Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahuye n’abagize itsinda ry’Abahuza b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ku kibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibiganiro byabo byibanze ku nzira y’amahoro iyobowe na AU n’uburyo hashobora guterwa intambwe iganisha ku mahoro n’umutekano birambye mu Burasirazuba bwa RDC.
Iri tsinda ry’Abahuza rigizwe n’abahoze ari abayobozi b’ibihugu bya Afurika barimo Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, Mokgweetsi Masisi wahoze ayobora Botswana na Sahle-Work Zewde wahoze ari Perezida wa Ethiopia.
Rinajyamo Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo, Yackoley Kokou Johnson.

Mu biganiro bagiranye na Perezida Kagame, hibanzwe ku ngamba zikenewe kugira ngo inzira y’amahoro ishyigikiwe na AU igere ku musaruro ufatika, by’umwihariko mu gushakira umuti amakimbirane amaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.
Abaganiriye kandi ku gukemura intandaro z’ayo makimbirane, hagamijwe gushyiraho umusingi w’amahoro n’umutekano birambye muri ako karere.
Ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC kimaze igihe ari kimwe mu bibazo by’umutekano bihangayikishije akarere k’Ibiyaga Bigari, aho imiryango mpuzamahanga n’ibihugu byo muri Afurika bikomeje gushaka inzira ya politiki yaganisha ku ihagarikwa ry’imirwano n’amahoro arambye.
Inzira y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iri mu bikorwa bya dipolomasi bigamije guhuza impande zirebwa n’iki kibazo no gushakira umuti urambye ibibazo biri mu mizi y’amakimbirane.
@Rebero.rw
