Minisitiri wungirije Yves Iradukunda yavuze ko uru rwego rufite ubushobozi bwo guhanga imirimo myiza ku rubyiruko no guhesha u Rwanda umwanya ku isoko mpuzamahanga
Sosiyete mpuzamahanga ya Teleperformance yatangije ku mugaragaro ibikorwa byayo mu Rwanda, mu muhango wabereye i Kigali witabiriwe na Minisitiri wungirije muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Hon. Yves Iradukunda.
Uyu muhango umaze kubera ikindi kimenyetso gikomeye mu rugendo rw’u Rwanda rwo kwihagararaho nk’igicumbi cya serivisi z’ikoranabuhanga ku rwego mpuzamahanga (Global Business Services – GBS na Business Process Outsourcing – BPO).
Mu ijambo rye ry’ikaze, Minisitiri Iradukunda yashimangiye uruhare rw’ingenzi uru rwego rufite mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Yagize ati: “Uru rwego rufite ubushobozi buhambaye bwo guhanga imirimo myiza kandi inoze, guteza imbere impano z’Abanyarwanda, no kubaka ubucuruzi bufite ubushobozi bwo gukorera imbere mu gihugu no hanze yacyo.“
Yongeyeho ko Leta y’u Rwanda yakomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere urwego rwa GBS na BPO nk’imwe mu nkingi z’ingenzi mu guha amahirwe urubyiruko no gushimangira ubushobozi bwo guhatana ku isoko mpuzamahanga.
Kwinjira kwa Teleperformance imwe mu masosiyete akomeye ku isi mu bijyanye na serivisi z’abakiriya n’ubumenyi bwa Artificial Intelligence bizafasha mu:

- Guhanga imirimo mishya ku rubyiruko rw’u Rwanda;
- Kwagura ubumenyi mu ikoranabuhanga n’indimi z’amahanga;
- Gukurura ishoramari rishya no guhesha u Rwanda icyizere ku rwego mpuzamahanga.
U Rwanda rumaze igihe rushyira imbaraga mu kubaka ibidukikije bibereye ishoramari muri uru rwego, binyuze mu guteza imbere ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga, amahugurwa y’urubyiruko, ndetse n’amategeko yorohereza ishoramari.
Kwinjira kwa Teleperformance mu Rwanda bishimangira icyerekezo cy’igihugu cyo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika no guhanga imirimo ibihumbi n’ibihumbi ituruka mu bukungu bushingiye ku bumenyi.
@Rebero.rw
