Musenyeri Samuel Kayinamura yavuze ko iri torero ryahaye imbaraga zikomeye komisiyo y'ubumwe n'ubudaheranwa ifite inshingano zitiroshye zo gusubiza mu itorero no guhumuriza abari gutaha bava mu magororero bari bafungiye Jenoside yakorewe Abatutsi
Umwepisikopi w’itorero EMLR akanaba umuyobozi w’ikirenga w’itorero Méthodiste ku isi, Samuel Kayinamura ,yasabye abakirisito b’iri torero muri Conference ya Ruhengeri n’ahandi mu gihugu gukomera ku ndangagaciro y’ubupfura,bakaba intangarugero muri byose byiza abandi bareberaho ,barangwa n’urukundo rwinshi,kwirinda no kwigenzura guhoraho kuko ari bwo bupfura.
Yabibasabye mu nama y’umwaka y’iminsi 3 yabereye muri iyi Conference,ibimburiye izindi zigiye kubera mu zindi Conferences zose uko ari 10 z’iri torero,uyu mwaka ukazarangira zose zihetuwe.
Ni inama yabereyemo byinshi by’ingenzi,birimo n’amatora,aho Surintendant wari usanzwe ayiyobora, Rév.past. Bizimana Seth yongeye kugirirwa icyizere atorwa n’amajwi 94 kuri 95 batoye, hanatorwa komite nyobozi izamufasha muri manda y’imyaka 3 ,hanatorwa izindi komite zinyuranye zigiye kuzamura iterambere ry’abakirisito,isozwa n’amateraniro y’abakirisito bose ku wa 26 Ukwakira,2025.

Surintendant Bizimana Seth watorewe indi manda y’imyaka yo kuyobora Conference ya Ruhengeri ari kumwe n’umugore we
Inama nk’izi ni ingenzi cyane muri iri torero nk’uko byemezwa na Musenyeri Samuel Kayinamura,ireberwamo ubuzima bwose bwa Conference muri uwo mwaka,hakanafatwa ingamba ku mwaka ukurikiraho.
Ashingiye ku bimaze kugerwaho mu myaka 12 iyi Conference imaze inayoborwa n’uyu Surintendant Rév.past. Bizimana Seth watangiranye na yo kugeza ubu, Musenyeri Samuel Kayinamura, yagaragaje icyizere gikomeye amufitiye kimwe n’abakirisito b’iyi Conference,yizera ko iterambere rizakomeza kwiyongera.
Ati’’ Tumufitiye icyizere gikomeye cyane kuko ushingiye ku byo amaze kugeza kuri iyi Conference mu myaka 12 gusa, bagiye kwiyuzuriza urusengero rwa miliyoni zirenga 100 z’amanyarwanda, bishatsemo ubwabo hatajemo ak’imuhana, amashuri meza bafite arimo iribanza riri hano, riri mu mashuri ya mbere atsindisha neza muri aka karere. Tunasize igitekerezo cyo kugira ivuriro (Clinic) rizaba riri mu mavuriro akomeye muri aka gace,n’ibindi byinshi byiza bitanga icyizere.’’
Mu bindi avuga biri muri iyi Conference,ni ikigo cyita ku bana bafite ubumuga kiri muri paruwasi ya Rushashi, bitabwaho neza cyane. Iyi Conference inakorerwamo ubuhinzi bwa kijyambere butangiza ibidukikije na bwo bwitezweho guhindura ubuzima bw’abaturage mu mirire.

Basabwe gukomera ku ndangagaciro y’ubupfura
Undi mwanzuro ukomeye wafatiwemo,nk’uko nanone Rebero.rw yabitangarijwe n’uyu musenyeri, ni ugukora ibishoboka byose abakiri mu bukene bukabije bakabuvamo.
Ati’’ Ni umwe mu myanzuro twafashe muri iyi nama nyuma yo guhabwa ikiganiro n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwanyirigira Clarisse,kijyanye no gukura abantu mu bukene. Nyuma yo kucyumva no kugishima, twihaye intego yo gushyira imbaraga ku gukura abaturage mu bukene bukabije,ku bakiburimo,tukabashyira ku rwego Leta ibifuzaho Ni ryo vugabutumwa nyaryo.’’
Agaruka ku ndangagaciro y’ubupfura bakomeyeho,ati’’ Tuyikomeyeho kuko umukirisito,nk’umuntu uri ku mpinga y’umusozi,bose bareba agomba kureberwaho,akaba intangarugero. Umukirisito utagira icyiza yareberwaho ntaba ari we.’’
Yakomeje ati’’ Ni yo mpamvu basabwa kuba inyangamugayo,bakaba imfura. Ubupfura rero turarubasaba cyane,tunashingiye ku nyigisho Pawulo abwira Timoteyo gukora umurimo ashize amanga kuko tutahawe umwuka w’ubwoba,twahawe uw’imbaraga,urukundo,kwirinda no kwigenzura,ari bwo bupfura. Ubwo butumwa babutahanye,bagiye kubukwiza hose.’’
Ikindi cyakozwe cy’ingenzi muri iyi nama, ni amakomisiyo yavuguruwe arimo iy’ubuzima, uburezi n’izindi, cyane cyane iy’ubumwe n’ubudaheranwa, aho Musenyeri Samuel Kayinamura yavuze ko ari ingenzi cyane, cyane ko hari abagororwa bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bagiye gufungurwa bagataha, bagomba gusanga hari uburyo biteguwemo n’igihugu n’amadini n’amatorero.

