Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko bishimiye umusaruro wabonetse mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Mu results z’Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye, Uturere twa Kayonza, Kirehe na Rusizi ni two twaje imbere mu gutsindisha, mu gihe Nyarugenge, Gakenke na Burera ari two twaje mu myanya ya nyuma.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko uyu musaruro ugaragaza intambwe imaze guterwa mu kuzamura ireme ry’uburezi, nubwo hakiri akazi ko gukomeza kunoza imyigishirize no gufasha uturere tutaragenze neza kuzamura umusaruro.

Umunyamabanga wa Leta Irere Claudette yavuze ko Minisiteri yishimiye umusaruro w’uyu mwaka, ashimira abanyeshuri bakoze ibizamini, abarimu, ababyeyi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare mu myigire yabo.
Ku ruhande rw’uturere twaje mu myanya ya nyuma, ibisubizo by’uyu mwaka biratanga isomo ku birebana n’ingamba zikenewe mu gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi no kugabanya itandukaniro riri hagati y’imitsindire y’uturere.

Uturere twatsinze neza na two turasabwa gukomeza gushyira imbaraga mu burezi kugira ngo uyu musaruro ukomeze kuzamuka, mu gihe uturere tutitwaye neza dutegerejweho kongera imbaraga mu gufasha abanyeshuri n’abarimu.
@Rebero.rw
