Access to Finance Rwanda (AFR) yatangaje ko izakomeza gufatanya n’Ikigo cy’u Rwanda cy’Iterambere ry’Imari (KIFC) n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere ishoramari rirambye no korohereza Abanyarwanda kubona serivisi z’imari.
Ibi byagarutsweho na Eric Picard, Umuyobozi ushinzwe Ingamba muri AFR, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda ya kabiri y’u Rwanda yo guteza imbere imari irambye, izwi nka Rwanda Sustainable Finance Roadmap 2.0, mu nama ya Carbon Market Africa Summit.
Picard yashimiye AFR ku ruhare rwayo nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu guteza imbere imari irambye no kwagura amahirwe yo kubona serivisi z’imari mu Rwanda.

Yavuze ko AFR izakomeza gushyigikira KIFC n’abandi bafatanyabikorwa binyuze mu bushakashatsi bushingiye ku bimenyetso bifatika, ibikorwa bifatika ndetse no gukorana n’inzego za Leta n’iz’abikorera, cyane cyane ibigo by’imari.
Yagize ati: “Tuzakomeza gushyigikira KIFC n’abafatanyabikorwa bayo muri iyi gahunda, nk’uko twabikoze mu isuzuma ryabanje, dutanga ibimenyetso bifatika, dukora ibikorwa bifatika dufatanyije n’inzego za Leta n’iz’abikorera, cyane cyane ibigo by’imari, kandi dukomeza kwibanda ku bantu n’abacuruzi bataragerwaho neza na serivisi z’imari.”
Gahunda ya mbere y’u Rwanda yo guteza imbere imari irambye yagize uruhare mu bikorwa by’ingenzi bigamije guhuza urwego rw’imari n’iterambere rirengera ibidukikije, harimo gushyiraho Rwanda Green Taxonomy, ishyirwaho ry’icyiciro cyihariye cy’isoko ry’imigabane cyagenewe ishoramari ry’icyatsi (Green Exchange Window), amabwiriza agenga gutangaza amakuru ajyanye n’imihindagurikire y’ikirere, impapuro mpeshamwenda zishingiye ku ntego z’iterambere rirambye (Sustainability-linked Bonds) ndetse na gahunda ya Ireme Invest.
Ibi bikorwa bigamije guteza imbere uburyo bwo gushora imari mu mishinga irengera ibidukikije, kunoza imicungire y’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no gufasha ibigo by’imari kwagura serivisi bigenera abaturage n’abashoramari.

Itangizwa rya Rwanda Sustainable Finance Roadmap 2.0 rigaragaza gukomeza urugendo rwo kubaka urwego rw’imari rushyigikira iterambere rirambye, rufasha kubona igishoro no kwagura serivisi z’imari ku bantu n’ibigo bitaragerwaho uko bikwiye.
Ubufatanye hagati ya AFR, KIFC n’izindi nzego zifite uruhare mu iterambere ry’imari burafasha gushyiraho uburyo butuma igishoro cyerekeza mu bikorwa bifite inyungu ku bukungu, ku baturage no ku bidukikije.
@Rebero.rw
