Ku Karere ka Gasabo, hatangijwe ku mugaragaro ibiganiro bisoza Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaherwanwa mu Turere twose tugize Umujyi wa Kigali (Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge) hamwe n’Akarere ka Bugesera.
Ibi biganiro byitabiriwe n’ingeri zitandukanye z’abaturage, bigamije gushimangira indangagaciro z’ubumwe, kunga no kubanira hamwe nk’inkingi ya mwamba y’iterambere ry’Igihugu.
Ababyitabiriye barimo:

- Abayobozi n’abahoze mu nzego zitandukanye harimo n’iz’ibanze
- Abahagarariye inzego z’umutekano n’abahoze muri izo nzego
- Abahagarariye urubyiruko n’abagore
- Abahagarariye amadini n’amatorero
- Abarimu n’abanyeshuri
- Abikorera
- Abarinzi b’igihango
- Abahagarariye imiryango itandukanye ya sosiyete sivile ndetse n’abandi bafatanyabikorwa
Icyagaragaye cyane muri ibi biganiro, ni uruhare runini rw’urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu, rwitabiriye ku bwinshi rugaragaza ko rwumva neza inshingano rufite mu kubaka ubumwe burambye.

Mu butumwa bwatanzwe, abayobozi bashimangiye ko Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaherwanwa ari umwanya wo kwibukiranya amateka yaranze u Rwanda, kwigira ku mateka mabi kugira ngo atazongera, no gushimangira ibyiza byagezweho mu bumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bashimangiye ko ubumwe atari ijambo gusa, ahubwo ari ibikorwa bya buri munsi birimo: kubana neza, kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose, gukorera hamwe, gufashanya no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Biteganyijwe ko muri uku kwezi hazaba ibikorwa bitandukanye birimo: ibiganiro mu midugudu, ibikorwa by’ubukorerabushake, gusura inzibutso za Jenoside, gusana amazu y’abatishoboye ndetse no gufasha abatishoboye, hagamijwe gushyira mu bikorwa ubumwe n’ubudaheranwa.
Ibiganiro byatangiriye i Gasabo biteganyijwe gukomeza mu yindi Mirenge no mu tundi Turere tw’Umujyi wa Kigali mu minsi iri imbere.
@Rebero.rw
