Mu gihe indwara zitandura zikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye ku buzima bw’abaturage no ku bukungu bw’igihugu, u Rwanda rwahagurukiye kongera imbaraga mu kuzirwanya, aho abayobozi n’inzobere bo mu nzego zitandukanye basabwa kuva ku mihigo n’ingamba ziri ku mpapuro, bakazishyira mu bikorwa bifatika kandi bipimika.
Ibi ni bimwe mu by’ingenzi byagarutsweho mu National Dialogue on NCDs 2026, ihuje abayobozi, inzobere n’abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye, mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo igihugu cyakongera ubushobozi bwo gukumira, gutahura no kuvura indwara zitandura, ari na ko hashakishwa uburyo bwo kubona imari ihoraho yo kuzihashya.
Iyi nama yatanzweho umurongo n’insanganyamatsiko igira iti “Leadership in Focus: From Commitments to Delivery: Advancing Multi-Sectoral Accountability and Sustainable Financing for NCDs in Rwanda”, ishingiye ku gitekerezo cy’uko kurwanya indwara zitandura bitagomba kurangirira ku mihigo, ahubwo ko hakenewe ibikorwa bigaragara, abayobozi babazwa inshingano ndetse n’ingengo y’imari ihamye.
Urugamba rutagomba gusigirwa urwego rw’ubuzima
Indwara zitandura zirimo kanseri, diyabete, indwara z’umutima n’imitsi y’amaraso ndetse n’indwara z’ubuhumekero zidakira, ziri mu ndwara zisaba ubufatanye bw’inzego nyinshi kubera ko ibitera ibyago byo kuzandura bidaturuka mu rwego rw’ubuzima gusa.

Abitabiriye ibiganiro bagaragaje ko guhangana n’izi ndwara bisaba uruhare rw’inzego z’ubuzima, uburezi, ubuhinzi, imijyi, ubwikorezi, siporo, ibidukikije, abikorera ndetse n’imiryango itari iya Leta.
Ubu buryo bw’imikoranire ni bwo bwitezweho gutuma gahunda zo kurwanya NCDs ziva mu rwego rwo kuba inshingano y’urwego rumwe, zikaba gahunda ihuriweho n’igihugu cyose. Ubutumwa bw’ingenzi bwagarutsweho ni uko nta rwego na rumwe rwakemura ikibazo cy’indwara zitandura rwonyine.
Tugomba kuva ku byo twiyemeje tukagera ku byo dukora
Mu biganiro, abayobozi bashimangiye ko hakenewe uburyo bushya bwo kureba umusaruro wa gahunda zashyizweho, aho kuba kureba gusa niba igihugu gifite politiki n’ingamba zo kurwanya NCDs.

Bagira bati: “Tugomba kuva ku byo twiyemeje tukagera ku bikorwa bifatika. Icy’ingenzi si ukumenya gusa ko hari gahunda, ahubwo ni ukumenya niba izo gahunda ziri kugera ku baturage no kugira icyo zihindura ku buzima bwabo.”
Abayobozi kandi bagaragaje ko buri rwego rukwiye kumenya neza inshingano rufite mu kurwanya NCDs, rukagira intego zipimika kandi rukajya rutanga raporo ku byagezweho.
Ibi bigamije kubaka umuco wo kubazwa inshingano, aho uwahawe inshingano zo gushyira mu bikorwa gahunda runaka atagarukira ku gutanga raporo y’ibikorwa gusa, ahubwo hakarebwa n’umusaruro byatanze.
Imari ihamye: Ikibazo kidashobora kwirengagizwa
Kimwe mu bintu by’ingenzi byaganiriweho ni uburyo bwo kubona inkunga y’imbere mu gihugu ihoraho kandi irambye yo kurwanya indwara zitandura.
Abitabiriye ibiganiro bagaragaje ko ibikorwa byo kurwanya NCDs bidakwiye gushingira cyane ku nkunga z’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, ahubwo ko igihugu gikwiye gukomeza gushaka uburyo bwo kubishyira mu ngengo y’imari yacyo.

