Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abageze mu Zabukuru wizihirijwe ku rwego rw’igihugu mu Murenge wa Rutunga, mu Karere ka Gasabo, hibandwa ku ruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu no ku nshingano z’umuryango mu kubitaho.
Uyu munsi wizihijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ukwakira 2026, ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare n’ubunararibonye bw’Abageze mu Zabukuru, umusingi w’iterambere rirambye.”
Kwizihiza uyu munsi bigamije gukomeza gukangurira Abanyarwanda kwita ku bageze mu zabukuru, by’umwihariko abatishoboye, ndetse no kubafasha kugira imibereho myiza no gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango n’igihugu.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye Abanyarwanda gukomeza kwita ku bageze mu zabukuru, avuga ko atari inshingano ya Leta gusa, ahubwo ko ari inshingano y’umuryango muri rusange.
Yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije gufasha mu mibereho y’abageze mu zabukuru n’imiryango yabo, ariko ko imiryango igomba kugira uruhare rukomeye mu kubitaho.
Ati: “Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zifasha mu mibereho y’abageze mu za bukuru n’imiryango yabo, zirimo VUP, Ejo Heza, Ubwisungane mu kwivuza n’izindi gahunda z’ubwiteganyirize.”
Minisitiri Uwimana yashishikarije kandi Abanyarwanda gutangira guteganyiriza izabukuru hakiri kare, kugira ngo bazabashe kugira imibereho myiza bageze mu zabukuru.
Ati: “Mukomeze kandi gushishikariza abaturage gutangira guteganyiriza izabukuru hakiri kare, bizigamira muri Ejo Heza no mu bundi bwiteganyirize.”
Yagaragaje ko nubwo Leta ishyiraho gahunda zo gufasha abageze mu zabukuru, nta gahunda ya Leta ishobora gusimbura uruhare rw’abana n’abuzukuru mu kwita ku babyeyi babo.
Ati: “Kwita ku bageze mu za bukuru si inshingano ya Leta gusa. Ni inshingano y’umuryango, cyane cyane abana ku babyeyi babo. Nta gahunda ya Leta yasimbura urukundo n’ubwitange bw’abana n’abuzukuru.”

Yongeyeho ko umuco wo kwita ku bageze mu zabukuru ukwiye gukomezwa mu miryango, ashingiye ku ihame ry’uko umuryango ugomba kurengera no gufasha abawugize mu bihe bitandukanye by’ubuzima.
Ati: “Nk’uko tubivuga ndinda ni ebyiri: ‘Ndinda mubyeyi na ndinda mwana.’
Mu Rwanda, umuntu ufite nibura imyaka 65 ni we ufatwa nk’uri mu bageze mu zabukuru.
Kwizihiza uyu munsi kandi ni umwanya wo gushima uruhare rw’abageze mu zabukuru mu kubaka igihugu, gukomeza guhererekanya ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’ibisekuru no gushishikariza urubyiruko kubigiraho.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igaragaza ko ubunararibonye bw’abageze mu zabukuru ari umutungo ukwiye gukoreshwa mu guteza imbere imiryango n’igihugu, mu gihe na bo bahabwa ubufasha n’ubwitabire bukwiye mu mibereho yabo.
@Rebero.rw
