Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri 94 mu karere ka Ngoma-Kibungo, uyu muhango watangiye basura urwibutso rwa Kibungo rushyinguyemo imibiri ibihumbi 25 no gushyiraho indabyo, ndetse no kunamira inzira karengane ziharuhukiye kuko bazize uko bavutse.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Madame Niyonagira Anathalie yagarutse mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo haruguru gato hahoze gereza ya Kibungo yafungirwagamo abo bitaga ibyitso, bagendaga bafata bakabahohotera hirya ngo hino.

Agira ati: “Amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 94 tugomba kuyabungabunga, duharanira ko abarokotse bariho ubu, ndetse n’abazavuka mu bihe biri imbere bazamenya ayo mateka, bityo bitubere intwaro yo kurwanya no kwirinda icyaricyo cyose cyakongera gutuma Jenocide ibaho ukundi”.
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’Akarere tuzakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside, dukurikirana ko babona ibikenewe nk’ubuvuzi, inkunga y’ingoboka ku gihe, ndetse no kubona amacumbi ameze neza.
Ntaganda Jean Paul watanze ubuhamya avuga mu nzira y’umusaraba yanyuzemo, uyu mubona turi kumwe ni Madame wanjye tumaranye imyaka 20, tukaba dushima Imana yaduhaye kubyara abahungu n’abakobwa.
Ubuhamya bwanjye burahura nibyo umuvandimwe Tanganyika yavuze, kuko Jenocide twabonye muri 94 twebwe twari tuyimazemo nk’imyaka ine kuko muri 94 nigaga mu mwaka wa kane mu iseminari Zaza, igisekuru cyanjye ni Kayonza nari hano Ngoma kubwa mukuru wanjye wakoraga kuri Perefegitura ya Kibungo.

Agira ati: “Mu iseminari aho twigaga hari abanyeshuri barushaga imbaraga abapadiri ugasanga binjiranye mu kigo ibyo kuba bahemukira bagenzi babo, ariko kuko twarishaka ibyuma warangizaga kurya ukagicyura uti nzirwaneho, ndetse bamwe bari barize Karate kugira ngo bikomeye bazirwaneho kandi ibyo byose byarangira tukajyana mu misa tugahazwa hamwe”.
Yakomeje avuga ko hari Padili Luke ya Kibungo nawe ntabwo yari yorohewe, Padili Kayitana naho umuyobozi yari Bahujimihigo yabaga Rwamagana, aba bose barushwaga imbaraga n’amateka n’ibyari biriho, bityo mugihe twari mu kiruhuko nibwo Jenoside yabaye ndi hano Kibungo.
Umushyitsi mukuru Minisitiri muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette yatangiye ijambo akomeza abarokokeye mu Murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma ahari ikicaro cya Perefegitura ya Kibungo, kandi akomeza avuga ko azirikana abafite ababo barenga ibihumbi 25 bari muri uru rwibutso.

Agira ati: “Kwibuka ni inshingano, ni igihango, kandi ni amateka aduhuza nk’abanyarwanda uyu munsi turibuka tuzirikana by’umwihariko Kibungo n’amateka ashaririye abayo banyujijwemo, nkomeje abavandimwe bafite ubuhamya busharira nkubwo twumvise ba Jean Paul Ntaganda”.
Yakomeje avuga ko muri iki gihe twibuka abacu bashyinguye muri uru rwibutso rwa Kibungo turabunamiye, turashima kandi ubutwari n’imbaraga byakomeje kuranga abakorewe jenoside yakorewe abatutsi muri uru rugendo rwo kwiyubaka.
Mu myaka 32 ishize mwahisemo kudaheranwa n’agahinda mwiyemeza gufatanya n’abandi banyarwanda, kubaka igihugu kizira ivangura n’amacakubiri, mu rugendo rurerure rwo kubaka igihugu cyacu umusanzu wanyu ni ntagereranywa, ndetse ntawabona uko abashima bihagije.

Reka nsoze nshimira ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside, maze u Rwanda rukongera kubona umucyo, nubwo twibuka ku nshuro ya 32 abahakana nabapfobya Jenoside baracyagaragara, byumwihariko muri bimwe mu bihugu duturanye, bityo turasaba buri wese kwiha inshingano yo kwamagana abagoreka amateka.
@Rebero.rw
