Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel avuga ko guca ibyuma ari umugisha ku ngo z'abanyarwanda no ku rubyiruko by'umwihariko
Mu giterane cy’ivugabutumwa gitangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kurwanya amakimbirane mu miryango no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no mu muryango nyarwanda gifite intego igira iti’Umudendezo nyakuri uhera mu rugo’,Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Murwanashyaka Emmanuel wagifunguye yagaragaje ububi bw’inzoga z’ibyuma avuga ko kuzica burundu mu gihugu ari umugisha ku ngo z’abanyarwanda no ku rubyiruko.
Cyateguwe n’amatorero ya gikirisito aterwa inkunga na Compassion International, muri aka karere ka Nyaruguru gitangirizwa ku mugaragaro mu Murenge wa Kibeho,ku kibuga cy’umupira cya Nyange, Ku wa 25 Kanama,2026,cyitabirwa n’abaturage b’ingeri zinyuranye barimo abakirisito b’amatorero ya ADEPR paruwasi ya Nyaruguru, EMLR paruwasi ya Ndago na EAR/Mpanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yashimiye ubuyobozi bw’amadini n’amatorero ubufatanye na Leta mu kurwanya no guca inzoga z’ibyuma zangiza ubuzima bw’abantu no guhangana n’ibindi biyobyabwenge, biri mu bikurura amakimbirane n’umutekano muke mu miryango imwe ikanaruhira gusenyuka.

Bifuza ko ibiterane nk’ibi byaba kenshi mu mwaka
Yavuze ko,nk’uko n’ahandi byagaragaye,izi nzoga igihugu cyahagurukiye kurwanya n’ aka karere ingaruka mbi zazo ntizagasize.
Ati’’ Natwe aha muri Nyaruguru twagize abanyoye ibyo binyobwa bibagiraho ingaruka. I Cyahinda hagaragaye 34,tugira amahirwe bagiye kwa muganga,nta witabye Imana. N’I Nyagisozi hari 17babinyoye bari mu nama itegura ubukwe, 4 bararwara. Ibyo byose biduha umukoro w’ubufatanye kugira ngo ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge,n’ibindi biyobyabwenge tubihashye.’’
Yarakomeje ati’’ Guca burundu ibyo byuma n’ibindi biyobyabwenge ni umugisha kuri mwe, ni umugisha ku ngo zacu no ku rubyiruko rwacu kugira ngo rudatakara.’’
Yashimiye abateguye ubu bukangurambaga ,avuga ko ari ingirakamaro cyane, bubereye igihe, abwizeyeho umusaruro ufatika mu kurwanya ibiyobyabwenge bikomeje kwangiza umuryango nyarwanda, bihungabanya umutekano n’umudendezo w’imiryango.

Past. Hakizimana Claude watangiye ibiyobyabwenge ku myaka 4 gusa kubera amakimbirane yo mu muryango we akaba amaze imyake 22 abivuyemo, agakizwa akanaba pasiteri yemeza ko guhinduka bishoboka
Mu buhamya bwatanzwe na Past. Hakizimana Claude,ukora mu muryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda, yavuze ko nyuma y’uko ababyeyi be batandukanye afite amezi 2 gusa, nyina agapfa we afite amezi 9,ubuzima bugasharira, yatangiye ubuzima bwo mu muhanda no kwiyahuza ibiyobyabwenge afite imyaka 4 gusa.
Ashima Imana ko nubwo yabayeho nabi cyane kubera ibyo biyobyabwenge yatewe n’amakimbirane y’ababyeyi be yamuteye kubura abamwitaho mu bwana, Imana itamutereranye, yaje kubivamo arakizwa,agira amahirwe yo kwiga no gushinga urugo rw’umugisha, ubu ni umupasiteri ufite umugore n’abana 3.
Ati’’ Ibiyobyabwenge icyo bigamije ni ukutwica no kuturimbura ariko kubireka biduha ibyiringiro byo kubaho neza mu buzima bwuzuye,buzira umuze. Sinatekerezaga ko nzavamo umuntu muzima kubera uko nari meze,ariko ubu nshima Imana cyane ko navuyemo umugabo muzima,w’umupasiteri,utunze umuryango,unafitiye akamaro itorero n’igihugu.’’

Abayobozi batandukanye bifatanya n’abaturage ba Nyaruguru mu giterane cyo kurwanya amakimbirane mu miryango no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no mu muryango nyarwanda
Yasabye abakibaswe n’ibiyobyabwenge guhinduka,bagakizwa bakabivamo kugira ngo bagire ubuzima bwiza,bazanabone ubugingo buhoraho.
Nyuma y’ubu buhamya n’ijambo ry’Imana, Uwingabire Donatha wagizweho ingaruka zikomeye n’ubusinzi, bwaba ubwatewe n’umugabo we bigatuma batandukana babyaranye abana 2 imyaka 10 ikaba ishize, nyuma yo gutandukana na we akirundurira mu businzi bukabije bwamueteye kubyara abandi bana 2 ku bagabo batandukanye, nta bushobozi bwo kubarera afite, yabwiye Rebero.rw ko afashe umwanzuro wo guhinduka.
Ati’’ Ubuhamya bw’uriya mupasiteri bunkoze ku mutima cyane. Nanjye kuva ubu niyemeje guhinduka nkava mu businzi bukabije najyagamo nyuma yo gutandukana n’umugabo na we wari umusinzi ukabije, tugasenya,abo yansigiye nkababyariramo abandi 2 ku bagabo batandukanye. Nizeye ko Imana izabimfashamo, ngahinduka koko nkanahindura abandi.’’

