Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, ari i Kigali aho yitabiriye Africa Food Systems Forum 2026, inama mpuzamahanga ihuza abayobozi, abashoramari, abahinzi n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa muri Afurika.
Iyi nama iri kubera mu Kigali Convention Centre, kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 4 Nzeri 2026, ikaba yitabiriwe n’abasaga 5,000 baturutse mu bihugu birenga 50.
Muri aba bitabiriye harimo abayobozi ba za Guverinoma, abashoramari, abahinzi, abashakashatsi n’abahanga mu by’ubuhinzi, ndetse n’urubyiruko rukora ubucuruzi bushingiye ku buhinzi.

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva ni umwe mu bayobozi bakuru bitabiriye iyi nama, aho ateganyijwe no gufungura ku mugaragaro iri huriro riri kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 rimaze rihuza abafatanyabikorwa mu guhindura imikorere y’urwego rw’ubuhinzi muri Afurika.
Kwibanda ku gushora imari mu buhinzi
Africa Food Systems Forum 2026 iri kuba ku nsanganyamatsiko igira iti: “Investing in Africa’s Agri-Food Systems: Nourishing Nations, Growing Jobs, Building Resilience,” bisobanuye ko hibandwa ku gushora imari mu buryo Afurika itunganyamo kandi ikageza ku baturage umusaruro w’ubuhinzi, hagamijwe kubonera abaturage ibibatunga, guteza imbere imirimo no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.
Abitabiriye iyi nama baraganira ku buryo ibihugu bya Afurika byakomeza guteza imbere ubuhinzi bugezweho kandi burambye, bukabyara umusaruro uhagije, bugatanga imirimo ndetse bugafasha ibihugu kwihaza mu biribwa.
Urwego rw’ubuhinzi rufatwa nk’inkingi ikomeye y’ubukungu bw’ibihugu byinshi bya Afurika, kuko rufite uruhare runini mu gutanga akazi no kubonera abaturage ibibatunga. Gusa uyu mugabane ugihura n’ibibazo birimo imihindagurikire y’ikirere, ibura ry’ishoramari rihagije, umusaruro muke ndetse n’ibibazo byo kugeza umusaruro ku masoko.
Urubyiruko n’ishoramari mu buhinzi
Muri iyi nama kandi hibandwa ku ruhare rw’urubyiruko mu guhindura urwego rw’ubuhinzi, cyane cyane binyuze mu ikoranabuhanga, guhanga udushya no guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku buhinzi.

Kuba muri iyi nama harimo urubyiruko rw’abikorera n’abashoramari, ni uburyo bwo gushaka ibisubizo bishya byafasha Afurika kuva ku buhinzi bukorwa cyane cyane mu buryo bwa gakondo, ikajya ku buryo bwongera umusaruro kandi bukabyara imirimo n’amahirwe y’ishoramari.
U Rwanda rwakiriye iri huriro
Kuba Kigali ari yo yakiriye Africa Food Systems Forum 2026 bituma u Rwanda ruba ihuriro ry’ibiganiro ku hazaza h’urwego rw’ubuhinzi muri Afurika.
Inama y’uyu mwaka ifite umwihariko wo kuba iri kwizihiza imyaka 20 y’iri huriro, rikaba rimaze igihe rihuza abafata ibyemezo, abashoramari, abahinzi, abashakashatsi n’urubyiruko mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije gahunda y’ibiribwa muri Afurika.
Kugeza ku ya 4 Nzeri 2026, abazitabira bazakomeza kungurana ibitekerezo, kurebera hamwe amahirwe y’ishoramari no gushaka uburyo urwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa rwaba imbarutso y’iterambere rirambye, imirimo n’ubwihaze mu biribwa ku mugabane wa Afurika.
@Rebero.rw
