Kuzamura imyumvire byabateje intambwe mu iterambere
Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Gikundamvura, akarere ka Rusizi bavuga bamaze kugira aho bikura n’aho bigeza mu iterambere babikesha kuzamura imyumvire, bakiyemeza guharanira ko na bagenzi babo bakiri hasi bahinduka bagatera imbere.
Mu kiganiro na Rebero.rw nyuma gato y’umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihijwe mu gihugu hose ku wa 15 Ukwakira, 2025, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Gikundamvura, Uwizeyimana Perpetue yagaragaje intambwe ishimishije mu iterambere imaze guterwa na benshi mu bagore b’uyu murenge.
Avuga ko kugira ngo habe hari benshi mu bagore bafite ibyo baratira ab’ahandi mu gihugu, habayeho kubanza guhangana no kuzamura imyumvire yari iri hasi cyane,aho bamwe mu bagore bumvaga ntacyo bakwigezeho ubwabo.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Gikundamvura Uwizeyimana Perpetue avuga ko kuzamura imyumvire kw’abagore ari byo byatumye biteza imbere
Ati” Nta mugore wumvaga yagana ikigo cy’imari ngo afunguze konti, ntibashoboraga kujya mu matsinda ngo bagire icyo bizigamira, n’ibindi by’iterambere, byose bumvaga ari iby’abagabo, n’umugore wabigeragezaga bamufataga n’igishegabo, bigatera benshi mu bagore kwitinya.”
Avuga ko nta kindi batekerezaga uretse ubuhinzi bw’amaramuko. Ubucuruzi cyangwa ubundi bushabitsi babufataga nk’ikizira kuri bo.
Ati” Ariko ubu abenshi mu bagore ni bo babarizwaho ifaranga, ubuze umugabo ntiyiyandarika ngo usange ashotswe na buri wese nk’uko byabagaho mbere.Bihagazeho.”
Yunzemo ati” Tubikesha umukuru w’igihugu cyacu, Paul Kagame waduhaye agaciro n’ijambo, akadukangura ubwonko tukumva ko byose bishoboka.”
Arakomeza ati” Ubu nta rwego na rumwe rwiyubashye rwinjiza ifaranga utasangamo umugore muri uyu murenge, haba mu buhinzi n’ubworozi bwa Kijyambere, ubucuruzi bw’ingeri zose, ubukorikori n’ibindi, byose babikesha guhindura imyumvire.”
Agaragaza ariko imbogamizi bagihanganye na zo muri rusange muri uyu murenge, zo tutagira imihanda mizima ibahuza n’indi mirenge, bigatuma umusaruro ubapfira ubusa, ko iki kibazo gikemutse,umurenge barushaho gutera imbere.

Bavuga ko ubufatanye n’abagabo ari bwo butuma bagera aho bishimira
Ikindi avuga cyabagejeje aho bishimira ubu,ni umubare munini w’abana b’abakobwa bize ayisumbuye na kaminuza,bafasha kuzamura imyumvire y’abataragize ayo mahirwe.
Ashimira ubuyobozi bw’uyu murenge, ubw’akarere ka Rusizi n’abafatanyabikorwa bako imbaraga bashyira mu kuzamura abagore bakigaragaza intege nke, baboroza muri gahunda ya girinka, banabafasha mu bindi bikorwa by’iterambere, binatuma nk’ikibazo cy’imirire mibi no guta amashuri bigenda bihaba amateka.
Anavuga ko hari byinshi biteze imbere bijyanye n’imihigo bahize,banasigasira ibyagezweho, badashobora kwemera ko hari uwabisenya bareba.
Ashima abagabo babatera ingabo mu bitugu,cyane cyane mu kurwanya amakimbirane yo mu ngo, kuko ari mu bizahaza imiryango bikayidindiza mu iterambere.
Mundanikure Béatha utuye mu mudugudu wa Mumaranyota, akagari ka Nyamigina, avuga ko umugabo we amaze imyaka 5 apfuye, yaramusigiye abana 2, nta cyo kubatunga amusigiye, banagomba kwiga, yisanga agomba kwikura habi yari asigaye ntawe asiganya.
Avuga ko yagannye amatsinda 3 yo kwiteza imbere, abivanga no kwiga kudoda, abimenye no mu matsinda bamuha amafaranga 150.000 agura imashini idoda arayikoresha amafaranga atangira kwinjira.

Gahunda ya girinka iri mu bizamura iterambere ry’umugore muri uyu murenge
Ati” Nyikoresheje narihiye abana banjye amashuri,umukuru arangije ayisumbuye, umuto ari mu wa 5 w’abanza, nzana robine y’amazi mu rugo ntangira n’ubworozi bw’ingurube.Ubu mpagaze neza, nta mugabo waza kuntesha umutwe,anshukisha igitenge ngo anyandarike.”
Nyirantezimana Rosette wahinduye ubuzima akanabuhindurira abandi, avuga ko mbere yajyaga agira ikibazo cya mituweli y’umuryango we uguzwe n’umugabo n’abana7. Yaje kwiga ubudozi arabumenya,agura imashini atangira kudoda, ifaranga ririnjira.
Ati” Kuko nzi aho navuye, mu bukene bukabije, nahisemo kubukuramo bagenzi banjye, mfata abagore 8 batari bishoboye mbigisha kudoda barabimenya. Babiri bamaze kwigurira imashini zabo zidoda, 5 baradodera abandi ariko na bo bafite intego yo kwigurira imashini zabo bakoresheje amatsinda barimo.”
Yongeyeho ati” Iyo banyishyura buri wese yagombaga kumpa nibura amafaranga 60.000. Narayaretse kugira ngo nanjye ngire uruhare mu iterambere rya bagenzi banjye.”

Ku bufatanye n’izindi nzego baremeye umuryango wasezeranye byemewe n’amategeko
Bombi bavuga ko bagiye gukora ubukangurambaga muri bagenzi babo batarazamura imyumvire, bakabigisha na bo bakagira impinduka mu mibereho, banyuze inzira nk’izi na bo banyuze.
Umurenge wa Gikundamvura ufite abaturage barenga 20.000,abarenga 60/100 ni ab’igitsina gore.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wawo, Sindayiheba Aphrodice, ashima aba bagore bahinduye imyumvire bikazamura imiryango yabo n’umurenge muri rusange, akabasaba gukomereza aho.

Ubukangurambaga bwakozwe n’abagore b’uyu murenge bwateye uyu muryango wabanaga bitemewe n’amategeko gusezerana.
Ati” Bakomeze iyo ntambwe irashimishije cyane. Bakomeze biteze imbere n’imiryango yabo,tuzakomeza kubashyigikira.”
Ikibazo cy’imihanda ikibangamye,uyu muyobozi yavuze ko mu myaka mike iri imbere,umuhanda Bugarama- Bweyeye uzashyirwamo kaburimbo kuko inyigo yawo yamaze gukorwa, ukazakura uyu murenge mu bwigunge, n’isigaye ikazagenda ikorwa uko ubushobozi buboneka.
Mu byakozwe muri uyu murenge ubwo hizihizwaga umunsi w’umugore wo mu cyaro ku wa 15 Ukwakira,,uyu mwaka, harimo koroza umugore umwe inka muri gahunda ya girinka, kuremera ibiribwa imiryango 5 ikennye cyane, kuremera amafaranga 100.000 umuryango wari wasezeranye byemewe n’amategeko, n’ibindi, bishimira intambwe bamaze gutera mu iterambere.

Nyirantezimana Rosette wigishije abagore 8 ubudozi ku buntu abishumirwa.
@Rebero.rw