Hashimiwe umuryango wagize uruhare mu kubaka ishuri ry’icyerekezo muri iyi conference
Ati’’ Ni komisiyo y’ingenzi cyane,igomba gushyirwamo imbaraga zikomeye muri Conferences zose mu itorero ryacu,kuko na Yesu ajya kujya mu ijuru yasize asabye abamukurikiye kuba umwe. Ni byo dushyize imbere.’’
Yongeyeho ati’’ Hararekurwa abari bamaze imyaka myinshi mu magororero, barangije ibihano byabo bari barakatiwe kubera icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Tugomba kureba uburyo tubakira,tukababanisha neza n’abo basanze nta kwishishanya.
Tukabashyira mu matsinda tugira y’iterambere,kuko hari igihe bagera muri sosiyete bagasanga baratakaye, ubuzima bukabagora. Tuzakora ibishoboka byose tubinjize neza mu itorero no muri sosiyete nyarwanda,bahurumizwe,ni yo mpamvu iyi komisiyo ifite akazi katoroshye.’’
Surintendant,Rév.Past. Bizimana Seth wongerewe indi manda, afite imyaka 55. Amaze 12 ayobora iyi Conference yatangiranye na yo igishingwa ku wa 1 Ugushyingo,2013. Afite umugore n’abana 6 akaba yitegura kubona impamyabumenyi cy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu by’iyobokamana.

Komite nyobozi nshya izayobora iyi Conference muri manda y’imyaka 3 iri imbere
Yishimira ibyagezweho mu myaka 12 ahamaze,birimo umubare w’abakirisito wiyongereye, bageze hafi 19.000, muri paruwasi 31, amashuri y’ivugabutumwa 92, abapasitoro buzuye 48, n’abandi 8 bari mu kiruhuko cy’izabukuru,n’abandi 8 bamenyerezwa umurimo wa gipasitoro,akabiheraho yizeza abo ayoboye byinshi byiza imbere.
Ati’’ Bakomeze banshyigikire, dukomeze ibyo twatangiye twongeremo n’ibindi, cyane cyane dusigasire ibyagezweho ntibyangirike.’’
Abakirisito bahize kumushyigikira mu mbaraga zabo zose.

Basabwe kubera abo bayoboye urumuri rutazima
Nyirambonwa Jolie ati’’ Twageranye kuri byinshi cyane by’iterambere,birimo uru rusengero rwiza,ruduhesha ishema,amashuri,imishinga iterwa inkunga na Compassion international,n’ibindi byinshi birimo ko hagiye kwigwa uburyo twagira ivuriro (Clinic) rikomeye. Gukomezanya na we ni inyungu nyinshi kuri twe, ni yo mpamvu twiyemeje kumushyigikira twese,tukagira Conference ikomeye irenze aha.’’
Mu bindi byahakorewe, harimo inyigisho zikomeye bahawe n’uwahoze ari umuvugizi w’iterero AEBR, Dr Bishop Gato Munyamasoko Corneille zibasaba impinduka zigaragara mu migendere yabo yose. Kwerekana abagiye kumenyerezwa umurimo wa gishumba, gushyira mu kiruhuko cy’izabukuru no gushimira Past. Twizerimana Céléstin.
Mu bigikomye mu nkokora iyi Conference,harimo kuba mu nsengero 92 bafite,hafunze 71,bibadindiza mu kugira byinshi bageraho by’iterambere.

Hanashimiwe Past. Twizerimana Céléstin washyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Surintendant,Rév.past Bizimana Seth akaba yizeza ko hakomeje gukorwa ibishoboka byose ngo zuzuze ibisabwa igenzura niryongera harebwa ababyujijue ngo bafungurirwe bazabe mu ba mbere.
Musenyeri Samuel Kayinamura, yashimye imitegurire n’imigendekere y’inama y’umwaka ya Conference ya Ruhengeri,asaba abayoboye izindi Conference 9 zisigaye n’abakirisito babo, kwitegura neza,imigendekere ikazaba myiza, bakazumva neza ibiganiro bazahererwamo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, zikazarangira iri torero muri rusange rifite icyerekezo gishya.

Herekanywe abamenyerezwa umurimo wa gipasitori

Abayobozi bose mu ifoto y’urwibutso

Uru rusengero ruzuzura rutwaye arenga 100.000.000 z’amanyarwanda ruri mu byishimirwa cyane byagezweho muri iyi conference
@Rebero.rw

Ruhengeri hejuru