Uyu munsi nibwo amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye byatangajwe aho abakozi bari ku kigero cya 99,7%, by’abiyandikishije bikaba biri ku kigero gishimishije.
Akarere kahize utundi muri aya manota akaba ari akarere ka Kiyonza katsindishije ku kigero cya 96,9%, akarere kaje ku mwanya wa kabiri ni Kirehe na 95,6%, naho umwanya wa gatatu hari akarere ka Rulindo 94,9%.
Mu gihe uturere tw’Umujyi wa Kigali twaje mu myanya itari myiza, Kicukiro niyo yaje imbere n’amanota 92,9%, Gasabo 91% mu gihe Nyarugenge yaje ku mwanya ubanziriza uwa nyuma 87,1%, Akarere kaherutse utundi ni Kamonyi na 85%

Kagemana Jean Lambert ashyikirizwa ibihembo na Minister w’Uburezi
Uko abana batsinze uwaje ku mwanya wa mbere ni Arengerwe Merci Alliance 96,06% wo mu kigo cy’amashuri cya Cornestone Leadership Academy cyo mu karere ka Rwamagana, uwaje ku mwanya wa kabiri ni Kagemana Jean Lambert 95,73% Es Cyabingo mu Karere ka Gakenke, umwanya wa gatatu Mugisha Abayo Jennifer 93,49% College du Christ Loi mu karere ka Nyanza.
Kagemana Jean Lambert akaba yavuze ko ibyo yabonye berekana kuriwe byamubere igitangaza kuko atari abyiteze, ariko byose biva muko uba wakoze akaba yashimiye abarezi be ko babigizemo uruhare ndetse n’ababyeyi be bamubaye hafi cyane.
Agira ati: “Byose bituruka mu muhate uba wakoresheje kandi n’abarezi bacu babigiramo uruhare cyane kuko badushishikariza kwiga cyane kugira ngo tuzagireicyo twimarira, ibihembo mbonye biramfasha kurushaho gukora kugira ngo nzarusheho kwitwara neza muri Kaminuza”.

Minister w’Uburezi akaba yavuze ko impamvu batangaza amanota y’abatsinze amashuri y’isumbuye ari uko baba badashaka ko batakaza umwaka w’amashuri ahubwo bagomba guhita bakomeza muri za Kaminuza zitandukanye.
Agira ati: “Ubu twakoze uko bishoboka kose kugira ngo amanota y’ibizami bisoza amashuri yisumbuye bisohoke mbere yuko amashuri atangira, ari abatsinze neza babone uko bahita bakomeza muri Kaminuza ndetse n’abatatsinze nabo babone uko basibira batangirane n’abandi”.
Yakomeje avuga ko ubundi amanota asoza amashuri yisumbuye yari asanzwe atangazwa mu mpera z’umwaka aho byatumaga abana basiye batashoboraga gutangirana n’abandi, ndetse na bajya muri Kaminuza nabo batangiraga nyuma gato y’abandi.

Kagemana Jean Lambert yakira ibihembo yhamwe n’ababyeyi be

DG wa NESA Dr Bahati nawe yashyikirije abana ibihembo bitwaye neza
@Rebero.rw
