Mu Karere ka Nyagatare hari kubera ibiganiro by’Ingenzi byahuje abagize Amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Gicumbi, hagamijwe kuganira ku mateka y’Igihugu ndetse n’urugendo rw’ubudaheranwa mu myaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi bakuru batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon. Marie Solange Kayisire, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, abayobozi n’abahoze mu nzego z’ubuyobozi, abayobozi b’amadini n’amatorero, inzego z’umutekano, abahagarariye ibyiciro byihariye, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Guverineri Rubingisa: Nyagatare ni irembo ry’ubohora u Rwanda
Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano z’Abaturage (MINUBUMWE), Unity Club n’izindi nzego zagize uruhare mu gutegura iri huriro, avuga ko ari umwanya ukomeye wo kuganira, gusangira ubuhamya no gufata inshingano mu gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Guverineri Rubingisa yagarutse ku mateka yaranze ibice bitandukanye by’iyi Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko yagiye irangwa no gusenyuka kw’ubumwe bw’Abanyarwanda, kuvutswa amahirwe n’uburenganzira kuri bamwe, ariko kandi iki gice cya Nyagatare kikaba cyarabaye irembo ryo kubohora u Rwanda.
Yagize ati: “Iyi Ntara ifite amateka yihariye. Yabaye ahantu hubatswe ivangura, ariko nanone ni yo yabaye irembo ryo kubohora Igihugu. Ibyagezweho muri iyi Ntara byose byubakiwe ku bumwe n’ubudaheranwa no ku mahitamo Abanyarwanda bakoze yo kuba umwe mu kubaka Igihugu, haba mu guha abaturage amahirwe angana muri politiki zitandukanye zigamije iterambere n’imibereho.”
Yongeyeho ko ubufatanye bwa buri wese ari yo ntambwe izatuma Igihugu kigera ku ntego zacyo.
Minisitiri Kayisire: Turacyafite akazi ko gukora ngo tugere ku 100% by’ubumwe
Atangiza ku mugaragaro ibi biganiro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Marie Solange Kayisire, yavuze ko ibi biganiro ari umwanya mwiza, aho abayobozi mu nzego zitandukanye n’abandi bafatanyabikorwa bicara bakaganira ku mateka Igihugu cyacu cyanyuzemo no gufata ingamba ku nzitizi zikigaragara.

Hon. Kayisire yabwiye abitabiriye iri huriro ko nubwo igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda cyagiye kizamuka mu myaka ishize, byerekana ko hatewe intambwe ishimishije, haracyari akazi kenshi ko gukora.
Ati: “Kuba igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda cyaragiye kizamuka, byerekana ko hari intambwe ishimishije tumaze gutera, ariko turacyafite akazi ko gukora ngo tugere ku 100%. Ndabasaba ubufatanye bwa buri wese no kudatezuka mu kubaka Igihugu cyunze ubumwe.”
Iri huriro rirasozwa n’ingamba zifatika zo gukomeza urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Gicumbi by’umwihariko, n’Intara y’Iburasirazuba muri rusange, hagamijwe ko nta Munyarwanda usigara mu rugendo rw’iterambere.
@Rebero.rw
