Ubutumwa bukomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bushishikariza abakobwa kwiyubaha, kwirinda ibishuko by’akanya gato no guhanga amaso ku hazaza, aho kwiruka inyuma y’ibintu bishashagirana.
Mu butumwa bwatanzwe na Clarisse Karasira, yagize ati: “Nanze kwiyandarika ngo nkurikire ibishashagirana mu bukumi bwanjye, nirinda umukiro ntavunikiye kuko narotaga igihe nk’iki.”
Yakomeje asaba abakobwa bagenzi be kutemera guhindura indangagaciro zabo kubera gushaka amafaranga cyangwa ubuzima bw’akanya gato.

Ati: “Bakobwa beza b’iwacu, twiyubahe, turebe kure kandi duhange amaso ku byiza. Imana ntabwo izadukoza isoni.”
Ubu butumwa busaba urubyiruko, by’umwihariko abakobwa, kugira intego n’icyerekezo no kwirinda ibishuko bishobora kubabuza kugera ku nzozi zabo.
Bugaragaza kandi ko kwiyubaha no gukora cyane bishobora gufasha umuntu kugera ku byo yifuza, aho gushaka inzira z’ubusamo zishobora kumuviramo ingaruka mu gihe kizaza.
Mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje kugaragazamo ubuzima bw’abakize n’abamamaye, ubutumwa nk’ubu bushishikariza abakobwa kudapimira agaciro kabo ku byo abandi bafite, ahubwo bakibanda ku kubaka ubuzima bushingiye ku ntego, umurimo n’indangagaciro.
@Rebero.rw
