Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva, yasabye abayobozi bitabiriye Inama Nyafurika yiga ku Miyoborere mu bijyanye n’Amazi, Isuku n’Isukura, kwibanda ku mpinduka zifatika zizagera ku baturage aho kwita gusa ku byo bazemeranyaho mu nama.
Minisitiri w’Intebe yabigarutseho mu gihe abayobozi n’abafatanyabikorwa baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika bari mu biganiro bigamije kurebera hamwe uburyo imiyoborere mu bijyanye n’amazi, isuku n’isukura yarushaho kunozwa.
Yavuze ko ikizamini nyamukuru cy’iyi nama kitazaba gusa ku byemezo bizafatirwa i Kigali, ahubwo kizagaragarira mu bikorwa bizashyirwa mu bikorwa n’abayobozi nibasubira mu bihugu byabo.

Agira ati: “Umukoro ukomeye dufite muri iki cyumweru, si ibyo tuzasinyira hano i Kigali, ahubwo ni impinduka zizabaho nidusubira mu bihugu byacu, mu nzego tuyobora, mu byemezo dufata, ariko cyane cyane muri serivisi zinoze, zizewe kandi zirambye z’amazi, isuku n’isukura abaturage bacu bahabwa.”
Yashimangiye ko amazi meza, isuku n’isukura ari serivisi z’ingenzi ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage, bityo ko abayobozi bakwiye gushyira imbaraga mu gufata ibyemezo bituma izi serivisi zigera ku baturage mu buryo bwizewe kandi burambye.
Iyi nama kandi itanga umwanya wo gusangira ubunararibonye no kurebera hamwe imbogamizi ibihugu bya Afurika bihura na zo mu kugeza amazi meza n’isuku ku baturage.

Mu gihe ibihugu bikomeje gushaka ibisubizo by’ibibazo bijyanye no kubona amazi meza, isuku n’isukura, abayobozi barasabwa ko imyanzuro y’inama itagomba kuguma mu nyandiko, ahubwo ko ikwiye guhinduka ibikorwa bifatika bigirira abaturage akamaro.
Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yasobanuye ko ubuyobozi bufite inshingano yo gukora ku buryo abaturage babona serivisi nziza, zizewe kandi zidahagarara, cyane cyane izirebana n’amazi, isuku n’isukura.
Iyi nama yabereye i Kigali iri mu bikorwa bigamije guteza imbere imikoranire hagati y’ibihugu bya Afurika no gushakira hamwe ibisubizo birambye ku bibazo by’amazi, isuku n’isukura, hibandwa ku miyoborere myiza n’ibikorwa bifite uruhare rutaziguye mu kuzamura imibereho y’abaturage.
@Rebero.rw
