Umusifuzi mpuzamahanga ukomoka muri Somalia, Omar Artan, akomeje kwigarurira icyizere ku rwego mpuzamahanga, nyuma yo gutumirwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) mu mahugurwa y’abasifuzi b’abagabo.
Aya mahugurwa ateganyijwe kubera i Genève mu Busuwisi, kuva ku wa 31 Kanama kugeza ku wa 2 Nzeri 2026, aho Omar Artan azaba ari mu basifuzi bazahabwa amahugurwa agamije gukomeza kuzamura urwego rwabo mu gusifura.
Amakuru avuga ko UEFA itagarukiye ku kumutumira muri aya mahugurwa gusa, kuko yanagaragaje ko yifuza ko Omar Artan asifura imikino ibera ku mugabane w’u Burayi.

Iki cyifuzo UEFA yamaze kukigeza kuri CAF ndetse no ku Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Somalia, binyuze mu ibaruwa yabagejejeho.
Omar Artan amaze igihe agaragara mu mikino mpuzamahanga, aho yagiye ahabwa inshingano zo gusifura imikino ikomeye. Ubutumire bwa UEFA ndetse n’icyifuzo cyo kumwifashisha mu mikino ibera i Burayi bishimangira icyizere uyu musifuzi afite mu ruhando mpuzamahanga.
Niba iki cyifuzo cya UEFA kizashyirwa mu bikorwa, Omar Artan azaba abonye andi mahirwe akomeye yo kwagura ubunararibonye bwe mu gusifura no guhagararira Somalia ndetse na Afurika ku rwego mpuzamahanga.
@Rebero.rw
