Bamwe mu bakinnyi b'ikipe ya Rubavu mbere y'umukino
Imihigo ni yose mu baturage n’abayobozi b’Umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu nyuma y’uko ikipe yabo y’abagabo ihigitse iya Nkombo mu karere ka Rusizi, aho umukino ubanza wabereye I Rusizi Gisenyi yari yatsinzwe 2-1, igatsinda 1-0 mu kwishyura, hakurikijwe amategeko ya FERWAFA,igitego cyo hanze kigaha Gisenyi gukomeza.
Ni umukino wari ukomeye cyane,wanitabiriwe n’abayobozi banyuranye,barimo umuyobozi wa Diviziyo ya 3 y’ingabo z’uRwanda ikorera mu ntara y’uburengerazuba, Maj.Gen. Nkubito Eugène, wanawutangije, Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déo, n’abandi.

Umuyobozi wa Diviziyo ya 3 y’ingabo zikorera mu ntara y’uburengerazuba, Maj. Gén. Nkubito Eugène ( I bumoso), umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déo n’abandi bayobozi nyuma yo gutangiza umukino
Waranzwe n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi, buri kipe ishaka gutsinda, birangira ikipe y’Umurenge wa Gisenyi ibigezeho itsinze 1-0. Habazwe imikino yombi,basanga ni ibitego 2-2, Gisenyi itabarwa n’igitego yatsindiye I Rusi ku wa 7 Werurwe,2026, ubwo yatsindwaga 2-1.

Umunyamategeko w’intara y’uburengerazuba, Ndayambaje Clément ( I bumoso), Maj. Gén. Nkubito Eugène, Meya wa Rusizi, Sindayiheba Phanuel, Visi Meya wa Rubavu ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Déo n’abandi bayobozi bakurikira umukino.
Wanagaragayemo ubutumwa bw’abayobozi,aho Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yashimye imiyoborere myiza y’umukuru w’igihugu,Paul Kagame ikeshwa ibi byose.

Meya Sindayiheba Phanuel atanga ubutumwa bwo kwirinda ibibangamira imibereho myiza y’abaturage
Ati’’ Turashima cyane imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Paul Kagame,ituma uyu munsi dufite ibyishimo n’umunezero mwinshi,tukanabona ubutumwa butandukanye budufasha kwirinda ibyobyabwenge,inzoga zitujuje ubuziranenge n’icuruzwa ry’abantu.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déo, nyuma yo gushimira umuyobozi w’Akarere ka Rusizi n’abamuherekeje barimo ikipe ya Nkombo yari yagaragaje umukino mwiza cyane, yanashimiye umukuru w’igihugu ukeshwa Umurenge Kagame Cup.
Yasabye urubyiruko kubungabunga ubuzima bwarwo,rwirinda ibyarwangiza byose,birimo izo nzoga mbi n’ibindi biyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu,n’ibindi, ruharanira kwiga rugatsinda, rukabera umumaro igihugu.

Visi Meya Nzabonimpa Déo ashima imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.
Ati’’ Abakuru tunywe gake, abato mwirinde ibisindisha, twese dushyire ingufu muri gahunda zo kwibungabungira umutekano turwanya icuruzwa ry’abantu. Turashimira inzego zibidufashamo cyane, nka RIB. Tunamagana ihohoterwa iryo ari ryo ryose kuko umunyarwanda ari uw’agaciro.’’
Abaturage b’uturere twombi bagaragaje ko iri rushanwa ari ingenzi cyane.
Kayanza Théogène wo ku Ishywa mu Murenge wa Nkombo, ati’’ Dukurikije ko mu Murenge wa Nkombo kera ntawitaga ku mikino kubera ubuyobozi butayidushishikarizaga, dusa n’abahejwe ku byiza by’igihugu byose, uyu munsi tukaba tugera aha mu mupira w’amaguru w’abagabo, ntacyatubuza kwishimira aya marushanwa no kuyashyigikira.’’
Uwineza Adeline wiga mu wa 3 w’ayisumbuye muri GS Muhato mu karere ka Rubavu na we ati’’ Ubutumwa bunyuze mu mikino nk’iyi tubwumva neza cyane. Nk’ubu batwemereye kuza kureba uyu mukino twishimye cyane.

