Umusore w’imyaka igera kuri 30, witwa DUSHIMIRIMANA Innocent, uzwi ku izina rya Ntawiheba, yapfuye nyuma yo kunywa Kanyanga, mu Mudugudu wa Gatovu, Akagari ka Kamushenyi, Umurenge wa Kisaro, mu Karere ka Rulindo.
Amakuru avuga ko ibyabaye byabaye nyuma y’uko uyu musore ahayewe Kanyanga n’umugabo witwa NDORIMANA, usanzwe acuruza iyi nzoga.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko DUSHIMIRIMANA yari yabwiwe kunywa litiro ebyiri za Kanyanga, kandi ko atari bubishyure atabimaze.
Bavuga ko ubwo yari ageze ku musozo w’iyo nzoga, yatangiye kugira ikibazo, aho ngo yatangiye kuva amaraso mu mazuru no mu kanwa.
Abari kumwe na we bahise bamujyana kwa muganga kugira ngo ahabwe ubufasha bw’ubuvuzi. Gusa amakuru avuga ko akigera kwa muganga yahise apfa.
Icyateye urupfu kiracyategerejwe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro, UWAMAHORO Thelesphore, yatangaje ko kugeza ubu ubuyobozi butaramenya neza icyateye urupfu rwa DUSHIMIRIMANA Innocent.

Yavuze ko, nubwo urupfu rwe rwabaye nyuma yo kunywa Kanyanga, hakenewe ibisubizo by’abaganga kugira ngo hamenyekane neza icyamuhitanye.
Agira ati: “Kugeza ubu ntabwo turamenya neza icyateye urupfu. Igisubizo cyizewe kizaboneka nyuma y’ibizatangazwa n’abaganga”.
Kugeza ubu, amakuru ahari ashingiye ku buhamya bw’abaturage ndetse n’ibisobanuro by’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kisaro. Icyateye urupfu rw’uyu musore ntikiratangazwa ku buryo bwemewe n’inzego z’ubuzima.
Abaturage bakomeje gusabwa kwirinda kunywa inzoga zitemewe cyangwa izidakomoka ahantu hazwi kandi hagenzurwa, kuko zishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima.
@Rebero.rw
