisuma, barimo abatwikiwe mu nzu bari barunzwemo mu kagari k’ubu ka Wimana, umurenge wa Ruharambuga.

Abayobozi banyuranye bahaye ubutumwa aba banyeshuri bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Muri uru rwibutso hanagaragaramo intwaro zakoreshejwe mu kubica, zimwe zakuwe mu mibiri yabo ubwo yatabururwaga mu byobo bayitabyemo ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Hanagaragaramo imyenda, ingofero, amashapule, amatushi abana bandikishaga, insimburangingo ,inyunganirangingo, n’ibindi byerekana ko abicanyi nta mpuhwe bigeze bagirira uwo bicaga bose.
Mu biganiro bahawe nyuma yo gusura uru rwibutso no gusobanurirwa aya mateka asharira, Mazimpaka Hesron, umwe mu barezi babigisha, mu kiganiro yabahaye ku mateka y’u Rwanda, yasobanuriye abibaza uko byagenze ngo urwango rugere aho umuntu atwika undi,abanje kumucuza byose, amuhora gusa uko yavutse kandi nyamara afite umubiri nk’uwe.
Ati” Gusenya ubumwe bw’abanyarwanda no kubereka ko batari umwe, ko batanaturuka hamwe, bityo ko ntaho bahuriye byakozwe n’abakoloni b’Ababiligi,ni yo yabaye intandaro y’akaga Abatutsi bagize kuva mu 1959 batwikirwa, bamwe bakicwa, abandi bakameneshwa hakaba n’abatujwe ku ngufu mu bice bashoboraga kwicirwamo n’isazi ya Tsetse, n’ibindi byago.”

Mwarimu Mazimpaka Hesron,mu kiganiro ku mateka y’uRwanda yabahaye yababwiye ko gusenya ubumwe bw’abanyarwanda ari yo yabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Yababwiye ko ubwo bugome bwakomeje, ubutegetsi bubi bwakurikiyeho bubuza Abatutsi kwiga n’abagiye mu ishuri bakirukanwa n’irindi hohoterwa kugeza kuri Jenoside.
Ati” Byasabye ko bamwe mu rubyiruko nkamwe biyemeza kumena amaraso yabo kugira ngo bahagarike Jenoside, banashyire iherezo ku ivangura ryaheraga ku gushyira ubwoko mu ndangamuntu n’ibindi bibi byose byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yavuze ko nubwo Jenoside yahagaritswe igihugu kikongera kubaho, ingengabitekerezo yayo igihari, bigaragarira ku kwica abarokotse, n’ibindi byose bakorerwa bigaragaza iyo ngengabitekerezo ya Jenoside.

Uhagarariye abanyeshuri n’uhagarariye abarezi na bo bunamira Abatutsi 20.174 baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba
Ati” Nk’urubyiruko mugomba guhaguruka mugahangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ikindi cyose cyashaka kugarura umwiryane mu banyarwanda.”
Mu izina ry’itorero EMLR ny’ir’iri shuri, Ndayishimiye Robert yarishimiye iki gitekerezo cyo kujyana abana gusura urwibutso bakirebera ubugome Abatutsi baruruhukiyemo bicanywe, bakaba intumwa nziza muri bagenzi babo batahageze n’abahamya b’ibyo biboneye bigaraza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye, bagafatanya kurwanya ingengabitekerezo yayo.
Yababwiye ko kuba igihugu gitekanye nk’uko babibona, abana bose biga nta vangura cyangwa iringaniza, bitikoze, byakozwe n’abana bacyo bagikunda, bahagaritse Jenoside bakacyubaka bushya.

Mu izina ry’itorero EMLR ny’ir’iri shuri Ndayishimiye Robert yarishimiye iki gitekerezo cyo kujyana abanyeshuri gusura urwibutso rwa Gashirabwoba
Ati” Dufite umugisha wo kugira igihugu cyiza umuntu atitwaza ubwoko ngo arashaka ishuri,akazi cyangwa andi mahirwe.Umuntu abona icyo yakoreye nta vangura iryo ari ryo ryose nk’uko byahoze mbere.”
Yarakomeje ati” Turabasaba, nk’urubyiruko guha agaciro ibyo igihugu kimaze kugeraho,birimo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa, mukirinda ababyeyi babi bashobora kubashuka babashyiramo ibitekerezo bibi.”
Umuyobozi wungirije wa Ibuka mu murenge wa Kanjongo iri shuri ryubatsemo, Dusabimana Charles yababwiye ko guha agaciro abazize Jenoside ari inshingano ya buri munyarwanda, bagomba guhora babizirikana.
Yabasabye kudaha urwaho abokamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari uburozi bubi cyane.

