Biyemeje uruhare mu gufasha mu kubaka umuryango uzira ihohoterwa
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abagatuye gukumira no kurwanya ibikorwa byose biganisha ku ihohotera,cyane cyane irishingiye ku gitsina,kuko hari ahakigaragara abarihishira bashaka kuryungira mu miryango ku mpamvu zinyuranye, bakibutswa ko kurihishira bihanwa n’amategeko, bagasabwa kujya bihutira gutanga amakuru aho babonye uhohotera undi wese.
Byavuzwe ku wa 25 Ugushyingo mu gutangiza iminsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,cyane cyane irikorerwa abagore n’abakobwa kuko ngo ari ryo rigaragara cyane ariko n’irikorerwa abagabo n’abana b’abahungu ritirengagijwe.
Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu murenge wa Rwimbogo muri aka karere, bukazagera mu mirenge yose yako, bukorwa ku bufatanye n’ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe iterambere ( Enabel),aho umukozi wacyo Dr Innocent Turate, yagaragaje ko kurwanya ihohoterwa ari ibya buri wese kuko nko ku bagore n’abakobwa bafite imyaka iri hejuru ya 15 nibura 37% byabo bahura na ryo.

Dr Turate Innocent wa Enabel yasabye buri wese kumva uburemere bw’ihohotera no kugira uruhare rufatika mu kurirwanya
Ubukana bwaryo bukanagaragarira ko umwaka ushize,abana barenga 5600 bari munsi y’imyaka 18 mu gihugu hose,batewe inda,aba bakaba ari ababyariye mu mavuriro.
Ati’’ Ibyo byose bituma tugomba guhagurukira rimwe tukarirwanya,Enabel ikazakomeza gutera inkunga akarere ka Rusizi muri gahunda zako zose zo kurirwanya ,ari yo mpamvu yitaye kuri iki gikorwa muri aka karere kiva ku wa 25 Ugushyngo,itariki yizihizwaho kurwanya ihohoterwa rkorerwa abagorae n’abakobwa,kikageza ku wa 10 Ukuboza,hizihizwa umuunsi w’uburenganzira bwa muntu,ufatirwaho nk’uwo kongera ubukangurambaga mu kumenyekanisha uburemere bw’iki kibazo.’’
Mucyo Aline umukozi muri Isange one stop center ya Gihundwe ushinzwe ubujyanama, yagaragaje ko muri aka karere ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihari,aho yagaragaje imibare yo mu myaka 3 ishize bakiriye muri ibi bitaro n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho.

Umukozi mu bitaro bya Gihundwe ushinzwe ubujyanama muri Isange One stop center Mucyo Aline avuga kurwanya ihohotera bikwiye kongererwa ingufu kuko rihari cyane
Ati’’ Muri 2023-2024 twakiriye abagore,abagabo n’abana bahohotewe 491, muri 2022-2023 twakira 441, muri 2021-2022 twakira 304,mu gihembwe cya mbere cya 2024-2025 twakira 122. Ntibivuze ko ari bo bonyine barikorewe kuko aba ari abagejejwe kuri Isange one stop center, hari n’abandi bahejejwe mu miryango ngo barabyungiramo,na bo benshi, ari yo mpamvu dusaba buri wese kugira iki kibazo icye, ihohotera ryose rikozwe ntirihishirwe.’’
Uhagarariye ubugenzacyaha( RIB) mu karere ka Rusizi, Rukundo Jean Bosco, yibanze ku mategeko ahana ihohotera cyane cyane gusambanya abana,abwira abaturage ko iki cyaha gifite ibihano biremereye kuko ubwacyo kiremereye,gihungabanya iterambere ry’igihugu kikanahungabanya abana mu iterambere ryabo. Ikbabaje ariko kikaba abana bahohoterwa,cyane cyane abangavu baterwa inda bagahishira abazibateye.

