Mu butumwa bwatanzwe, hibanzwe ku gukangurira ababyeyi kumenya akamaro ko konsa no kubishyira mu bikorwa mu buryo bukwiye, cyane cyane mu gihe umwana akiri muto.
Mu Karere ka Gisagara hatangijwe icyumweru cyahariwe konsa, mu gikorwa cyibanze ku gukangurira ababyeyi konsa neza no kwita ku mirire y’abana, hagamijwe kubarinda indwara no kubafasha gukura neza.
Iki cyumweru cyahariwe konsa gifite insanganyamatsiko igira iti “Konsa Neza, Umusingi w’Ubuzima Bwiza”, igamije gukomeza gushimangira akamaro ko konsa ku buzima bw’umwana n’umubyeyi.
Igikorwa cyo gutangiza iki cyumweru cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, DG Assoumpta, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga, abayobozi batandukanye, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage.
Mu butumwa bwatanzwe, hibanzwe ku gukangurira ababyeyi kumenya akamaro ko konsa no kubishyira mu bikorwa mu buryo bukwiye, cyane cyane mu gihe umwana akiri muto.

Konsa bifasha umwana kubona intungamubiri n’ibindi bikenerwa mu mikurire ye, ndetse bikagira uruhare mu kumurinda indwara. Ni na yo mpamvu inzego z’ubuzima zisaba ko ababyeyi bashyigikirwa kugira ngo babashe konsa abana neza.
Uruhare rw’umuryango na rwo rwagarutsweho, kuko umubyeyi wonsa akenera ubufasha n’umwanya uhagije, cyane cyane mu gihe cy’amezi ya mbere umwana amaze kuvuka.
Abayobozi n’abafatanyabikorwa basabye abaturage kugira uruhare mu bukangurambaga bwo guteza imbere konsa, gutinyuka kubaza inzobere mu by’ubuzima igihe hari imbogamizi ndetse no gukurikiza inama bahabwa ku mirire y’abana.

Iki cyumweru kandi ni umwanya wo gukomeza gukangurira abaturage ko ubuzima bwiza bw’umwana butangirira ku mirire iboneye kuva akivuka, bityo konsa neza bikaba ari igikorwa gifite uruhare rukomeye mu kubaka umuryango ufite ubuzima bwiza.
Mu Karere ka Gisagara, ibikorwa byo gukangurira abaturage konsa no kwita ku mirire y’abana birakomeza, hagamijwe kongera ubumenyi bw’ababyeyi no guteza imbere imikurire myiza y’abana.
@Rebero.rw
