Abanyamuryango ba APMELPE mu ifoto y'urwibutso
Ababyeyi bibumbiye mu muryango APMELPE bemeza ko bashinze kaminuza ya Kibogora polytechnic ku bufatanye n’itorero EMLR n’akarere ka Nyamasheke, baravuga ko bishimira ko imbaraga n’ibitekerezo byabo byatanze umusaruro ukomeye mu iterambere ry’uburezi, ko bagiye gukomeza n’ibindi bikorwa bari bashyize imbere bawushinga,cyane cyane ibishingiye ku burezi.
Babigaragaje ku wa 23 Ugushyingo,2024 mu nama yabo y’inteko rusange yari igamije kuvugurura amategeko abagenga kugira ngo bashobore kubona ubuzima gatozi buvuguruye nk’uko babisabwa na RGB nk’uko bigaragara mu itegeko rishya rigenga imiryango itegamiye kuri Leta iyisaba kuvugurura amategeko yayo ikayahuza n’iryo tegeko rishya, hanatorwa komite nshya zizabayobora kuko izari zihari zari zicyuye igihe.
Anagira na Rebero.rw nyuma y’inama n’itora rya komite nshya, umuyobozi wa komite nyobozi ucyuye igihe Dr Nsabimana Damien, agaruka ku mavu n’amavuko y’uyu muryango, yavuze ko bamaze kubona ikibazo cyari kiri muri aka karere mu myaka ya za 2000 cyari kijyanye n’ireme ry’uburezi,muri 2011 bashinze umuryango APMELPE( Association des Parents Méthodistes Libres pour la Promotion de l’Education), wari ugamije kurinoza muri aka karere.
Avuga ko ugizwe n’abanyamuryango 183 barimo n’ubuyobozi bw’itorero EMLR nk’umunyamuryango, ushingwa ku mugaragaro ku wa 4 Kamena muri 2011 wari ufite intego yo guteza imbere uburezi muri iyi ntara y’uburengerazuba,hashingwa amashuri,uhereye ku ishuri ry’inshuke, iribanza,iryisumbuye na kaminuza yose y’intangarugero muri Nyamasheke no mu gihugu muri rusange, buri munyamuryango atanga amafaranga guhera ku 500.000 awutangiza.

Umuyobozi ucyuye igihe wa APMELPE Dr Nsabimana Damien yavuze ko bishimira aho kaminuza ya Kibogora Polytechnic bashinze igeze mu ireme ry’uburezi
Anavuga ko igitekerezo cyaturutse ku babyeyi ba EMLR gusa,ariko uko waguka waje gushyiramo n’abo mu yandi madini n’amatorero kuko ngo cyari igikorwa cy’inyungu rusange. Inama ya mbere iteranye,mu isizuma isanga hari hakenewe byihutirwa kaminuza kuko andi mashuri nubwo yari ku rwego bumvaga rwazamuka,ariko kaminuza yari ikenewe cyane.
Ati’’ Hagaragaraga ikibazo cyari gikomeye cyane cy’abajyaga kwiga mu bihugu duturanye, bishyura mu madovize yakagiriye akamaro igihugu, abatabasha kujyayo nta handihafi bashobora kubonera ubumenyi bwa kaminuza, n’izindi ngorane nyinshi zaterwaga no kuyibura muri bino bice, duhitamo kuyibanza ari bwo twashingaga Kibogora Polytechnic, muri 2012 itangira imirimo yayo imaze kwemerwa na MINEDUC na HEC, inahawe amashami itangiza, nyuma yongerwa andi.’’
Avuga ko icyo gihe bashyize hamwe miliyoni 380, basaba itorero EMLR inyubako zitakoreshwaga,zipfa ubusa zari iz’icyari ishuri ryisumbuye ryitwaga IJW barazivugurura, bubaka n’inyubako y’igorofa kaminuza yigiramo ubu, byose bafatanyije n’ubuyobozi bwa EMLR yari umunyamuryango,muri 2012 kaminuza iratangira,kuko n’inama ya Guverinoma yari yateranye muri ibyo bihe yari yabibemereye.
Bahera ku mashami ajyanye n’ubuvuzi kuko ari cyo kibazo cyagaragaraga cyane, cyane cyane icy’abakozi mu bitaro n’ibigo nderabuzima bya Rusizi na Nyamasheke,nyuma banahabwa andi mashami kaminuza irakomera,igira ingufu kugeza ubu yagabye n’amashami mu karere ka Rusizi, n’ibindi byinshi byiza yagezeho,ikinageraho,birimo cyane cyane gutanga uburezi no kuzamura aka gace ka Kibogora iherereyemo.
Yakomeje avuga ko baje kugira ikibazo cyo gucikwa n’itangazo ryo muri iyo myaka ryo kuvugurura imiryango itegamiye kuri Leta,barimenya batinze,igihe cyarabarenganye,ariko kaminuza ikora n’abayobozi barabashyizeho, bayiragiza itorero EMLR kuko yo nta kibazo kijyanye n’iryo vugurura yari ifite.
Ati’’ Twagiranye amasezerano n’itorero EMLR ko iba umuvugizi wa Kibogora Polytechnic mu mwanya wacu,abanyamuryango bose bayishinze bakagira uruhare mu miyoborere yayo,batanga ababahagararira mu nama yayo y’ubutegetsi, na bo bagakurikirana ubuzima bwa kaminuza.

