Abakinnyi n'abayobozi mbere y'itangira ry'umukino
Abaturage b’Umurenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke baravuga ko nyuma yo gusezera Umurenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu mu mupira w’amaguru w’abagabo,Umurenge Kagame Cup, intego ari igikombe.
Babivuze nyuma yo kumva imigabo n’imigambi y’abo mu Murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu,na bo bavuga ko igikombe cyahumuye nyuma yo gusezerera Nkombo ya Rusizi,aya makipe yombi agiye guhura, umukino ubanza ukazabera mu karere ka Nyamasheke kucyumweru tariki ya 15 Werurwe,2026,uwo kwishyura ukabera kuri Sitade Umuganda mu karere ka Rubavu,ku wa 4,tariki ya 19 Werurwe,2026.
Mushengezi Jean Claude,umwe mu baturage b’uyu Murenge,akanaba inkingi ya mwamba mu biyemeje guhora hafi iyi kipe kugeza ku gikombe, ashimira mbere na mbere umukuru w’igihugu Paul Kagame washyizeho aya marushanwa n’abaturage bo mu cyaro bibonamo, mu rwego rwo gushimangira imiyoborere myiza yabagezeho.

Ibyishimo by’abaturage b’Umurenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke nyuma yo gusezerera iya Shyira mu karere ka Nyabihu
Ati’’ Aya marushanwa adufitiye akamaro kanini cyane nk’abaturage,kuko atwongerera ibyishimo, tukazamura morali, n’uwari urwaye agakira nta wundi muti anyoye, ari ibyishimo gusa,dore ko na byo bihenda.’’
Arakomeza ati’’ Nk’ubu ikipe y’abagabo y’Umurenge wa Shyira,mu byo twayitsindishije n’iyo morali irimo. Abana bacu,bamwe ni ubwa mbere bari bazamutse imisozi bagana Akarere ka Nyabihu bajyaga bumva bakanabona mu binyamakuru gusa. Byonyine kumva ko bavuye mu giturage I Shangi, bakagera mu mujyi wa Rubavu,bagakomereza Nyabihu, byarabashimishije cyane, bakinana imbaraga zabo zose ngo bazanaharenge banajye ahandi.’’
Avuga ko hatariho imiyoborere myiza,ishyira umuturage ku isonga,bitashoboka.
Ati’’ Izi ni imbuto z’imiyoborere myiza,ishyira umuturage ku isonga. Nk’abaturage twiyemeje gushyigikira ikipe yacu mu buryo bwose dushoboye kugeza itweretse igikombe.’’
Abihuriraho na Segatare Pasacal, uhagarariye abafana b’iyi kipe,bavuga ko yabahaye ibyishimo batari biteze,dore ko ari ubwa mbere bari bahageze,bifuza kuharenga.
Ati’’ Ikipe yacu tuyiri inyuma. Turashaka gutsinda iy’Umurenge wa Gisenyi nubwo na yo twayumvanye imihigo itoroshye. Ifirimbi ya nyuma izabisobanura ariko twe nk’abaturage ba Shangi, Gisenyi ntizaduhagarara imbere. Nta n’indi izabigerageza,igikombe ni yo ntego. Abasore bacu turabizeye, natwe gufana no gushimisha abatuye Nyamasheke bose twarabyitoje.’’

Umusaza Ntawiheba Déogratias wiyemeje kubana n’iyi kipe aho yakiniye hose avuga ko iyo igihugu kiyobowe neza nta kibuza abaturage kwishima.
Umurenge wa Shangi,nk’uko Rebero.rw,yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Habimana Innocent,usezereye uwa Shyira warabanje indi irimo Bushenge,Nyabitekeri yari isanzwe igera kure, yakuwemo no gukinisha umukinnyi utemewe n’amabwiriza y’iyi mikino. Unasezera Kagano na Kanjongo.
Ati’’ Ku wa 6 Werurwe,2026 twakinnye n’umurenge wa Shyira w’Akarere ka Nyabihu, mu mukino ubanza, tunganya 0-0, bidusaba kujya kuyitsindira iwabo 1-0. I ya Gisenyi nubwo yakuyemo Nkombo benshi bahaga amahirwe y’iki gikombe, ni twe yari itegereje ngo tuyisezerere. Dutindiwe n’amatairiki gusa,imyiteguro yo iruzuye n’abaturage morali ni yose kugeza tugitwaye.’’
Avuga ko babizi neza ko bahiga n’abandi bahiga kuko nta kipe igera ku rwego rwo guhagararira Akarere yoroshye,ariko ko ababurana ari 2 umwe aba yigiza nkana, aha ngo uwigiza nkana ntashidikanywaho.
Yishimira uburyo abaturage bitabira iyi mikino,n’uburyo batega amatwi ubutumwa buyitangirwamo, akabasaba kujya banabukurikiza kugira ngo birinde ibyabasubiza inyuma mu iterambere.
Urubyiruko rukina na rwo rwishimira iyi mikino n’ubutumwa buruburira buyitangirwamo.
Mutayoba Dieudonné,Kapiteni w’ikipe y’Umurenge wa Shangi, ati’’ Aya marushanwa yibitsemo ibyiza ntagereranywa kuko byonyine kuba yitirirwa umukuru w’igihugu, agahera hasi mu baturage,mu Mirenge ari ikintu gikomeye cyane mu miyoborere myiza.’’
Yongeraho ati’’ Ikindi ni uko atuuma nk’urubyiruko rwo mu byaro, tutari kuzamenyekana nk’abifitemo impano zikomeye zagirira akamaro igihugu,tugaragara. Tunatembera igihugu tukareba ibyiza bigitatse, umwe atari kubona uko abireba kubera ubushobozi butabyemera. Usanga twasabanye n’ababyeyi bacu n’abayobozi, n’ab’utundi turere, ibyishimo byazamutse.’’

Ikipe y’Umurenge wa Shangi
Avuga ko biteguye neza Umurenge wa Gisenyi,bazawusezerera nta mpaka, bakagera ku nzozi zabo z’igikombe.
Muri uyu mukino, wari witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye z’intara y’uburengerazuba, umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yahaye abaturage ubutumwa bwo kurwanya no kwirinda ibiyobyabwenge,icuruzwa ry’abantu,n’ikindi cyose cyashaka kubangamira ituze n’umudendezo byabo.
Mu gihe imihigo ikomeje kuba yose hagati y’abaturage b’Umurenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke n’uwa Gisenyi mu karere ka Rubavu, Rebero.rw,yegereye umutoza w’ikipe y’Umurenge wa Shangi, Hitimana Théogène ayitangariza ko biteguye neza, abakinnyi bafite morali iri hejuru,icyo basaba ari abafana benshi no gufana bifatika.
Yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bukomeje kubaba hafi, bubaha ibyo bakeneye bibafasha, bunabatera akanyabugabo mu buryo bwose bushoboka, ko na byo ari imbuto y’imiyoborere myiza irangajwe imbere na perezida Kagame.
@Rebero.rw