“Kurwanya NCDs bisaba imari ihoraho. Ntidushobora gutegereza ko buri gihe hari umuterankunga uza gutera inkunga gahunda runaka; hakenewe uburyo burambye bwo kuzishyigikira.”
Imari ikenewe ntirebwa gusa mu kuvura abarwayi, ahubwo ikubiyemo no gukumira indwara, gusuzuma abaturage hakiri kare, kubona imiti n’ibikoresho, guhugura abakozi b’ubuzima ndetse no gukora ubukangurambaga.
Gukumira indwara mbere yo kuvura
Abahanga bagaragaje ko gukumira indwara zitandura ari imwe mu nzira zishobora gufasha igihugu kugabanya umubare w’abazirwara n’ikiguzi cyo kuzivura.
Muri izo ngamba harimo guteza imbere imirire iboneye, gukora imyitozo ngororamubiri, kugabanya ikoreshwa ry’itabi, kwirinda kunywa inzoga nyinshi, no gushishikariza abaturage kwisuzumisha hakiri kare.
“Iyo indwara itahuwe hakiri kare, amahirwe yo kuyivura no kugabanya ingaruka zayo ariyongera. Ni yo mpamvu tugomba gushyira imbaraga nyinshi mu gukumira no mu gusuzuma hakiri kare.”
Ibi kandi bisaba ko serivisi z’ubuzima zegerezwa abaturage kandi ko abantu basobanurirwa akamaro ko kujya kwisuzumisha n’igihe nta bimenyetso by’indwara baragaragaza.
Ubuyobozi bw’inzego nyinshi burakenewe
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ishimangira cyane uruhare rw’ubuyobozi bw’inzego nyinshi, kuko imyitwarire n’imibereho y’abaturage bifite uruhare runini mu kongera cyangwa kugabanya ibyago byo kurwara NCDs.
Mu mijyi, urugero, gutegura ahantu abantu bashobora gukorera siporo, kugenzura ibidukikije no guteza imbere uburyo bw’imodoka n’imihanda bifasha abantu kugenda n’amaguru cyangwa ku magare bishobora kugira uruhare mu guteza imbere ubuzima.

Mu rwego rw’uburezi na ho, abana bashobora gutozwa imico n’imyitwarire ibafasha kugira ubuzima bwiza kuva bakiri bato.
Mu buhinzi n’imirire, kongera umusaruro w’ibiribwa bifite intungamubiri no guteza imbere imirire iboneye na byo biri mu ngamba zishobora gufasha mu gukumira indwara.
Abikorera na sosiyete sivile na bo barasabwa uruhare
Ibiganiro byagaragaje kandi ko uruhare rw’abikorera, imiryango itari iya Leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa rukenewe mu kwihutisha urugamba rwo kurwanya NCDs.
Abikorera bashobora kugira uruhare mu ishoramari mu bikorwa by’ubuzima, mu gihe imiryango itari iya Leta ishobora gufasha mu bukangurambaga, ubushakashatsi no kugeza ubutumwa ku baturage.
Abaturage na bo ntibarebwa nk’abagenerwabikorwa gusa, ahubwo bafite uruhare mu guhindura imyitwarire no gufata ibyemezo bifasha kurinda ubuzima bwabo.
Kubazwa inshingano bizaba ingenzi
Ikindi cyagarutsweho ni ugushyiraho uburyo bunoze bwo gukurikirana no gupima ibikorwa byo kurwanya NCDs.
Abayobozi bagaragaje ko kugira politiki nziza bidahagije niba nta buryo bwo kumenya niba ibyo igihugu cyiyemeje byashyizwe mu bikorwa.

Ni yo mpamvu hakenewe imibare, raporo, intego zipimika n’uburyo bwo gukurikirana buri rwego, kugira ngo hamenyekane ibyagezweho, ibitaragerwaho n’impamvu yabyo.
Ibi bizafasha igihugu gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso no guhindura ingamba igihe bibaye ngombwa.
U Rwanda rushyira imbere ubuzima bw’abaturage
National Dialogue on NCDs 2026 ije mu gihe kurwanya indwara zitandura bisaba uburyo burenze ubuvuzi bw’umuntu umaze kurwara.
Ni urugamba rusaba ubuyobozi bufata ibyemezo, imari ihoraho, ubufatanye bw’inzego, kubazwa inshingano no guhindura imyitwarire y’abaturage.
Ubutumwa bw’ingenzi bw’ibi biganiro ni uko igihe cyo kugira imihigo gusa cyagombaga gusimburwa n’igihe cyo gutanga umusaruro.
Mu gihe igihugu gikomeje kubaka gahunda y’ubuzima ishingiye ku gukumira no gutahura indwara hakiri kare, intambwe ikurikiyeho izaba iyo kureba niba ibyo byiyemezo bishobora guhinduka ibikorwa bifatika bigera ku baturage bose.
Kuva ku mihigo ukagera ku bikorwa, no kuva ku bikorwa ukagera ku musaruro ni wo murongo u Rwanda rushaka gushyiramo imbaraga mu rugamba rwo kurwanya indwara zitandura.
@Rebero.rw