Abiganjemo abanyeshuri bari baje gushyigikira ikipe yabo ya Rubavu kuri sitade Umuganda mu mukino wo kwishyura.
Cyane cyane ko hari abana baba batari bazi muri sitade imbere,tukinjira tutishyuye, tugahabwa ubutumwa budukangurira kubungabunga ubuzima bwacu.
No kuba ikipe yacu itsinze, turishimye cyane nk’abaturage ba Rubavu. Tuzakomeza kuyishyigikira kugera ku mukino wa nyuma dutwara iki gikombe.’’
Imihigo yo gutwara iki gikombe yanagaragajwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi,Uwineza Francine, byagaragaraga ko yasabwe n’ibyishimo, akanemeza ko akurikije isomo baherewe I Rusizi, bari biteguye bihagije.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine yijeje Abaturage ayoboye gutwara iki gikombe
Ati’’ Abaturage b’Umurenge wa Gisenyi turanezerewe birenze nyuma yo gutsinda Nkombo. Gutsindirwa I Rusizi byaduhaye umukoro ukomeye cyane wo kwitegura, none turatsinze. Akanyamuneza ni kose mu baturage b’uyu murenge basaga 54.000 kandi n’abaturage b’Akarere kose ka Rubavu turizera ko bishimye.’’
Avuga ko intego ari igikombe. Ati’’ Tuzakomeza gushesha abaturage bacu ishema. Intego ni igikombe nta kipe n’imwe y’Umurenge muri iki gihgu izaduhagarara imbere,turiteguye bihagije. Abaturage bakomeze batujye inyuma,badushyigikire,ntituzabatenguha.’’
Asanga aya marushanwa ari ingenzi cyane,kuko uretse kuzamura impano z’urubyiruko, ubutumwa butangwa n’abayobozi batandukanye bayitabira, anazamura cyane morali y’abaturage,bareka imirimo yabo yindi bakaza gushyigikira urubyiruko rwabo, imikino ikaba mu mahoro ikarangira uwatsinzwe yemeye, byose bigamije guteza imbere imiyoborere myiza irangajwe imbere na perezida Kagame batazahwema gushyigikira.

Ibyishimo by’abaturage b’Umurenge wa Gisenyi nyuma yo gutsinda Nkombo
Gutsinda Nkombo byabaye iby’ingenzi cyane ku ikipe y’Umurenge wa Gisenyi nk’uko bivugwa n’umutoza wayo, Tugirimana Gilbert bahimba Canavalo.
Ati’’ Twaserukiye Akarere dukinnye imirenge 4 twatsinzemo ibitego 14, uwo twaherukiyeho uba Nyamyumba. Nkombo ni yo yari iduhangayikishije cyane kuko ni ikipe ikomeye cyane mu by’ukuri. Kuba tuyigijeyo rero izindi ziroroshye cyane,igikombe twatangiye kugikumbura no kucyizera. Umwaka ushize twavuyemo kare ariko uyu wo igikombe turagikabakaba.’’
Na we yasabye abaturage bose b’Akarere ka Rubavu kubajya inyuma, cyane cyane ko iyi ari imikino ifite uburemere bukomeye cyane, ibyishimo byabo ntibazabicikirize,bazabigeze ku gikombe.
Umunyamategeko w’intara y’uburengerazuba, Ndayambaje Clément,yashimye uburyo umukino wagenze n’uburyo witabiriwe n’abaturage,anashima imisifurire yawo,avuga ko byose byagenze neza,anasaba abaturage b’iyi ntara kuzajya bitabira imikino isigaye nk’uko byagaragaye aha I Rubavu,bakanumva neza ubutumwa buyitangirwamo bakabushyira mu bikorwa.

Abakinnyi ku mpande zombi ishyaka ryari ryose
Nyuma y’uyu mukino,biteganijwe ko kucyumweru tariki ya 15 Werurwe,2026, iyi kipe ya Gisenyi izacakirana n’iya Shangi mu karere ka Nyamasheke, umukino ubanza ukazabera mu karere ka Nyamasheke . Uwo kwishyura ukazabera I Rubavu ku wa 19 Werurwe,2026
Undi mukino wabaye ni uw’amakipe y’abagore,aho ikipe ya Gihundwe mu Karere ka Rusizi yakuyemo iya Nyamyumba mu karere ka Rubavu. Umukino wa mbere Gihundwe yari yatsinze Nyamyumba 1-0, uwo kwishyura amakipe yombi anganya 0-0.

Umutoza w’ikipe y’Umurenge wa Gisenyi, Twagirimana Gilbert ( Canavalo) avuga ko kuba bahigitse Nkombo gutwara iki gikombe bishoboka

Abayobozi mu ifoto n’abakinnyi b’amakipe yombi
@Rebero.rw