Korali Penuel ya ADEPR Paruwasi ya Nyaruguru,itorero rya Kibeho yatanze ubutumwa mu ndirimbo
Urubyiruko n’ababyeyi babwiye Rebero.rw ko bashimishijwe n’ubu bukangurambaga n’umusaruro ubuvamo.
Ishimwe Moise w’imyaka 18,uvuga ko yagize amahirwe yo kuvukira mu muryango ukijijwe agakomeza muri uwo mujyo,ati’’ Mbabazwa n’urubyiruko rwinshi mbona rusa n’urwataye ibyiringiro byo kubaho kubera ibyo biyobyabwenge. Igiterane nk’iki nubwo hakwihana umwe byari byarabase kiba gitanze umusaruro ukomeye cyane.’’
Murangwa Josiane w’imyaka 18,na we ati’’ Aya ni amahirwe akomeye cyane yo kwihana ababaswe n’ibiyobyabwenge bakabivamo. Turabwishimiye cyane ni yo mpamvu twabwitabiriye. Mwabonye ko hari abafashe umwanzuro wo kwihana bakabivamo. Ni icyemezo cyiza ku buzima bw’ahazaza habon’ah’abandi bari kuzabangamira ni yo mpamvu tubiha agaciro.’’
Niyodusenga Thérèse w’umubyeyi, yifuza ko ibiterane nk’ibyi byabaho kenshi kugira ngo abantu bumve ubutumwa bwiza n’ubuhamya,bahinduke.
Ati’’ Dukurikije umubare w’abo ibiyobyabwenge byangiza,abo bihitana n’imiryango myinshi isenyuka muri iki gihe, n’uburyo iyo abantu bigishijwe bahiduka, turasaba ko bwaba inshuro nyinshi mu mwaka.’’
Iki cyifuzo,umukozi wa Compassion Intarnational ushinzwe ubufatanye bwayo n’amatorero yo mu ntara y’amajyepfo,Past. Kanyambo Jean Pierre, wavuze ko nubwo inkunga yayo muri ibi biterane ari ngarukamwaka, amatorero ashobora gukora ibiterane nk’ibi inshuro nyinshi mu mwaka.

Umukozi wa Compassion international ushinzwe ubufatanye bwayo n’amatorero yo mu ntara y’amajyepf,Rév.Past Kanyambo Jean Pierre ahamagarira abaturage ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge n’amakimbirane mu miryango
Avuga ko ibiterane nk’ibi byatangiye muri 2020,mu myaka 6 gusa bimaze bikaba byaratanze umusaruro ntagereranywa .
Ati’’ Umusaruro urivugira kuko tumaze kugira imiryango irenga 250.000 y’abihannye biyemeza guhinduka nyuma yo kumva ubutumwa bwiza,barimo hafi 60.000 bavuye mu biyobyabwenge,imiryango myishi yasezeranye byemewe n’amategeko, n’ibindi. Dushima ubufatanye bwacu n’izindi nzego muri ibi bikorwa,bikazakomeza.’’
Asaba abakiri mu biyobyabwenge cyangwa amakimbirane mu miryango kubivamo bwangu kuko nta nyungu yabyo, bagahindukirira Imana, bakiteza imbere n’imiryango yabo.

Umushumba wa ADEPR paruwasi ya Nyaruguru, Rév.past. Nsanzamahoro Fidèle avuga ko yizeye ko ubu bukangurambaga buzatanga umusaruro ushimishije
Iki giterane cyanitabiriwe n’amakorali asanzwe azwi muri aka karere ka Nyaruguru,arimo Korali Penuel ya ADEPR paruwasi ya Nyaruguru,itorero rya Kibeho, Jehovah Jireh ya EMLR Ndago na Herumoni ya EAR/Mpanda.
Umushumba wa paruwasi ya Nyaruguru muri ADEPR,Rév.past Nsanzamahoro Fidèle yabwiye Rebero.rw ko ubu bukangurambaga buzageza ku wa 31 Kanama,uyu mwaka, bwitezweho umusaruro mwinshi,urimo benshi bazahinduka,bakava muri ibyo bibi babagamo, bakagana ibibazanira iterambere ryuzuye,ry’umwuka n’iry’umubiri.

Korali Jehovah Jireh ya EMLR Ndago na yo itanga ubutumwa mu ndirimbo

Korali Herumoni ya EAR Mpanda na yo,ibinyujije mu ndirimbo yasabye abakibaswe n’ingeso mbi kuzivamo bagahinduka
@Rebero.rw
