Igisirikare cya AFC/M23 irwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi cyungutse abakomando kabuhariwe bashya 7.532 bahabwa ubutumwa bwo kubohora no kubaka Repubulika ya Demokarasi ya Congo nshya.

Aba bakomando basoje amasomo ku wa 8 Gashyantare 2026, batojwe mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Tchanzu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni umuhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za AFC/M23, Gen. Maj. Sultan Makenga, witabirwa n’abandi bayobozi bakuru b’inzego z’umutekano.
Gen. Maj. Sultan Makenga yashimye umurava n’ubwitange bagaragaje mu mezi bamaze bahugurwa, abasaba kuba moteri y’impinduka ya Congo izira ivangura.
Yabakiriye mu muryango mugari wa ARC, abasaba kurangwa n’ikinyabupfura mu kubohora igihugu kiyobowe n’abo yise “ibintazi” byibereye i Kinshasa.
Uyu murwanyi yagaragaje ko guverinoma ya Kinshasa yikora mu nda ikica abaturage bayo, aho impunzi zuzuye mu gihugu imbere no hanze yacyo.
Yagize ati: “Iyo guverinoma idafite inshingano ikora gusa ibintu bidafite ubwenge, ikica abaturage, ikabavangura, ikanasenya ibintu byose.”

Gen. Maj. Makenga yabwiye abasoje amasomo ko bagenzi babo bashenye ingufu z’umwanzi wiyambaje ingabo z’u Burundi, FDLR, abacanshuro ndetse n’abanywarumogi biyise Wazalendo Tshisekedi yahaye intwaro.
@REBERO.RW