Rukundo Jean Bosco uhagarariye RIB mu karere ka Rusizi agaragaza ibihano ku byaha bijyane n’ihohotera.
Ati’’ Gusambanya umwana uri hagati y’imyaka 14 na 17 bihanishwa imyaka 25 y’igifungo, uri munsi y’imyaka 14 we bigahanishwa burundu iyo ukekwaho icyo cyaha kimuhamye. Umusore w’imyaka 14 uhamwe no gusambanya umwana w’imyaka 13 cyangwa munsi yayo, ashobora guhanishwa imyaka 12,5 y’igifungo, bivuze ko bitareba abakuze gusa,ko n’umusore utarageza ku myaka 18 bitewe n’umwana yasambanyjie na we yagerwaho n’ibihano bikakaye.’’
Yasabye abaturage kumenya aya mategeko kuko itegeko ryose ryasohotse nta wakora icyaha ngo yitwaze ko atari arizi, anasaba abayeyi gukurukirana abana babo ntibabatererane, uhohotewe ntibahabwe udufaranga tw’intica ntkize ngo babizinzike, bagatangira amakuru ku gihe ku ihohoterwa ryose ribaye kugira ngo rikurikiranwe vuba, haba mu rwego rw’amategeko cyangwa n’ubundi bufasha bwose uwahohotewe aba akaneye.
Umuhuzabikorwa wungirije w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rusizi, Ujeneza Olive,yavuze ko ihohotera iryo ari ryo ryose ribangamira imibereho myiza,ari yo mpamvu rigomba kurwanywa.

Umuhuzabikorwa wungirije w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rusizi, Ujeneza Olive yavuze ko urwego ahagarariye rwiyemeje umusanzu warwo mu kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Ati’’ Abana ntibabaho neza bahura n’ihohotera iryo ari ryo ryose. Ntawe ugomba guhohoterwa,yaba umugabo,umugore cyangwa umwana. Inama y’igihugu y’abagore natwe twahagurukiye kurirwanya,cyane cyane ko abagore ari bo ba mbere rigiraho ingaruka, ari yo mpamvu dusaba cyane cyane abagore n’abakobwa guhangana na ryo by’umwihariko.’’
Nyiranshuti Béatrice utuye mu kagari ka Karenge,umurenge wa Rwimbogo,avuga ko nyuma y’ubutumwa bumvise hari ibyo bungutse batari basobanukiwe, bakaba batazongera kwemera abungira mu miryango ihohotera,ahubwo bazajya baba aba mbere mu kurishyira ahabona.

Bavuga ko bungutse byinshi batari bazi ku ihohoterwa
Ati’’ Hari nk’aho mugore cyangwa umugabo akubitwa n’uwo bashakanye abanamukoretsa,ugasanga bifashwe nk’ibisanzwe ngo ni ko zubakwa, cyangwa umugabo agasambanya umwana w’umuturanyi bakabikemurira mu miryango ngo batiteranya cyangwa bakishyira hanze, ariko nyuma y’ibi biganiro duhawe uzongera gukinisha icyaha nk’icyo tuzajya tuba aba mbere mu kumushyira hanze.’’
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi w’agateganyo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimana Monique, yavuze ko ingeso igihari yo guhishira abakora ihohoterwa igomba gucika ku bufatanye bw’inzego zose bireba kuko ari mbi cyane.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi w’agateganyo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwimana Monique yihanangirije abagihishira ihohoterwa
Ati’’Hari abagifata kugaragaza ihohoterwa bakorerwa cyangwa rikorerwa abana babo nko kwitangaho amakuru cyangwa kwishyira hanze, ariko bakwiye kureba ingaruka bigira ,ari yo mpamvu muri iyi minsi 16 hazakorwa byinshi bikangurira abantu bose, baba abanyeshuri mu bigo by’amashuri, n’abandi kumenya neza ihohoterwa no guhangana na ryo.’’
Uyu muyobozi avuga ko hari byinshi bigenda bikorwa mu guhangana n’iki kibazo,ubukangurambaga nk’ubu bukaba ari bumwe muri ibyo bikorwa, akanasaba abayobozi mu nzego zose kuva ku mudugudu kumva uburemere bw’iki kibazo no kurwana na cyo kigacika burundu muri aka karere.

Abayobozi banyuranye bifatanya n’abaturage mu gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa
@Rebero.rw
