
Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa abarahiye ko indahiro atari umugenzo gusa, kuko ifite uburemere bwayo kandi bikajyana n’imirimo igiye gukorwa.
Mu nama ya Guverinoma yabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2024 nibyo iyo nama yashyizeho abayobozi bakuru muri Minisiteri ya Sport, aho Nelly Mukazayire yagizwe Minisitiri w’iyo Minisiteri, Rwego Ngarambe agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisport, naho Godfrey Kabera agirwa umunyamabanga wa Leta ushinzwe imari ya Leta.
Umukuru w’Igihugu yakomeje abagira inama yuko ubwenge bwabo buba buri muri iyo mirimo bahawe, kandi ko bagomba kubyubahiriza, nubwo hari abatabyubahiri ngo bubahirize ibyo barahiriye, ariko ibyo ntabwo bibuza uburemere bwiyo ndahiro gukomeza kwitabwaho.

Agira ati: “Hari byinshi kujya muri iyi myanya yo gukorera Igihugu, kuko hari benshi bashobora gukora iyi mirimo, ariko kuba arimwe muyihawe bigomba kongera uburemere ku nshingano, niyo mpamvu nta rwitwazo ngo ushake inzitwazo z’impamvu utabashije gushyira mu buryo ibyo warahiriye”.
Yakomeje abagira inama ko inshingano bahawe harimo no gushaka amikore niba mutari mwabibwiye ntabwo byari byuzuye,yagarutse kuri Sport kubyo igeza ku bantu havemo n’amikoro kuko sport ari Business ishingiye ku mpano (Talent), iyi Talent rero hari uburyo icuruzwa ikavamo amikoro.
Abakora muri minisiteri y’imari ntabwo ari ukujya kubara arimo gusa, ahubwo ni ukumenya aho aturuka bityo tugashobora gutubura imari, mu buryo buzwi duhora dushakisha mu minsi yose, mbese ukamenya uko yinjira kandi ukanagena uko agomba gusohoka, kandi aho aturuka hakagende hiyongera.
Yasoje abasaba ko ubundi biba byoroshye, ariko iyo ushatse kubikomeza birakomera kandi bikagukomerana nawe, bityo ndabifuriza akazi keza abahawe cyangwa se abamaze kurahirira izi nshingano, kandi muzakorane neza n’abagenzi banyu bo munzego zitandukanye
@Rebero.rw