Umukozi w’umurenge wa Kanjongo ushinzwe imari n’ubutegetsi Dusabimana Marie Agnès yabibukije ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari inshingano za buriwese.
Ati” Rubyiruko mwicaye aha, mugume mwirinde abashobora kubashora mu ngeso mbi y’ingengabitekerezo ya Jenode.”
Umukozi w’umurenge wa Kanjongo ushinzwe imari n’ubutegetsi, Dusabimana Marie Agnès yabibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi abenshi mu bayikoze bari urubyiruko, ihagarikwa n’urubyiruko na bo bakaba ari urubyiruko rugomba gufata iya mbere rukarwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside, ku ishuri n’iwabo iyo bari mu biruhuko, kugira ngo iranduke burundu.
Yasabye abarezi kwigisha abanyeshuri amateka atagoretse, aboneraho gushimira byimazeyo perezida Kagame wahagaritse Jenoside, hakajyaho Leta nziza ifata abanyarwanda bose kimwe,ikabaha amahirwe angana yo kugera ku byiza byose by’igihugu.
Abanyeshuri baganiriye na Rebero.rw, bashimiye ishuri ryabo ryabajyanye gusura uru rwibutso basaba n’abandi bayobozi b’amashuri kurifatiraho urugero.
Tuyishime Honoré wiga mu wa 6 igiforomo, ati” Kwirebera ariya mateka twigereye ku nzibutso biradufasha cyane nk’urubyiruko rutayabayemo. Ni yo mpamvu dushimira cyane ishuri ryacu ryahatujyanye, kuko byaduhaye ingufu zo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, tugasaba n’andi mashuri kugera ikirenge mu cy’iri ryacu.”

Tuyishime Honoré yashimiye ishuri ryabo ribanyana gusura inzibutso kugira ngo barusheho kumenya neza amateka yaranze u Rwanda.
Yamfashije Jessica wiga mu wa 5 avuga ko yababajwe cyane n’uburyo yabonye abishwe rubi batwitswe n’ubundi bugome Jenoside yakoranywe, yiyemeza kudahishira uwo yabona wese afite ingengabitekerezo yayo.
Ati’‘Ni ubwa mbere nari ndusuye. Nabonye ubugome ndengakamere Jenoside yakoranywe, aho abantu batwitse abandi,ibikoresho byakoreshejwe mu kwica Abatutsi, imyenda bishwe bambaye, n’ibindi, mpava niyemeje gukangurira cyane cyane abakobwa bagenzi banjye kudahishira uwo ari we wese twabonaho ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri ayo ari yo yose.”
Kwibuka Jenoside mu bigo by’amashuri no kujyana abanyeshuri gusura inzibutso ni igikorwa cy’ingirakamaro cyane mu rubyiruko rw’abanyeshuri nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe n’umuyobozi wa GSFAK, Rév.past. Ukizebaraza Léon Emmanuel,cyane cyane ko,nk’abayobozi b’ejo hazaza, amateka biboneramo n’ayo basobanurirwa ari bo bazaba bayigisha.
Ati” Ni uburyo bwiza cyane bwo gutegura aba bana, amateka mabi batabayemo bakayibonera, bagasobanurirwa, bakanahabwa ibiganiro byo kwibuka kugira ngo bafate ingamba zo guhangana n’abimitse ingengabitekerezo ya Jenoside mu mitima yabo, kuko iyo ngengabitekerezo ni yo yoretse igihugu ikigeza mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yamfashije Jessica avuga ko bibabaje cyane kubona umuntu ufite na we ubuzima arunda abandi mu nzu akayitwika.
Yavuze ko batajyana abanyeshuri gusa, banajyana abarezi,cyane cyane abigisha amasomo y’amateka kugira ngo bajye bigisha ibyo biboneye, hakanajyanwa abahagarariye ababyeyi ndetse ntibanasige abakozi bo mu gikoni kugira ngo aya mateka bayasangire,banafate ingamba ko Jenoside itazasubira ukundi mu Rwanda.
Mu bo iri shuri ryibuka harimo uwari umurezi waryo, Munyankindi Azarias wicanywe n’umuryango we, abishwe bahigaga, hakaba hagikusanywa amakuru ngo hamenyekane umubare w’abo wose.
Ni iry’itorero EMLR rifatanya na Leta ku bw’amasazerano. Rifite abanyeshuri 726, biga mu cyiciro rusange no mu mashami arimo igiforomo.
Uyu muyobozi waryo,Rév.past. Ukizebaraza Léon Emmanuel avuga ko kwibuka uyu murezi n’aba banyeshuri babiha agaciro cyane.
Mu rwego rwo kwita ku barokotse barituriye, rikaba ribegera haba mu kubaremera, kububakira, kubasura n’ibindi.

Umuyobozi wungirije wa Ibuka mu murenge wa Kanjongo Dusabimana Charles yashimiye GSFAK kujyana abanyeshuri gusura inzibutso kugira ngo bamenye neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashimiye perezida Kagame kuba yarahagaritse Jenoside amahanga yarebereye, igihugu akacyubaka akongera kugiha isura.
Yasabye abana, abarezi babo n’ababyeyi babo kumva neza ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda, bakarangwa n’urukundo, bagaharanira gukomeza mu mujyo wa perezida Kagame, wo kubaka u Rwanda ruzira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Biyemeje kwirinda uwabagarura mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.
@Rebero.rw

Never again twibuke twiyubaka
Very good Records!