Bavuga ko guhora bunamye bazanitse gutya bibaviramo guhora bataka umugongo
Abacuruzi b’isambaza mu karere ka Rusizi baragaragaza impungenge baterwa no kutagira ubwanikiro bwazo bugezweho, bamwe bakazanika hasi ku bikarito cyangwa imbaho, hari ivumbi mu zuba n’icyondo mu mvura,abandi bakazanika mu byatsi,hakaba n’abazijyana mu ngo bakazanika ku birago n’amashitingi bigatuma baha abaguzi izitujuje ubuziranenge.
Ni ikibazo bavuga ko gihangayikishije cyane,kuko uretse kuzigurisha zitumye neza kubera kubura aho kuzanika, binabatera igihombo gikomeye cyane cyane nk’iyo imvura iguye bakabura uburyo bazanura,mu gihe ziri ku bwanikiro bazitwikira imvura yahita bakazitwikurura zigakomeza kuma, bakazigurisha zimeze neza.
Nyirahabineza Valecie Rebero.rw yasanze azanitse ku mwaro wa Sumo ya Mana, Umurenge wa Nkanka yagize ati’’ Ubusanzwe tuzigurisha twabanje kuzanika zikumuka. Ubu buryo tuzanikamo ni amaburakindi kubera kutagira ubwanikiro bugezweho. Tuzanika hasi ku bikarito mu zuba ivumbi rikazijyaho,mu mvura na bwo ntizagira isuku yizewe.’’

Abazanika kuri Sumo ya Mana mu Murenge wa Nkanka bavuga ko zitakuzuza ubuziranenge zanitse hasi gutya
Arakomeza ati’’ Iyo imvura iguye tuzanura hari izitakara tukazireka kuko ziba zanduye,bikadutera igihombo .Hano tuzanika muri Sumo ya Mana ni ku butaka bukagira akatsi. Hari ubwo umuntu abona hari umwanda ukabije akazitahana akazanika ku birago cyangwa shitingi ku bazifite ariko murumva ko atari cyo byagenewe. Bigaragara nabi.’’
Mukanganyirimana Donatille na we ati’’ Mu gihugu nk’iki gikataje mu isuku n’ubuziranenge kwanika isambaza muri ubu buryo ntibikwiye. Turasaba Akarere na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi gukemura iki kibazo. Tubonye ubwanikiro bwiza twajya tuzigura duhita twanika, tugatinda hano zikabanza kuma neza n’abaguzi baje mu ma saa tanu bakazigura hano aho kudukurikira mu ngo aho bamwe baba bazanitse ku birago.’’

Ku Mapfura mu Kagari ka Ishywa mu Murenge wa Nkombo bazanika hasi mu byatsi na bo bakavuga ko bitabereye
Nyandwi Marie uzanika hamwe na bagenzi be ku byatsi ku Mapfura mu kagari ka Ishywa mu Murenge wa Nkombo na we ati’’ Usanga abenshi dutaka umugongo kubera guhora twunamye tuzanitse. Kwanika mu byatsi gutya biraduhomya cyane mu kuzanura. Ubutaka burahari nibatwubakire ubwanikiro bwiza.’’
Iki kibazo kireba n’abarobyi nk’uko byemezwa na Ntirenganya Innocent. Ati’’ Ubwanikiro bwiza natwe abarobyi buratureba cyane kuko hari igihe tuziroba tukabura abaguzi. Nta firigo dufite tuzishyiramo kandi hari abazijyana ari mbisi zigahita zangirika. Iyo zitanitse neza no kuzikaranga zirangirika. Birababaje cyane kubona nta cyambu na kimwe kiriho ubwanikiro.’’
Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu karere ka Rusizi, Sebuhoro Vedaste avuga ko bafite ibyambu 4 byanikirwaho isambaza n’indugu. Hari mu Rutabagire mu Murenge wa Gihundwe hari n’icyicaro cy’iri huriro,hakaba ku Mapfura mu Kagari ka Ishywa,Umurenge wa Nkombo, Sumo ya Mana na Minamba mu Murenge wa Nkanka.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu karere ka Rusizi, Sebuhoro Vedaste avuga ko uburyo zakwamo atari bwo agasaba RAB n’Akarere ka Rusizi ubufasha mu gukemura iki kibazo
Ati’’ Banika bya gakondo. Bashinga uduti hasi bagashingaho insinga bakaramburaho imiraga bakanika. Hari n’abazishyira mu bikarito cyangwa imbaho hasi,n’ubundi buryo bakoresha birwanaho ariko butabereye,butari bwo.’’
Yungamo ati’’ Ingorane zirimo ni uko isambaza zitumuka neza n’isuku yazo ntiyizerwe. Hari ubwo twagiraga bwari bushaje,ababishinzwe baza no gusanga butujuje ubuziranenge barabutubuza. Ubushobozi bwacu bwonyine nk’abarobyi n’abacuruzi b’isambaza ntibwabwubaka kuko ubwiza,bugezweho,bwujuje ubuziranenge ntibwajya munsi ya miliyoni 12.’’

Umurobyi Ntirenganya Innocent na we yemeza ko kubura ubwanikiro bugezweho binahombya abarobyi
Avuga ko bari bafite ubwanikiro 15 bw’udusinga ababishinzwe baza gusanga budakwiye ntibwongerwa kwanikwaho.
Ati’’ Turasaba rwose ubuyobozi bw’Akarere na RAB kudufasha bukaboneka,abantu bakarya isambaza zanitse neza,zisukuye.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Alfred avuga ko koko bukenewe,igisubizo kiri gushakwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habimana Alfred yizeza ko iki kibazo kigiye gushakirwa igisubizo,bukubakwa
Ati’’ Turi kuvugana n’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi, ku bufatanye na za koperative,buzubakwa.’’
Iki kibazo kimaze igihe kirekire muri aka karere n’abaguzi b’isambaza bakunze kucyinubira,bakavuga ko akarere nk’aka k’umujyi wunganira Kigali,kagendwa cyane n’ababa banazikeneye,badakwiye kuzitwara zitameze neza kuberaiki kibazo.
@Rebero.rw
