Ibice byombi bya Saint Matthew's school
Ubucidikoni bwa Gashonga,akarere ka Rusizi ni bwo Musenyeri Karemera Francis asorejemo ingendo ze zo gusezera ku ba kirisito ba EAR/Diyoseze ya Cyangugu mbere yo guha Musenyeri mushya Muhutu Nathan inkoni y’ubushumba bw’iyi Diyoseze ku wa 1 Ukuboza uyu mwaka, aha akaba yashimiwe byinshi abasigiyebirimo ishuri Saint Matthew’s,ishami rya Gashonga rimaze imyaka 2 rikora ryuzuye ritwaye arenga miliyoni 100.
Ni ishuri nk’uko uhagarariye ababyeyi barirereramo yabivuze mu ijambo rye risezera kuri uyu musenyeri kucyumwru tariki ya 24 Ugushyingo,2024, ryatabaye ababyeyi n’abana cyane bo mu mirenge ya Rwimbogo, Gashonga, Nzahaha,batibagiwe n’iya Bugarama na Nyakarenzo, aho abana babyukaga igicuku bajya kwiga I Kamembe,ubu bakaba bigira hafi.

Mu izina rya komite y’ababyeyi barerera muri Saint Matthew’s school, ishami rya Gashonga, Musabyimana Jean de Dieu yashimiye Musenyeri Karemera Francis ubwigunge yabakuyemo
Ati’’ Nta wari warigeze atekereza ko ishuri nk’iri ryagera hano,abana bacu bakareka kuzinduka igicuku bajya kwiga kuri Saint Matthew’s I Kamembe na bwo ari ab’ubushobozi buhambaye bashoboraga gutanga amafaranga y’imodoka ya buri munsi ibatwara ikanabagarura, ariko ubu barigira hafi kandi mu ishuri rihuye n’ibyifuzo byabo. Turabibashimiye cyane.’’
Yavuze ko ubu bwigunge yabakuyemo batazabwibagirwa,kuko abana bazindukaga batarangije ibitotsi,bakagenda basinzira urwo rukerera rwose,bakirirwa basinzirira mu ishuri,bakanataha n’ubundi basinzira,bakagera mu ngo bwije gukora imikoro bahawe ntibabishobore,ugasanga mu by’ukuri bahora mu munaniro udashira. Ibi Musenyeri Karemera Francis akaba asize ari amateka.
Si ibi gusa yashimiwe kuko ibyinshi byarondowe n’umukuru w’abakirisito b’ubu bucidikoni, Twagirimana Sylvain, birimo abapasitori bafashijwe kongera amashuri, ay’icyiciro cya 2 n’icya 3 cya Kaminuza,ibibanza byinshi byaguzwe bikubakwamo insengero, ikusanyirizo ry’amata,inzu ya pasitori wa paruwasi ya Butambamo,ibyuma bisya ibigori muri paruwasi ya Nyenji, moto ifasha pasitori wa paruwasi ya Nyenji mu rugendo rw’ivugabutumwa,n’ibindi.
Ati’’ Hari kandi abantu 8 borojwe inka, inkoko 1590 n’ingurube 10 nazo zorojwe abaturage,abana 78 bashyizwe mu mushinga uterwa inkunga na compassion international muri paruwasi ya Cyato, abakobwa byabyaye imburagihe bagaruwe mu buzima busanzwe, abana bafashijwe kwiga, ababibyi b’ibyiringiro bigishijwe guhinga neza bakurikije ijambo ry’Imana.’’

Abayobozi banyuranye bifatanyije n’abakirisito b’ubucidikoni bwa Gashonga mu gusezera kuri Musenyeri Karemera Francis
Yarakomeje ati’’ hari kandi bikorwa by’ubumwe n’ubudaheranwa aho abafunguwe bemeye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bahujwe n’abo bahemukiye bakabasaba imbabazi,abandi bakemera kuzitanga ubu bakaba babanye neza.Imiryango 12 yahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba,imiryango irenga 300 yahawe ibiryo muri COVID-19,amatsinda yo kubitsa no kugurizanya,n’ibindi byinshi tutarondora mwatugejejeho tubashimira cyane.’’
Musenyeri Karemera Francis yabashimiye ko ibi byose byagezweho bifashwe neza,binatanga umusaruro wari witezwe, birimo nk’iri shuri bashimye rya Saint Matthew’s ryubatswe ku busabe bwabo, ritangirana abana 60 b’inshuke kugera mu wa 2 ubanza umwaka ushize,uyu mwaka rikaba rifite abana barenga 200 bagera mu wa 4 w’abanza.
Ati’’ Rifite ibyumba 7, rirakura,ryaje koko rikemura ibibazo by’abana batigaga neza kubera kwiga kure kandi ababyeyi babo bari bakeneye hafi yabo ishuri rihuje n’ibyifuzo byabo,abana bazinduka igicuku ukabona bibangamye cyane, ariko ubu cyarakemutse,ababyeyi n’abana babo barishimye,natwe turishimye.’’
Yavuze ko ibyo bagejejweho na Diyoseze byose byari bikenewe kandi n’umusimbuye azabagezaho n’ibindi kuko bitarangiye, akabasaba gukomeza kubifata neza no kubibyaza umusaruro ubaviramo ibindi badakomeje gutegereza cyane ak’imuhana.

Musenyeri Karemera Francis yishimiye ibyo yafatanyije n’abakirisito ba EAR Diyoseze ya Cyangugu kugeraho
Yishimiye ko urugendo rwo gusezera yatangiriye mu bucidikoni bwa Banda mu karere ka Nyamasheke, arurangije neza mu bucidikoni 8 bwose, yarishimiye cyane uburyo yakirwagamo aho yageraga hose, byerekana ko bishimiye ibyo bagezeho bafatanyije,n’ibihe byiza bagiranye, yumva umusimbuye bizarushaho kuba byiza,cyane cyane ko we bazamarana igihe kinini cyane.
Yasabye abakirisito b’iyi Diyoseze kuzakomeza umurava yabasanganye anabasiganye, bakazarushaho gukora ibibateza imbere,mu bumwe, umurava no gukunda itorero n’igihugu, mu myaka iri imbere bakazaba bakubye kenshi ibyo bagezeho ubu.

Ndagijimana Ephraim,Acidikoni w’ubucidikoni bwa Gashonga na we yashimiye Musenyeri Karemera Francis uburyo bakoranye
Ubucidikoni bwa Gashonga bugizwe na paruwasi 4 zirimo abakirisito 1515, Diyoseze yose ya Cyangugu ikaba ifite abakirisito 20.000 n’ibikorwa byinshi by’iterambere birimo amashuri,ikigo nderabuzima na Guest houses 3, n’ibindi bikorwa byinshi biha akazi benshi barimo n’abo mu yandi madini n’amatorero.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashonga, Nyirangendahimana Mathilde, yamushimiye ibyagezweho byose n’impinduka nziza bizana mu baturage, yizeza Musenyeri mushya ubufatanye buzatuma ibyagezweho bisigasirwa,bakazanagera ku birushijeho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashonga, Nyirangendahimana Mathilde yijeje ubufatanye na EAR Diyoseze ya Cyangugu mu kugera kuri byinshi biteza imbere abaturage

Uhagarariye abakirisito b’ubucidikoni bwa Gashonga Twagirimana Sylvain yamushimiye byinshi asigiye Ubu bucidikoni

Musenyeri Karemera Francis n’umugore we Kirebwa Evermelody basezera ku bakirisito b’ubucidikoni bya Gashonga

Musenyeri Karemera Francis n’abandi bayobozi mu ifoto y’urwibutso
@Rebero.rw
