Ikipe y'u Rwanda nayo yitabiriye umuganda wo gutera igiti
Buri wa gatandatu wa nyuma w’Ukwezi mu Rwanda haba igikorwa cy’umuganda, kuri uyu wa gatandatu umuganda uukaba wakorewe hafi y’ikibuga cya Hotel ya Ferwafa, ahahuriye abashyitsi batumiwe muri Fifa Series 2026 ndetse n’amakipe yose uko ari umunani mu gutera igiti.
Buri kipe muzitabiriye Fifa Series ikaba yateye ibiti bibiri bazahora bitaho bikaba byatewe hafi y’ikibuga cy’imyitozo gikorerwaho n’amakipe acumbitse muri iyo Hotel, mbere yuko batera ibyo biti hakaba habayeho umwanya wo kubanza kubasobanurira iby’umuganda uvuze mu gihugu cy’u Rwanda.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Dr Ngonga Shema Fabrice akaba yabanje gusobanurira abashyitsi akamaro k’umuganda mu Rwanda, ndetse n’impamvu tuwukora buri wa nyuma w’ukwezi.

Agira ati: “Umuganda ni igikorwa duhuriraho nk’abatuye u Rwanda kugira ngo tugire icyo dukora tugihuriye twese kizamura igihugu cyacu, icyo gikorwa iyo kivunjwe mu mafaranga usanga gifite agaciro kanini, ikindi gihora kitwibutsa ko turi umwe mu gihugu cyacu, kandi kikaduhuza”.
Yakomeje avuga ko kubera icyo kitumariye buri mushyitsi wadusuye iyo ahuriranye nuwo munsi nawe tumusaba ko agomba kudusigira urwibutso tuzahora tumwibukiraho, ikindi kandi nawe iyo agize amahirwe yo kugaruka mu gihugu asura cya gikorwa cye yahashyize.
Minister wa Siporo Nelly Mukazayire wari witabiriye iki gikorwa nawe yashimye amakipe yitabiriye Fifa Series 2026 ndetse anabashishikariza kuzagaruka mu Rwanda kuko hari abari bageze muri Afurika bwa mbere noneho mu Rwanda.

Agira ati: “Igihugu cy’u Rwanda ni igihugu kigendwa gikunda abashyitsi iminsi mu maze hano mu Rwanda hari ibyo mu maze kubona gusa abahageze bwa mbere muzagaruke, uyu munsi rero usoza ukwezi kwa werurwe mu gikorwa cy’umuganda muradusigira urwibutso namwe muzahora mwibuka kandi uzagira amahirwe yo kugaruka azaze gusura ibi biti mwateye”.
Nubwo imikino ya Fifa Series 2026 yatangiye ariko irakomeje bityo nkaba nifuriza abazarusha abandi gutsinda, kandi ikindi imikino ihuza benshi niyo mpamvu mbasaba kugira ubumwe mu mikino kuko niwo murunga wo gutsinda, imikino myiza ku bitabiriye iyi mikino ya gicuti ariko irimo n’ibihembo.














@Rebero.rw