Abagize komite nshya uko ari 3 zatowe za APMELPE bijeje ibikorwa birambye bizamura iterambere ry’aka karere
Byakozwe imyaka 3 gusa,ntibyongera, ariko kuko natwe nta nama y’inteko rusange twongeye gukora kugeza ubu, ntekereza ko yaba ari imwe mu mpamvu,kuko icyo gihe cyose jye nari mfite impamvu zambuzaga kubikurikirana.’’
Anavuga ko itorero EMLR ryaragijwe ishuri ryagombaga kujya ritumiza inama ya APMELPE nibura rimwe mu mwaka rikabashykiriza raporo y’ubuzima bwa kaminuza bafatanyije gushinga.
Gusa ngo ntibyakozwe, abanyamuryango bakavuga ko ari nkihezwa bakorewe ,kuko nk’abayishinze baba bagomba kumenya ibyayo byose, ariko ko na bo kutongera guhura ngo baganire byaba byarabaye intandaro yo kutamenya byinshi ku gikorwa bakoze,nubwo na COVID-19 hari byinshi yakomye mu nkokora.
Dr Nsabimana Damien anavuga ko uko kutongera guterana byatumye n’izindi ntego bari bafite zo gushinga ishuri ry’inshuke,iribanza n’iryisumbuye zitaragezweho, baza ariko kugira amahirwe, hasohoka itangazo n’ubundi risaba imiryango itegamiye kuri Leta kuvugurura amategeho yayo ngo agenndane n’itegeko rishya ririho ubu.
Ari yo mpamvu bateranye ku wa 23 Ugushyingo,2024 barayavugurura, abanyamuryango batari bujuje ibisabwa basabwa kubyuzuza,n’ibindi byakozwe birimo gutora komite nshya.
Ati’’ Twashyizeho kimite nyobozi, ngenzuzi na nkemurampaka byose bishya. Abashyizweho tukabasaba kuzahura umuryango, bakawusabira ubuzima gatozi buvuguruye muri RGB, tugakomeza intego yacu yo guteza imbere uburezi muri aka karere.Tugashyiraho ishuri ry’inshuke,iribanza n’iryisumbuye akomeye, tukanakomeza gufatanya n’itorero EMLR guharanira ko kaminuza twashinze yarushaho gukomera, tukazanagera ku birenze ibyo tukanakora ibindi byinshi bizamura akarere kacu kuko ubushobozi n’ibitekerezo turabifite.’’
Mukambaraga Josephine,umwe mu bashinze APMELPE,aho avuga ko we n’umugabo we bashyizemo miliyoni yose muri 2011, ashimira itorero EMLR ko ingingo yavugaga ko uwo mu muryango we’uwayishinze uzajya kuyigamo azajya agabanirizwa ¼ ku ma faranga y’ishuri kugeza ubu yubahirizwa, kandi ko n’ijambo kuri kaminuza yabo bakirifite nubwo atari nk’uko babyifuza, agasaba komite nshya zashyizweho kunoza ibitanoze.
Ati’’ Nibasubukure ibyo twatekerezaga bitakozwe, tuzamure uburezi muri kano karere mu mpande zose uko twabiteganyaga,inama za ngombwa zikorwe,ibyo gusinziriza umuryango bihagarare twinjire mu bikorwa bifatika.’’
Umuyobozi mushya w’uyu muryango, Dr Kanyarukiko Salathiel yijeje ko RGB nimara kubasubiza ibemerera ko bujuje ibyo basabwaga byose, bazasubukura ibikorwa byabo.

Umuyobozi mushya wa APMELPE Dr Kanyarukiko Salathiel yijeje imbaraga mu gusubukura ibikorwa byari byarasubitswe
Ati’ Nyuma y’imyaka irenga 10 tudaterana, twateranye hashyirwaho inzego nshya n’amategeko atugenga aravugururwa. Tugiye kubishyikiriza urwego rw’igihugu rw’imiyoborere( RGB) , turizera ko mu minsi nibura 60 bazaba badusubije, intego yacu yo guteza imbere uburezi muri aka karere.
N’ibindi byose tuzabona byateza imbere akarere tuzabikora kuko nta na kimwe tuzakora tutagishije inama akarere n’itorero EMLR dukoreramo.’’
Yasabye abanyamuryango gukanguka bagakurikirana ibikorwa byabo,bakabyongera,bakanabisigasira ngo bibashe kubabyarira inyungu bifuzaga babitekereza.
@Rebero.rw
