Mu minsi itatu y’amahugurwa ahabwa abajyanama b’ubuzima bazarebera hamwe uburyo ibizenga by’amazi abaturage bashyize hafi y’inzu zabo bifata amazi y’imvura bifashisha mu buzima busanzwe byabasha kutaba ubwororokero bw’imibu.
Abaturage bagaragaje ko ari ikibazo gikomeye, kuko imibu ishobora kwororokera muri ibyo bizenga by’amazi bitewe nuko mu murenge wa Karangazi mu Kagali ka Ndama nta mazi ahari, bityo ibyo bizenga bikaba bishobora kuba aribyo byaba nyirabayazana w’indwara ya malariya ihagaragara cyane.
Abanjyanama b’ubuzima bari mu mahugurwa bakaba biyemeje kugera mu rugo ku rundi, batanga inama z’uburyo ibyo bizenga by’amazi bitaba imbarutso yuko imibu yakomeza kwororokera muri ibyo bizenga bitewe nuko bamaze kubihugurirwa, kandi bakaba babona bashobora kubihashya.
Maniradukunda Jean Marie umujyanama wo mu kagali ka Nyamirama mu mudugudu wa Nyamirama ya II, avuga ko amahugurwa aziye igihe kuko indwara ya malariya bagiye kurushaho kuyigabanya mu murenge wabo wa Karangazi.

Agira ati: “Nyuma yaya mahugurwa dusobanukiwe n’uburyo ibidendezi dufite hafi y’ingo zacu, dusanzwe dukoresha mu buzima busanzwe bitaba intandaro yo kwororokeramo imibu, kuko twagiriwe inama yuko dushobora gushyiramo akayiko k’ubuto, bityo ayo mavuta akaba yakwica amagi y’imibu yashoboraga kwororokeramo”.
Yakomeje avuga ko ibyo bishobora gukorwa, ariko banashishikariza abaturage kubanza kuvomamo ayo mazi bakayabika mu bintu munzu, bityo asigayemo mu gihe atarakoreshwa akaba ariyo ashyirwamo uyo mavuta y’ubuto, kugira ngo birinde ko haterwamo ayo magi ashobora kuvamo imibu.
Umuyobozi wungirije w’Akarere Murekatete Juliet, nawe yadutangarije ko ibyo bizenga ari ikibazo gikomeye ariko bakomeje kubishakira umuti urambye, kuko mu karere ka Nyagatare biri henshi kandi bifasha abaturage cyane cyane byuhira amatungo yabo, cyangwa se babikoresha mu kuhira imirima yabo.

Agira ati: “Ibizenga by’amazi dufatanije n’abafatanyabikorwa bacu, dukomeje kwiga uburyo aho kuba ikibazo byaba igisubizo, dore ko hamwe na hamwe mu mirenge yacu hari ahataragera amazi, bityo bikaba bigifitiye abaturage akamaro niyo mpamvu dukomeza gutekereza uburyo byakoreshwa bitabaye indiri yaho imibu yororokera”.
Umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), Habanabakize Epaphrodite ushinzwe ubwirinzi n’ubukangurambaga kuri Malariya, avuga ko abajyanama b’ubuzima bakomeje guhabwa amahugurwa mu gihugu, mu rwego rwo kurushaho kuvura no kugira inama abaturage uburyo barwanya malariya.

Agira ati: “Abajyanama b’ubuzima baradufasha cyane mu kuvura indwara ya malariya, ariko banagira inama abaturage uburyo barusha kwirinda iyo ndwara bakuraho ibihuru, ibizenga by’amazi, ndetse n’amacupa ashobora kubika amazi, kuko ariyo ndiri yaho imibu ishobora kwororokera”.
Yakomeje avuga ko bashobora kubona aho iyo mibu yakororokera ko atari mu bishanga gusa, kuko ni wawe mu bikombe wateyemo imboga cyangwa se indabyo utahagiriye isuku hashobora kuba indiri yaho imibu yororokera.
Bityo rero buri mu nyarwanda, cyane cyane abatuye umujyi wa Kigali, bakwiriye kuba nyambere mu gutunganya aho batuye, kuko mu turere dutanu dufite malariya nyinshi utwo mu mujyi wa Kigali turimo.
@Rebero.rw
