Abayobozi bashimangira ko amashuri akwiye kuba ahantu harangwa umutekano n’imyitwarire iboneye, ku buryo inzoga n’ibiyobyabwenge bitagomba kuhagaragara na mba.
Basobanuye ko ishuri rigomba kuba icyo bise “Alcohol and Drug Free Zone”, bivuze ahantu hatarangwa inzoga n’ibiyobyabwenge ndetse n’aho kubyinjiza cyangwa kubikoresha bitihanganirwa.
Mu butumwa bwatanzwe, hagaragajwe ko ingamba zo kurwanya ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu mashuri zigomba gukurikizwa kuri buri wese, hatitawe ku mwanya afite.
Ati: “Ishuri rigomba kuba icyo nakwita ‘Alcohol and drug free zone’, ni ukuvuga ahantu hatarangwa inzoga n’ibiyobyabwenge na bike. Ntabwo bigomba kuhagaragara.”

Yakomeje avuga ko uzafatirwa mu ishuri afite inzoga cyangwa ibiyobyabwenge, yaba umunyeshuri, umwarimu, umuyobozi w’ishuri cyangwa umukozi wo mu gikoni, azahanwa bikomeye.
Ati: “Rero uzabifatanwa ku ishuri yaba umunyeshuri, yaba umwarimu, yaba umuyobozi w’ishuri, yaba umukozi wo mu gikoni azahita yirukanwa burundu.”
Izi ngamba zije mu gihe hakomeje kugaragazwa impungenge ku ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge, cyane cyane mu rubyiruko, aho inzego zitandukanye zisabwa gufatanya mu gukumira iki kibazo no kurinda abana ingaruka zacyo.
@Rebero.rw
